RFL
Kigali

Padiri Uwimana agiye kujya muri Amerika muri gahunda zirimo no gushakisha Lil Wayne ngo bakorane indirimbo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/03/2018 11:01
5


Umuraperi Padiri Uwimana Jean Francois arateganya kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uyu mwaka wa 2018 muri gahunda zirimo n'izijyanye n'umuziki we aho avuga ko nibimukundira agahura na Lil Wayne bazahita bakorana indirimbo.



Uwimana Jean Francois ni umupadiri muri Kiliziya Gatorika muri Diyoseze ya Nyundo akaba afatanya izi nshingano no kuririmbira Imana mu njyana ya Hiphop n'izindi zikunzwe cyane n'urubyiruko. Padiri Uwimana azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Gusenga, Uhoraho, Twigendere, Mwami ubasumba, Imana yanjye, Araturinda aherutse gushyira hanze n'izindi.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ARATURINDA' YA PADIRI UWIMANA

Mu kwezi kwa Gicurasi muri 2016 Padiri Uwimana Jean Francois yatangarije Inyarwanda.com ko afite umushinga wo gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo: Knowless Butera, Riderman, Jay Polly, Israel Mbonyi na Aline Gahongayire. Icyo gihe yanadutangarije ko umuhanzi ukomeye ku isi akunda cyane ndetse ashaka ko nawe bakorana indirimbo ari umunyamerika Lil Wayne. 

Image result for Umuhanzi Lil Wayne

Lil Wayne ni umwe mu bayoboye isi mu muziki

Nyuma y'imyaka ibiri atangaje iby'uyu mushinga we, Inyarwanda.com twabajije Padiri Uwimana aho ageze umushinga we wo gukorana indirimbo n'abahanzi b'ibyamamare, adutangariza ko yagiye abura umwanya wo guhura no kuganira n'abahanzi ashaka gukorana nabo indirimbo. Padiri Uwimana yabihamije avuga ko nawe amaze igihe yarabuze umwanya wo kwita cyane ku muziki we bitewe n'inshingano afite muri Kiliziya Gatorika dore ko ari umupadiri muri Disozeye ya Nyundo.

Ku bijyanye no gukorana indirimbo na Lil Wayne umwe mu bahanzi bakomeye ku isi, Padiri Uwimana yavuze ko muri uyu mwaka wa 2018 ateganya kujya muri Amerika bityo ngo nagerayo azashaka uko yabona Lil Wayne, baganire ku bijyanye no kuba bakorana indirimbo. N'ubwo ari ibintu bitoroshye guhura n'abahanzi bakomeye ku isi cyane cyane abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Padiri Uwimana avuga ko azagerageza gushakisha uko yahura n'abaraperi bo muri Amerika cyane cyane Lil Wayne. Yagize ati: 

Ehhhh Collabo ntabwo byari byanjyamo cyane kuko nanjye ubwanjye sindi kubona umwanya wa njyenyine urumva rero Collabo bisaba kuba muri hamwe. Nta mwanya ndi kubona, ninywubona nabyo nzabyigaho,..ntabwo mbiteganya vuba cyane. Lil Wayne,..abaraperi bo hanze ntibyoroshye kubabona, gusa ninjya muri Amerika, nkababona nzabavugisha, nteganya kujya muri Amerika nko mu kwa 7 (2018). 

Image result for Padiri Uwimana i burayi amakuru inyarwanda

Padiri Uwimana ubwo yari avuye i Burayi mu muhuro w'urubyiruko na Papa Francis I

Padiri Uwimana avuga ko ahuye na Lil Wayne ikintu cya mbere yamusaba ari  uko bakorana indirimbo

Padiri Uwimana ubwo yari abajijwe na Inyarwanda.com abahanzi bo hanze y'u Rwanda akunda cyane, mu bo yavuze ko akunda cyane hari umuraperi Lil Wayne, Chris Brown, itsinda P-Square n’abandi. Gusa mu bo yifuza gukorana nabo indirimbo ku isonga haza umuraperi Lil Wayne. Yagize ati; Lil Wayne, duhuye tukaganira namusaba ko dukorana indirimbo kuko alubumu ya 3 ntekereza gukoramo za collabo nyinshi.

Padiri Uwimana avuga ko nahura na Lil Wayne azahita amusaba ko bakorana indirimbo

Mu bahanzi nyarwanda Padiri Uwimana ateganya gukorana nabo indirimbo, mu basanzwe bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, harimo Aline Gahongayire na Israel Mbonyi. Abajijwe impamvu atavuze Theo Bosebabireba kandi ariwe wamenyekanye cyane mu Rwanda kurusha abo bose yadutangarije, Padiri Uwimana yavuze ko Bosebabireba aririmba nka Ama G The Black kandi akaba adakunda injyana yabo, bityo ngo ni yo mpamvu atamuhitamo.

Nindangiza alubumu ya 2 ndimo gukora,iya 3 numva hajyamo izindi ndirimbo zirimo abandi bantu. Abo tuzayikorana nahera kubo mu Rwanda kuko ndi mu Rwanda. Mu bo nzi, twazakorana harimo Aline Gahongayire kuko iryo zina ndarizi abandi ntabwo mbazi keretse uriya numvise vuba witwa Israel Mbonyi,numvise abantu bose baririmba indirimbo ze, nawe twazakorana. Bosebabireba wapi (ntabwo namuhitamo) kuko aririmba nka Ama G kandi sinkunda style aririmbamo. 

Padiri Uwimana ngo ntashobora gukorana indirimbo na Ama G kimwe na Theo Bosebabireba

Padiri Uwimana arateganya kujya muri Amerika aho yifuza guhura na Lil Wayne

REBA HANO INDIRIMBO'GUSENGA'YA PADIRI UWIMANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mulla barista6 years ago
    Hit mumubwire ko ikorerwa Ave mubyo kwisumbukuruza ntanuramumebya murwanda Lil Wayne ahubwo wowe warasaze padiri ikindi URI ninjiji hit irakorerwa ntisaba ibigambo nkibyo byubugoryi shit
  • Kirabo Scovia6 years ago
    He's just dreaming... nabanze anayikorane na P fla, hari abantu bamaze imyaka bubaka amazina yabo nawe uri guta umwanya muri Kiriziya.
  • Aimable6 years ago
    Mbega comentair zirimo ikinyabupfura gike? !!!! Mbere yo gutuka padri banza wumve icyo agamije kugeraho. Hari ivugabutumwa ashak gukora ahindura abo yisanishije nabo. Cg abakurikira :Padri Nkuragije Roho Mutagatifu
  • Hategeka Joseph6 years ago
    ariko uyu ibi akora bihuriyehe na kiriziya gaturika? uyu arwaye mumutwe bazatangirire hafi, uretseko aba bapadiri binsoresore bose barikubuhabwa njye simbemera hari uwo mperutse kubona mubukwe nta kana ka bakobwa keza kamucagaho atagasabye numero, nkibaza bikanyobera,hari undi ukorera kunyundo arara mutubyiniro tw'Gisenyi agatahana indaya mumagetto yabasore b'inshuti ze, uretse ko ibyo tubimenyereye kuko hari nigisonga cya musenyeri nzi cyabyaye umwana kunyundo ubu ni umusore aba kicukiro, bagiye basezerana ibyo bazashobora?
  • Gaga6 years ago
    Nubwo bamwe bagusebya ntugacike inyege nuko umaze gukomera abo bavugavuga no muri quartier ntawe ubazi navuga uzwi ahubwo bijye bigutera imbaraga. Pick up padiri we.





Inyarwanda BACKGROUND