Kigali

Menya byinshi bitangaje ku rubuto rw’indimu

Yanditswe na: Kaliza Liliane
Taliki:6/03/2018 16:32
0 0 0 0 0 Loading... 0

Imbuto ni bimwe mu biribwa bigira akamaro gakomeye ku mubiri w’umuntu iyo ziriwe neza kandi mu buryo buhoraho kuko ngo zongera ubudahangarwa bw’umubiri mu buryo butandukanye.



Urubuto rw’indimu rero ni rumwe mu mbuto abahanga bemeza ko rukungahaye kuri vitamine C ikaba inafite akamaro karimo ako kurinda uturemangingo tw’umubiri w’umuntu.

Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga medicalnewstoday.com bugaragaza ko kurya urubuto rw’indimu bigabanya byinshi mu bibazo bikomoka ku kutagira vitamine C ndetse ngo umuntu uyirya kenshi aba afite amahirwe make yo kwandura indwara ya cancer.

Usibye vitamine C indimu ikungahaye ku ntungamubiri za potassium, acide pholic, calcium, vitamine B6, magnesium, cuire n’izindi, ikindi ngo ifite ubushobozi bwo kugabanya amaraso ajya mu bwonko.

Mu bushakashatsi bwakorewe ku bagore 19% barya ibiribwa birimo vitamine C byagaragaye ko byabagabanyirije ikibazo cy’igabanuka ry’amaraso ajya ku bwonko. Kurya indimu y’umwimerere bifasha uruhu guhangana n’imirasire y’izuba ndetse bikarurinda kuzana iminkanyari.

Ibyago byo kurwara asthma ngo biba biri hasi cyane ku muntu urya indimu ku kigero cyo hejuru. Kurya indimu ngo byongerera umubiri intungamubiri yitwa iron kuko iyo iyi ntungamubiri yabaye nke mu bubiri bituma amaraso agabanuka ndetse n’umuvuduko ukajya hasi ndetse iyi ntungamubiri yongera ubwirinzi bw’umubiri.

Ikindi nuko umutobe w’indimu ubuza ibindi biribwa kugira ibara ry’umukara. Usibye uyu mumaro kandi abahanga bemeza ko indimu ari isoko y’akanyamuneza mu gihe umuntu yayinyoye mu cyayi akayishyiranamo n’ibishishwa byayo.

Ikindi kandi, indimu igira uruhare mu gucyaha umwuka mubi wo mu birenge ndetse no mu kwaha. Burya ngo iyo ufashe indimu isatuye ukayisiga mu kwaha ntaho ushobora kongera guhurira n’umunuko uturuka mu kwaha. Niba utajyaga ufata indimu nk’urubuto rw’ibanze mu buzima bwawe gerageza uyikoreshe uzabona impinduka nziza kandi mu gihe gito gishoboka.

Src:medicalnewstoday.com





Umwanditsi

Kaliza Liliane

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2018 Inyarwanda Ltd
RSS