RFL
Kigali

Bishop Rugagi yitabye Polisi y'u Rwanda ku iperereza ku bikorwa byakurikiye ihagarikwa ry'insengero 700

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/03/2018 15:31
1


Bishop Rugagi Innocent n'abandi bayobozi b'amatorero anyuranye bitabye Polisi y'u Rwanda aho bahamagajwe gutanga amakuru ku iperereza Polisi irimo gukora ku bikorwa byabo bikekwa ko bigamije kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agendanye n’amadini n’amatorero.



Nk'uko bitangazwa na Polisi y'u Rwanda, zimwe mu mpamvu z'itabwa muri yombi ry'aba bapasitori barimo na Bishop Rugagi Innocent ni ibikorwa bamaze iminsi bakora birimo gukoresha inama mu buryo butemewe bikaba byarakurikiye ihagarikwa ry’amwe mu masengero atari yujuje ibyangombwa bisabwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) ku bufatanye n'inzego z'ibanze. Mu bitabye Polisi y'u Rwanda biravugwa ko harimo na Apotre Rwandamura uyobora UCC mu Rwanda, gusa Pastor John wo muri UCC Niboye yabwiye Inyarwanda ko.com ayo makuru atayazi.

Ni nyuma y'aho mu mujyi wa Kigali hamaze gufungwa insengero zisaga 700 kubera kutuzuza ibyangombwa bikubiye mu itegeko rishya rya RGB rireba amadini n'amatorero akorera mu Rwanda. Polisi y'u Rwanda yatangaje ko Bishop Rugagi ari umwe mu bayobozi b'amatorero bahamagajwe na Polisi y'u Rwanda mu iperereza irimo gukora ku bikorwa twavuze haruguru byakurikiye ihagarikwa rw'insengero. CP Theos Badege umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yemereye itangazamakuru ko Bishop Rugagi yitabye Polisi. Yagize ati:

Polisi iriho irakora iperereza ku bikorwa bya bamwe mu bayobozi b’amatorero bikekwa ko bigamije kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agendanye n’amadini n’amatorero. Ibyo bikorwa birimo gukoresha inama mu buryo butemewe, byakurikiye ihagarikwa ry’amwe mu masengero atari yujuje ibyangombwa. Bishop Rugagi Innocent nawe ni umwe mu bo Polisi yahamagaye gufasha muri iryo perereza.

Kugeza ubu urusengero rwa Bishop Rugagi rubariza mu mujyi wa Kigali mu gikari cyo kwa Rubangura, rumaze igihe rufunzwe n'inzego z'ibanze kubera urusaku rukabije dore ko abaturiye urwo rusengero baregeye inzego za Leta ko babangamirwa cyane n'urusaku igihe abakristo b'urwo rusengero baba barimo gusenga. Ku Cyumweru gishize (tariki 25 Gashyantare) ntabwo abakristo ba Redeemed Gospel church mu mujyi wa Kigali bateranye, gusa kuri iki Cyumweru tariki 4 Werurwe 2018 amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko bateraniye mu ihema rya Camp Kigali ahazwi nka Kigali Conference and Exhibition Village.

Image result for Bishop Rugagi Innocent

Bishop Rugagi yitabye Polisi y'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukende6 years ago
    Nta muntu numwe uri hejuru y'itegeko! Bakurikiranywe gusa Rugagi we by'umwihariko n'abayobozi nibatamubaza ibyo akora. Imana yo izabimubaza kuko we ubwe azi ubwambuzi akora bwitwaje bibilia mu gihe abandi bakora ubwitwaje intwaro.





Inyarwanda BACKGROUND