Kigali

Waba uri imbata y’ibisindisha? Ibi birakureba

Yanditswe na: Kaliza Liliane
Taliki:7/03/2018 15:35
0 0 0 0 0 Loading... 0

Ubusanzwe ikintu gitandukanya ibinyobwa bidasindisha n’ibisindisa (inzoga) ni icyitwa éthanol mu ndimi z’amahanga kikaba kiboneka hakozwe imirimo itandukanye ijyanye no gusembura ndetse no gutara.



Urugero rwa ethanol iri mu nzoga runaka nirwo rumenyekanisha urwego iyo nzoga iriho mu bijyanye no gusindisha, iyo bavuze alcool baba berekeza kuri iyi ethanol Atari yo yonyine ahubwo n’andi moko y’ibinyabutabire biba mu nzoga kandi bigira uruhare mu gusindisha no kubata uwazinyoye ku rugero rwo hejuru.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) rimaze kwemera ko ububata ku nzoga ari indwara yo mu mutwe nk’izindi zose kandi ko ubusinzi ari imyifatire iganisha ku guhindura imico biba byakuruwe no kunywa ibisindisha.

Uko gutakaza kwigenzura wowe ubwawe byatewe no kubatwa n’inzoga bitangira kandi bikongera ubukana iyo umunywi agenda yinjira mu byiciro bigendanye no kongera urugero rw’inzoga yafataga ngo agere ku kanyamuneza. Niba yahabwaga akanyamuneza n’icupa rimwe ejo akaba 2 ejo atatu bityo bityo.

Bitangira umunywi abona ko ntacyo bimutwaye, bigashya bishyira ko azisanga mu bunywi bw’indengakamere kugeza ku kunywa by’ububata. Iri shami rikomeza rigaragaza ko inzoga ari ikinyobwa gisindisha cyifitemo ubushobozi bwo kubata umunywi ariko nanone igiteye impungenge kurushaho ari ibizigize bimwe muri byo bikoze mu buryo bw’uburozi bwica buhoro buhoro.

Ubu burozi buba mu nzoga buteza ibibazo bitandukanye ku buzima mu mpagariko y’umuntu yose ariko bigakoreka buhoro buhoro cg bikihuta bigendanye n’ikigero cy’inzoga umuntu afata ku munsi ndetse n’imbaraga z’ubwirinzi umubiri we usanganywe. 

Iyo kunywera inyota byahindutse kunywera ububata , mu miryango havuka ingorane zitandukanye zirimo uburwayi bw’ingingo z’umubiri w’umunywi, zigakora ku bwonko bwe, zikadukira imibanire ye n’abandi ari nako zimutesha inshingano nk’umuntu ukenewe muri sosiyete. Inzoga zigira ayazo nta wavuga ibyazo ngo abirangize, tubararikiye kuzakurikirana ikindi gice kivuga ku mateka yazo.

Src: alcoholmastery.com






Umwanditsi

Kaliza Liliane

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS