RFL
Kigali

Chorale de Kigali yegereje abakunzi bayo Album DVD y'indirimbo 29 baririmbye mu gitaramo baherutse gukora

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/03/2018 17:02
3


Tariki 17/12/2017 Chorale de Kigali yakoze igitaramo cyinjiza abanyarwanda muri Noheli. Ni igitaramo cyabereye muri KCEV (Kigali Conference and Exhibition Village) hazwi nka Camp Kigali kitabirwa n'abantu bari hagati y’ibihumbi 3 na 4.



Ni igitaramo kizwi nka 'Christmas Carols Concert' kiba buri mwaka aho Chorale de Kigali igikora mu rwego rwo kwinjiza abakristo n'abanyarwanda bose muri rusange muri Noheli. Muri iki gitaramo, Chorale de Kigali baririmbye indirimbo zitandukanye harimo n'izaririmbwe n'abaririmbyi b'abahanga cyane ku rwego rw'isi.

Kuri ubu Chorale de Kigali yashyize hanze album DVD ikubiyemo indirimbo zose baririmbyr mu gitaramo baherutse gukora. Rukundo Charles Lwanga umuyobozi wungirije wa Chorale de Kigali ushinzwe imari n'ubutegetsi yatangarije Inyarwanda.com ko bamaze gushyira ku isoko DVD y'igitaramo bakoze mu mpera za 2017. 

Chorale de Kigali

Album DVD y'igitaramo Chorale de Kigali baherutse gukora

Rukundo Charles Lwanga yavuze ko izo DVD bise 'Christmas Carols Live Concert 2017' ziri kuboneka hirya no hino mu mujyi wa Kigali. Yavuze ko ari DVD iriho indirimbo 29 harimo iyakunzwe cyane mu gitaramo baherutse gukora ari yo; Turate u Rwanda. Yadutangarije ko DVD imwe iri kugura 10,000Frw. Abazishaka bashobora kuzisanga aha hakurikira:Saint Michel, Sainte Famille, Regina Pacis no kuri Alimentation iri muri Economat.

AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CHORALE DE KIGALI BAHERUTSE GUKORA

Abantu benshi bakozweho cyane mu gitaramo cya Chorale de Kigali

Chorale de Kigali yegereje abakunzi bayo DVD y'igitaramo iherutse gukora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabo Joachim6 years ago
    Bravooo !!! Chorale de Kigali mugize neza kutugezaho iyo DVD kabisa ! Iyo ntizancika kuko abagiye kureba igitaramo bavuyeyo bambwira ko indirimbo zari uburyohe gusa !! Murebe uburyo mwanazigeza mu ntara kuko hari abariyo benshi bazi ubuhanga muririmbana. Please do. Mugabo J.
  • Mukaminani Florence6 years ago
    Yoooo ! Inyarwanda murakoze cyane. Kutareba iriya DVD rwose ni ugucikanwa. Ejo nkimara kubona inkuru nanyarukiye muri Librairie ya Saint Michel ndayigura, ariko ni ukuri ni nziza cyane. Naraye nyirebye nsinzira neza. Mbega amajwi weeeee ! Chorale de Kigali icyo mbifuriza ni ugukomeza gutera imbere. Ese ikindi gitaramo ni ryari ? Ni ukuri noneho sinzahabura, n'iyo naba ndwaye nzasindagira nze. Igitekerezo : Nta kuntu DVD nk'iyi yashyirwa kuri You tube n'abari hanze babakunda bakajya bihera ijisho. Ni ukuri murahogoza. nakunze ukuntu mwaririmbye uturirimbo twa kera turyoshye. Muri aba mbere mu Rwanda rwose ntagushidikanya. Mukomereze aho.
  • bigval5 years ago
    @Nyiraminani, igitaramo cy'uyu mwaka kizaba taliki ya 23 Ukuboza 2018 kizabera ho gisanzwe kibera kuri former Camp Kigali. Hanyuma rero ku bya youtube byarakemutse burundu. Usibye iriya DVD ya 2017, n'izindi zayibanjirije zose ziri kuri YOUTUBE ku page ya CHORRALE DE KIGALI. Jyayo usubscribinge ubundi ujyee wirebera umuziki mwiza uko ushatse kandi unabikangurire abandi!!





Inyarwanda BACKGROUND