RFL
Kigali

Iserukiramuco ry’abagore ririmo kurangwa n’ibikorwa bitandukanye biteza sinema nyarwanda imbere-AMAFOTO

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:6/03/2018 19:08
2


Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2018 ni bwo hatangijwe ku mugaragaro Iserukiramuco mpuzamahanga ry’abagore rya filime (Urusaro International Women Film Festival) ribereye mu Rwanda ku nshuro yaryo ya 3 aho rigiye kumara icyumweru riba.



Urusaro International women film Festival ni iserukiramuco mpuzamahanga ryahariwe abagore bakora sinema aho ribereye mu Rwanda ku nshuro yaryo ya 3 akaba ari naho ryavukiye kugeza ubu rikaba rihagarariwe na Jaqueline Murekeyisoni ari nawe waritangije.

Queen Kalimpinya ni we wari umusangiza w'amagambo mu birori byo gufungura iri serukiramuco

Nk'uko byari biteganyijwe ko iri serukiramuco rizatangizwa ku itariki ya 03 Werurwe 2018  ni bwo ryaje gutangira ndetse ritangizwa no guha icyubahiro abakinnyi ba filime b’abanyarwanda aho binjiye banyuze ku itapi itukura. Nyuma hakurikiyeho ijambo ryo gutanga ikaze ryatanzwe na Claudine Umuringa uhagarariye iri serukiramuco (Directrice de festival) ndetse ni ijambo rya Jacqueline umuyobozi mukuru w’Urusaro ryasojwe no gutanga igihembo cy’indashyikirwa cyahawe umugore w’intagarugero muri sinema nyarwanda Dusabejambo Clementine umaze kwegukana ibihembo mpuzamahanga byinshi kubera filime akora.

Uretse iki gikorwa kandi hakurikiyeho kwerekana filime ndende Felicite ya Alain Gomis, nayo imaze kwegukana ibihembo mpuzamahanga byinshi. Ibirori byo kuri uwo mugoroba byasojwe no gusangira ku bari bitabiriye ibi birori ndetse hanakomezwa kuganirwa ku cyateza imbere sinema nyarwanda.

Imvura ntiyabujije benshi kwitabira ibi irori 

Umushitsi udasanzwe (special Guest) muri ibi birori yari Pauline Mvele uhagarariye iserukiramuco rya filime mbara nkuru muri Gabon washimiye abategura urusaro ndetse anasaba Leta kwita kuri sinema. Yagize ati:

Twagiye tugira imbogamizi nyinshi mu itangira ariko uko ibihe byagiye bigenda niko Leta zacu zagiye zitwumva ndetse ziranadufasha ku buryo bukomeye kandi ubu tumaze gutera imbere kuburyo bugagarira buriwese. Nagiye ndeba filime z’abanyarwanda nasanze mushoboye kandi murimo gukora cyane rero mu gihe muzabona ubushobozi buhagije muzagera kure kandi heza.

Dusabejambo Clemantine wahawe igihembo na Murekeyisoni Jacqueline uyobora Urusaro

Nk'uko twagiye tubitangaza rero iri serukiramucyo rizamara icyumweru na n'ubu rikaba rikomeje aho kuri ubu abaritegura bafatanyije n’abakora sinema mu Rwanda bari mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’iri serukiramuco, birimo guhugurwa ndetse no kureba filime zitandukanye zakoranywe ubuhanga zifasha abazireba gusobanukirwa byinshi ndetse no kwigiraho byinshi. Izi filime zikaba zerekanwa buri mugoroba aho abifuza kuzireba bose nta n'umwe uba uhejwe, aha bakaba batangira kuzerekana guhera saa kumi n'ebyiri z’umugoroba aho bazerekanira ku Iriba Centre.

Uretse kureba izi filime kandi harimo guhugurwa abagore n’abasore bakora n’abadakora sinema ariko babyifuza, basanga ibyo bari kwiga bizabagirira akamaro mu bijyanye n’ikorwa ry’amafilime cyane ko barimo kunguka byinshi batari basobanukiwe ndetse bakaba babona ko ari intambwe nziza izabafasha mu rugendo rwo gukora ibyiza bizanabafasha kugera kure nk'uko babitangaza. Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye na Murekeyisoni Jacqueline ku bijyanye no gutanga aya mahugurwa yagize ati:

Kugeza ubu turimo guhugura abadamu bifuza kujya muri uyu mwuga ndetse n’abawusanzwemo tubahugura kwandika filime kuziyobora ndetse baziga no gukina ibi kandi ntibirangirira muri iki cyumweru kuko dukomeza kubitaho no kubakurikirana dukomeza kubahugura kugira ngo ibyo biga bizabagirire akamaro. Ikindi ntiduhugura igitsinagore gusa kuko Urusaro rufite intego zo kuzamura abifuza gukora uyu mwuga ni nayo mpamvu tudatoranya no mu bagabo ubu ubu turimo guhugura urubyiruko rw’abasore ariko ho tugira aho tugarukiri kuko duhera ku myaka 30 kumanura.

Twasoza tubibutsa ko iri serukiramuco rizasozwa tariki ya 09 Werurwe 2018 aha rikazasorezwa kuri Hotel Umubano Meridien aho biteganyijwe ko hazerekanwa filime z’abanyarwanda ndetse n’imwe muri filime nziza yo muri Burukinafaso yitwa L’oeil du cyclone aho abazayireba bazaba bari kumwe na  Ndiaye Maimouna umukinnyi wayo w’imena biteganyijwe ko nawe ari bugere i Kigali aje kwifatanya n’abakunzi ndetse n’abakora filime mu Rwanda akazanatanga amahugurwa kubijyanye no gukina kubari guhugurwa.

Gahunda yo kwerekana filime iteye itya

Abakinnyi ba filime batandukanye bari bitabiriye ibi birori

Zaninka Joseline (Mama Zoulu) nawe ni umwe mu bitabiriye

Dr Vuningoma James arikumwe na Jacqueline yasuye abahugurwa

 

Joel Karekezi mu batanga amahugurwa

Umuyobozi w'urugaga rwa sinema mu Rwanda John Kwezi 

Bamwe mu bari guhugurwa 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ingabire julienne6 years ago
    Muraho nibyiza guteza imbere umuco wacu Ariko mwatuyobora inzira twanyura kugirango natwe tugaragaze impano zacu murakoze
  • Ingabire julienne 6 years ago
    Muraho nibyiza dukunda umuco wacu ariko nkanjye nabuze inzira nacamo ngo nanjye ngaragaze impano yanjye muzanyobore mfite impano yogukina cinema murakoze





Inyarwanda BACKGROUND