RFL
Kigali

"Dufite abahungu beza mwaraturyamiye" Apotre Dr Gitwaza yifuza ko habaho irushanwa rya ba Rudasumbwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/03/2018 10:45
2


Nyuma y'aho Apotre Dr Gitwaza yakiriye Miss Rwanda Iradukunda na Miss Igisabo mu kiganiro cya Televiziyo Authentic, kuri iki Cyumweru tariki 4 Werurwe 2018 Intumwa Gitwaza yakiriye Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane mu rusengero rwa Zion Temple Gatenga.



Ubwo yakiraga Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane mu materaniro ya kabiri ya Zion Temple mu Gatenga, Apotre Dr Gitwaza yatangaje ko Zion Temple yagiriwe umugisha cyane kuba ifite umukobwa uhagarariye abandi mu gihugu nka Nyampinga w'u Rwanda (Miss Rwanda). Apotre Gitwaza yabajije abakristo be impamvu hatabaho irushanwa ry'abasore b'uburanga, ahita atangaza ko Zion Temple igiye kujya itegura iri rushanwa na cyane ko bafite abahungu beza cyane aho yahise anabasaba guhaguruka bagasuhuza iteraniro. Yagize ati: 

Ngira ngo murabizi ko Zion Temple mwagiriwe umugisha,...Nyampinga w'u Rwanda ni umwana wanyu. Liliane haguruka upepere itorero. Urakoze cyane Nyampinga wacu wa 2018. Zion habamo abakobwa beza (aseka cyane), ariko n'abahungu beza babamo. Ese John nta ba nyampinga b'abahungu babaho? (yashakaga kuvuga ba Rudasumbwa), nta babaho ni abakobwa gusa? Mwaraturyamiye ariko natwe, dufite abahungu beza muri Zion,..natwe tuzashyiraho ba nyampinga b'abahungu, ese umuhungu nawe bamwita Nyampinga?,...(abakristo bati bamwita Rudasumbwa,),...ndasaba ba Rudasumbwa ba Zion Temple muri hano muhaguruke tubarebe.

Miss Rwanda Liliane

Miss Rwanda Liliane mu materaniro ya Zion Temple mu Gatenga

Apostle Dr Paul Gitwaza yakomoje ku kiganiro yagiranye na Miss Rwanda Liliane na Miss Igisabo ubwo yari yabatumiye kuri Televiziyo mu kiganiro Isaha y'agaciro cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018. Apostle Gitwaza yavuze ko icyamushimishije cyane muri icyo kiganiro ari uko yasanze Miss Liliane na Miss Igisabo batarata ubwiza bwabo ahubwo barata Yesu Kristo bamenye ndetse bakaba bafite intego yo kwamamaza Yesu mu rungano rwabo n'abandi bose muri rusange. Yahamagariye abakristo ba Zion Temple guharanira kuzambikwa ikamba ritangirika bazahabwa bageze mu ijuru kuko amakamba atangirwa mu isi ajya yangirika. Yagize ati:

Ejo nari kumwe na Miss Liliane na Miss Hirwa, icyaneneje ni uko atari ubwiza barata ahubwo ari ubugingo buhoraho, bafite Yesu kandi barifuza kwereka Yesu abandi bakobwa bo mu kigero cyabo ikindi na none baharanira ikamba rihoraho. Bo rero bafite akarusho, bafite yombi, bafite iririho ryo ku isi bafite n'iryo bazahabwa mu ijuru, natwe twarase ayo ku isi kubera impamvu zitandukanye reka tuzaharanire mu ijuru tuzagire igikamba kinini. Ariko rero hari n'undi mi Miss tugira ni uko yicecekeye gusa, Tantine Kayitesi burya nawe ni Miss, uriya ni Miss kuva kera wa Zion Temple.

Miss Rwanda 2018

Apotre Gitwaza yasengeye Miss Liliane na Miss Igisabo nyuma yo kuganira

Apotre Dr Paul Gitwaza yasabye abakristo ba Zion Temple gusengera cyane Miss Rwanda Liliane kugira ngo Imana izamuhe ubwenge. Yagize ati: "Mukomeze musengere Liliane (Miss Rwanda) Imana imuhe umugisha, Imana imurinde kandi imuhe ubwenge." Ubwo yahamagaraga Miss Uwase Hirwa Honorine (Miss Igisabo) wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2017, gusa agasanga atasenze amateraniro ya kabiri y'icyo cyumweru, Apotre Dr Gitwaza yavuze ko Hirwa nawe ari umukristo wa Zion Temple. Abakristo bahise babwira Gitwaza ko atitwa Hirwa ahubwo ko ari Igisabo, nuko Gitwaza abasubiza aseka cyane ati: "Ariko namwe muri abana babi, mumwita Igisabo?, oya yitwa Hirwa!"

Image result for Apotre Gitwaza amakuru

Intumwa y'Imana Dr Paul Gitwaza umuyobozi wa Zion Temple ku isi

Kuba Apotre Dr Paul Gitwaza yifuza ko habaho irushanwa rya ba Rudasumbwa ni ukuvuga umuhungu uhiga abandi bahungu uburanga na cyane ko abishimangira avuga ko abasore babirenganiyemo, Inyarwanda.com twaganiriye na Ishimwe Dieudonne (Prince Kid) ukuriye kompanyi yitwa Rwanda Inspiration BackUp itegura irushanwa rya Miss Rwanda tumubaza niba baba bafite igitekerezo cyo gutangiza irushanwa ry'umusore uhiga abandi uburanga mu gihugu nk'uko Apotre Gitwaza abyufuza. Prince Kid yadutangarije ko ari ibintu barimo kwigaho na cyane ko hari benshi bakomeje kubisaba. Ati:"Ni ibintu byo kwigwaho, turimo kubyigaho hari benshi babyifuza".

Image result for Amakuru Mr Afrika umunyarwanda Jay

Jay ni we rudasumbwa wa Afrika yose mu mwaka wa 2017

N'ubwo mu Rwanda nta rushanwa ry'umusore uhiga abandi uburanga rihaba, mu mpera za 2017, uwitwa Jean de Dieu Ntabanganyimana uzwi cyane nka Jay Rwanda yatorewe kuba Mister Afrika International 2017 mu irushanwa ryabereye muri Nigeria mu mujyi wa Lagos. Mu mwaka wa 2016  (25 Mutarama 2016) nabwo umusore w'umunyarwanda witwa Turahirwa Moise yitwaye neza atorerwa kuba igisonga cya kabiri cya Rudasumbwa wa Afurika mu marushanwa y’abasore b’abanyamideli bafite igikundiro n’ubuhanga kurusha abandi Mr. Africa International.

Apotre Gitwaza yaraye yicaye ategereje umukobwa uri bube Miss Rwanda 2018

Tariki 24 Gashyantare 2018 mu ijoro ryatorewemo Miss Rwanda 2018 mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre ariko kandi bigatambuka Live kuri Televiziyo Rwanda, Apotre Dr Gitwaza yatangaje ko iryo joro yaraye yicaye iwe mu rugo ategereje kureba umukobwa uri bwambikwe ikamba rya Miss Rwanda 2018 kabone n'ubwo ku cyumweru yagombaga kubwiriza. Nyuma yaho Liliane Iradukunda ahize abandi akambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2018, ngo byashimishije cyane Apotre Dr Gitwaza bitewe nuko Liliane wambitswe iri kamba ari umukristo. Apotre Dr Gitwaza yagize ati:

Wa munsi (Final ya Miss Rwanda 2018) nanjye naraye nicaye kandi hari kuwa 6 nari mfite inyigisho mu gitondo ngomba kwigisha ariko ndara nicaye ntegereje, bagashyiramo umuziki nkavuga ngo Mana (imiziki) yarangiye tukareba Nyampinga! ariko ndakurikira ndicara, ndakurikira kugeza nkubonye (mbonye Liliane). Nkubonye rero ndavuga nti Ahhhh Imana ishimwe, urambara neza, ndavuga ngo uyu (Liliane) ni we ugiye kuduhagararira mu gihugu cyacu, ibyo byaranejeje cyane kandi mbona ko wowe uzi Yesu Kristo ugiye kumwereka isi yose,..ririya joro ni wowe wavuzwe na n'uyu munsi ni wowe uvugwa ariko ikiza kurusha ibindi ni Yesu ukurimo, iyo bakuvuze Yesu ukurimo ahabwa icyubahiro.

Image result for Miss Rwanda 2018 inyarwanda Miss Liliane

Miss Rwanda Liliane (hagati) hamwe n'ibisonga bye Shanitah na Natacha

Apotre Gitwaza yatangaje ko abatoye Miss Rwanda Liliane batibeshye

Ubwo yakiraga Miss Rwanda Liliane kuri Televiziyo, Apotre Gitwaza yakomoje ku buranga bwe avuga uburyo ari umukobwa mwiza cyane mu Rwanda ndetse ashimangira ko abamutoye batigeze bibeshya. Apotre Dr Gitwaza yanavuze ko mu kwizera kwe Miss Rwanda Liliane umwana we mu buryo bw'umwuka ashobora kugera ku rwego rw'isi ni ukuvuga ko yizeye ko azaba Nyampinga w'isi (Miss World). Yagize ati:

Turi kumwe na none na Nyampinga w'u Rwanda wa 2018 yitwa Iradukunda Liliane. Mu bakobwa bose b'u Rwanda, uyu (Miss Liliane) ni we mwiza, ndagira ngo mbereke umukobwa mwiza dufite mu Rwanda kandi ndizera ko Imana yazamugeza no ku isi yose. Muramureba ko ari umukobwa mwiza arasa neza cyane, ababashije kumutora ntabwo bibeshye, ni Nyampinga wacu ubu ni we uduserukira,nkaba nejejwe no kubabereka ngo mubabone, bakaba ari abana bakunda Imana kandi basenga Imana ndetse bakaba babana natwe mu rusengero Zion Temple, ni abana bacu, tukaba dushimira Imana. Turashimira Imana yabahaye agakiza, turashimira Imana yabahaye ubwitonzi, turashimira Imana yabakoresheje kandi turashimira n'ababyeyi babo babashije kubarera neza bakabatoza neza, turashimira ndetse n'igihugu cyacu cyabahaye uburere nabo bakagikuriramo bakagikunda. 

Miss Rwanda Iradukunda Liliane

Image result for Miss Rwanda Iradukunda Liliane

Apotre Gitwaza yahamije ko Miss Iradukunda Liliane ari we mukobwa mwiza mu Rwanda

Miss Rwanda Iradukunda Liliane

Ababyeyi ba Miss Rwanda Liliane bishimiye cyane ikamba umukobwa wabo yambitswe batangaza ko Imana yabasekeje nk'uko yasekeje Sarah wo muri Bibiliya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karake6 years ago
    Ariko se uyu Gitwaza ni muzima?YESU yasize adusabye kumwigana tukagenda imisozi twamamaza "Ubwami bw'imana" (Matayo 24:14).None we aho kubikora,aricara mu nsengero ze na TV ye,yamamaza ba Nyampinga na ba Rudasumbwa!!! Impamvu tugomba kugenda mu ngo n'imisozi tubwiriza abantu Ubwami bw'imana,nuko Ubwami bw'imana aribwo buzazana Paradizo.Hanyuma ibibazo byose bigashira.Ntitwongere gupfa cyangwa gusaza (Ibyahishuwe 21:4).Muli Paradizo yenda kuza,tuzahora turi abajene (young).Bisome muli Yobu 33:25.Naho ba Nyampinga na Rudasumbwa,barasaza kandi bagapfa.Keretse abashaka imana bashyizeho umwete bonyine,nibo bazazuka ku munsi w'imperuka (Yohana 6:40).Kwamamaza ba Nyampinga ntabwo biri muli mission YESU yahaye Abakristu nyakuri.
  • Karita6 years ago
    Karake reka intumwa y'Imana ibwirize inkuru nziza. Gusa Uyu Miss ajye yibuka icya cumi cya buri kwezi cya 80.000 Frw, atari ibyo ijuru ntazarigeramo kuko intumwa Gitwaza n'abandi bakozi b'Imana bagomba kurya kuri uriya mushahara wa 800.000 ku kwezi. Ikindi n'ibindi biraka Liliane uzabona ugomba gutangaho icya cumi. Nizere ko na Miss Gisabo yatanze ituro rye uko bikwiye.





Inyarwanda BACKGROUND