RFL
Kigali

Ikibazo cy’imbangukiragutabara mu bitaro bya Kabgayi gikomeje kuba ingorabahizi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/03/2018 12:27
0


Ni ku itariki 05 werurwe 2018 ubwo mu bitaro bya Kabgayi hizihizwaga umunsi wahariwe abarwayi, kuri uyu munsi rero ni naho haje kugaragaramo bimwe mu bibazo ibi bitaro bigifite kandi bibangamiye abarwayi ndetse n’abakozi b’ibi bitaro.



Aha niho umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi Dr, NTEZIRYAYO Philippe yagaragarije bamwe mu bayobozi bari aho barimo umushumba wa Dioseze ya Kabgayi MBONYINTEGE Smaragde na Depite MUKANYABYENDA Emmanuelie ko bafite ibibazo bitandukanye birimo ubucye bw’imbangukiragutabara aho avuga ko bari basanganywe 7 ariko ngo eshatu zose ziri mu igaraje bityo bituma batabasha gutanga service zinoze nkuko babyiyemeje bikaba na ngombwa ko bakoresha imodoka zisanzwe zitujuje ibisabwa ku barwayi nka oxygene n’ibindi.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uretse imbangukiragutabara hari n’ikibazo cy’ubucye bw’abaganga b’inzobere ngo nubwo baherutse kuzana batatu bashya ariko ngo hakenewe abandi bane kugira ngo babashe gutanga ubuvuzi bunoze kandi bwihuse. Kuri ibi bibazo byombi, intumwa ya rubanda MUKANYABYENDA Emmanuelie yavuze ko agiye kubigeza ku babishinzwe ku buryo imbangukiragutabara zishaje zikwiye gusimbuzwa izindi, abaganga bakiyongera ndetse n’amazu ashaje akaba yavugururwa.

Ubusanzwe ibitaro bya Kabgayi byakira abarwayi bagera kuri 400 harimo abivuza bataha ndetse n’abaguma mu bitaro, naho umubare w’ababyeyi bahabyarira ku munsi basaga 35 bivuze ko hakenewe abaganga ndetse n’imbangukiragutabara zihagije kugira ngo hatangwe ubuvuzi budafite inenge.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND