RFL
Kigali

Gitwaza yakiriye Miss Rwanda Liliane na Miss Igisabo ashimagiza uburanga bwabo anifuriza Liliane kuzaba Miss w'isi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/03/2018 3:29
4


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018 Apostle Dr Paul Gitwaza yatumiye mu kiganiro akora kuri Authentic Tv abakobwa babiri b’uburanga basengera mu itorero rye Zion Temple, abo akaba ari Miss Hirwa Honorine uzwi nka Miss Igisabo na Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane.



Ni ikiganiro cyitwa Isaha y’agaciro (The hour of value show) kiba buri wa Gatandatu kuri Authentic Tv kikayoborwa n’Intumwa y'Imana Dr Paul Gitwaza. Mu kiganiro cyo kuri uyu wa 3 Werurwe 2018, abatumirwa b’umunsi bari Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane na Miss Hirwa Honorine wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2017. Aba bakobwa bombi ni abakristo mu itorero rya Zion Temple riyoborwa na Apotre Dr Paul Gitwaza.

Image result for Miss Rwanda 2018 inyarwanda Miss Liliane

Miss Rwanda Liliane ni umukristo muri Zion Temple

Mbere yo kwakira aba bakobwa, Apotre Dr Paul Gitwaza yabanje kuvuga ku rukundo rw’Imana avuga ko rutajya ruhinduka ndetse avuga ko Imana nayo yifuza ko abantu bayikunda. Yahamagariye abantu gukunda Imana iteka ryose haba mu bibe byiza ndetse no bihe bibi. Yagize ati:"Urukundo rw’Imana igihe cyose ntiruhinduka, Imana yifuza ko natwe tuyikunda,..tuyikunde ibintu bicamo, tuyikunde n’ibintu bidacamo,…twariye cyangwa se dushonje duhore tuyikunda.“

Apotre Dr Paul Gitwaza yakomoje ku marushanwa y’ubwiza n’ubwenge, agaragaza ko ari ikintu cyahozeho kuva na kera ndetse mu bitabiraga ayo marushanwa hakaba barabaga harimo n’abantu bemera bakanubaha Imana. Yavuze ko Bibiliya (Daniel 1:8) igaragaza uburyo Daniel yagiye mu irushanwa ryo gushaka abasore n’inkumi beza kandi b’abanyabwenge, hanyuma Daniel akagambirira mu mutima we kutiyandurisha ibyo kurya by'umwami. Apotre Gitwaza ati:

Iyo umuntu yazamutse, iyo umuntu Imana yamugiriye neza nka Daniel, ikintu cya mbere gikomeye gituma umuntu aguma hariya atamanuka hasi, ni ukugambirira mu mutima we gukomeza ari we. ...Nyuma y'ibizami babahaye, nyuma y'ijonjora bakoze, (Daniel) yari kumwe na bagenzi be, Bibiliya iravuga mu gitabo cya Daniel 1:17 ngo maze abo basore uko ari bane Imana ibaha kujijuka no kuba abahanga mu byo bigishwa no mu by'ubwenge, ariko Daniel yagiraga ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa byose no gusobanura inzozi,..Mu ijambo ryose Umwami yabazaga, yabonaga barusha abakonikoni n'abapfumu bose bari mu gihugu cye cyose inkubwe icumi. Aba basore bamaramaje kutiyanduza muri bo.

Apotre Gitwaza yifurije Miss Liliane kuzagera ku rwego rw'isi akaba Miss w'isi

Ubwo yari ageze mu mwanya wo kwakira abatumirwa b'umunsi, Apostle Dr Paul Gitwaza yavuze ko ari abatumirwa badasanzwe. Ageze kuri Miss Rwanda Liliane Iradukunda yavuze ko abamutoye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 batibeshye, anavuga ko mu kwizera afite Imana ibishimye, Miss Liliane ashobora kugera ku isi yose (Miss World). Apotre Gitwaza yashimiye igihugu cy'u Rwanda cyatoje aba bakobwa uburere bwiza anashimira Imana yabahaye agakiza n'ubwitonzi. Yagize ati: 

Mbafitiye abatumirwa bahambaye, nabazaniye kugira ngo tubashe kugirana ikiganiro nabo...turi kumwe na Honorine Uwase Hirwa, wabaye Miss Popularity muri 2017 benshi muramuzi ni umukobwa mwiza kandi ukunda Imana, Imana yamugiriye neza aba Miss Popularity. Turi kumwe na none na Nyampinga w'u Rwanda wa 2018 yitwa Iradukunda Liliane. Muramureba ko ari umukobwa mwiza arasa neza cyane, ababashije kumutora ntabwo bibeshye, ni Nyampinga wacu ubu niwe uduserukira,nkaba nejejwe no kubabereka ngo mubabone, bakaba ari abana bakunda Imana kandi basenga Imana ndetse bakaba babana natwe mu rusengero Zion Temple, ni abana bacu, tukaba dushimira Imana. Turashimira Imana yabahaye agakiza, turashimira Imana yabahaye ubwitonzi, turashimira Imana yabakoresheje kandi turashimira n'ababyeyi babo babashije kubarera neza bakabatoza neza, turashimira ndetse n'igihugu cyacu cyabahaye uburere nabo bakagikuriramo bakagikunda

Ubwo Apostle Dr Paul Gitwaza yari agiye kwakira Miss Rwanda Irakunda Liliane, yashimagije uburanga bwe ahamya ko ari we mukobwa mwiza mu Rwanda. Yagize ati:"Mu bakobwa bose b'u Rwanda, uyu (Miss Liliane) ni we mwiza, ndagira ngo mbereke umukobwa mwiza dufite mu Rwanda kandi ndizera ko Imana yazamugeza no ku isi yose." 

Miss Rwanda Iradukunda Liliane

Apotre Gitwaza yahamije ko Iradukunda Liliane ari we mukobwa mwiza mu Rwanda

Miss Hirwa Honorine ubwo yari ahawe umwanya yagize ati: "Ntewe iteka cyangwa se ndashima Imana kuba ndi hano ni iby'igiciro gikomeye,...ntabwo twumva ko igihe nk'iki kizigera kigera turashimira ubuyobozi bwa Radio&Television Authentic ndetse na papa wacu Apostle Dr Paul Gitwaza." Mu ijambo rye Miss Rwanda Iradukunda Liliane yagize ati: "Nejejwe no kuba uyu munsi ndi hano ndi kumwe na Apotre wacu"

Miss Igisabo na Miss Liliane bishimiye cyane gutumirwa mu kiganiro n'Intumwa Dr Gitwaza, bavuga ko batari babyiteze. Abajijwe uko yatekerezaga ku munsi wa nyuma w'irushanwa rya Miss Rwanda 2017, Miss Igisabo yabanje gutangaza intego yari afite yinjira muri iri rushanwa avuga ko yagiye muri Miss Rwanda 2017 afite intego yo kuzamura icyubahiro cy'Imana ku musozi w'imyidagaduro.

Miss Igisabo

Miss Igisabo ngo afite intego yo kuzamura icyubahiro cy'Imana ku musozi w'imyidagaduro

Ku bijyanye nuko yari ameze ku munsi wa nyuma w'irushanwa rya Miss Rwanda 2017, Miss Igisabo waje kuba Nyampinga wakunzwe cyane na rubanda, yagize ati:"Navuga ko no kugeza ku munota wa nyuma, njye natekerezaga ko ikamba ari iryanjye ariko birumvikana ikamba aba ari iry’umuntu umwe. Kuri uriya munsi numvise umutima ubaye nk’umvuyemo ariko kandi byanteye imbaraga zo gukora cyane."

Miss Igisabo yagabanutseho ibiro 20 abona kwinjira muri Miss Rwanda

Mbere yo kujya mu irushanwa Uwase Hirwa Honorine yavuze ko yari afite ibiro 84, nyuma yaje guhindura ubwoko bw'ibiryo yaryaga, ahagarika kurya ibiryo birimo amavuta ndetse ahagarika kunywa isukari, bituma agabanuka ibiro 20 agera kuri 64. Icyo gihe ngo Zion Temple bari no mu masengesho y'iminsi 40. Nyuma yo kugabanuka ibiro 20 ni bwo Hirwa Uwase Honorine yahise ajya muri Miss Rwanda 2017. Miss Igisabo wakiriye agakiza muri 2010, kuri ubu arashima Imana ko nubwo atatsindiye ikamba ariko ko yabonye urubuga azakoresha akabasha kugera ku byo yifuza byose. Nubwo nta modoka yatsindiye, yavuze ko yizeye adashidikanya ko azayibona kandi binyuze mu rubuga yahawe no kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda.

Ibibazo kuri Miss Rwanda Iradukunda Liliane!

Apotre Gitwaza yabajije Miss Liliane igihe yakirijwe, amusubiza ko yakijijwe muri 2013, nuko Gitwaza ahita avuga ko iyo urebye Liliane ubona agakiza gapakiye kuri we. Miss Liliane yabajijwe uko yatekereje kuba Miss Rwanda, asubiza muri aya magambo: "Kugira ngo njye kwitabira irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda ni uko guhera kera numvaga nshaka kuryitabira ariko kandi nkaba mbona ari urubuga rwiza wakoresha kugira ngo bagenzi bawe batarahinduka bamenye Imana, bamenye agakia icyo ari cyo aho ngaho uba uri, uba ufite ubushobozi bwo kuba wabwira abantu benshi bakakumva."

Miss Rwanda Liliane yahamije ko ataziyanduza ahubwo ko azaharanira guhesha Imana icyubahiro

Apotre Gitwaza yabajije Miss Rwanda Liliane niba yaba yarahindutse nyuma yo guhabwa ikamba, asubiza ko akiri wa wundi ndetse ahamya ko atazigera ahinduka muri we. Gitwaza yunzemo ati: "Uzibuke ya ntego wari ufite ko nuba Nyampinga, abana b'abakobwa bazajya bakureberaho ingeso zawe nziza."

Miss Liliane yabajijwe niba yakwemera guhembwa buri kwezi miliyoni n'amadorali akamamaza ikintu runaka kimusaba gukora ibyaha

Apotre Gitwaza yabajije Miss Liliane niba yakwemera kwamamaza ikigo runaka agashyirwa ku byapa, agakoreshwa mu ibyaha ndetse akaba yajyanwa no mu bapfumu ariko bakajya bamuhemba miliyoni y'amadorali ku kwezi. Hano Miss Liliane yahise agira ati: "Nabyanga kuko kugira ngo ngere aho ngeze ni uko yari ngewe, nabaye ngewe ngera aho ngeze uyu munsi, rero Imana yamfashije njyewe Liliane usanzwe nkaba Nyampinga w'u Rwanda, yangeza no ku kindi kintu nshaka kugeraho kindi ntabwo binsaba kwiyanduza...kandi icyubahiro ufite bitewe no kwiyanduza nibaza ko ntacyo kiba kivuze ntacyo biba bisobanuye."

Apotre Gitwaza yaraye yicaye ategereje umukobwa uri bube Miss Rwanda 2018

Tariki 24 Gashyantare 2018 mu ijoro ryatorewemo Miss Rwanda 2018 mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre ariko kandi bigatambuka Live kuri Televiziyo Rwanda, Apotre Dr Gitwaza yatangaje ko iryo joro yaraye yicaye iwe mu rugo ategereje kureba umukobwa uri bwambikwe ikamba rya Miss Rwanda 2018 kabone n'ubwo ku cyumweru yagombaga kubwiriza. Nyuma yaho Liliane Iradukunda ahize abandi akambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2018, ngo byashimishije cyane Apotre Dr Gitwaza bitewe nuko Liliane wambitswe iri kamba ari umukristo. Apotre Dr Gitwaza yagize ati:

Wa munsi (Final ya Miss Rwanda 2018) nanjye naraye nicaye kandi hari kuwa 6 nari mfite inyigisho mu gitondo ngomba kwigisha ariko ndara nicaye ntegereje, bagashyiramo umuziki nkavuga ngo Mana (imiziki) yarangiye tukareba Nyampinga! ariko ndakurikira ndicara, ndakurikira kugeza nkubonye (mbonye Liliane). Nkubonye rero ndavuga nti Ahhhh Imana ishimwe, urambara neza, ndavuga ngo uyu (Liliane) ni we ugiye kuduhagararira mu gihugu cyacu, ibyo byaranejeje cyane kandi mbona ko wowe uzi Yesu Kristo ugiye kumwereka isi yose,..ririya joro ni wowe wavuzwe na n'uyu munsi ni wowe uvugwa ariko ikiza kurusha ibindi ni Yesu ukurimo, iyo bakuvuze Yesu ukurimo ahabwa icyubahiro.

Iki kiganiro 'Isaha y'Agaciro' cyaranzwe n'urwenya rurimo impuguro kuri aba bakobwa (Igisabo na Liliane) ndetse n'abandi bose bari mu kigero cyabo kimwe n'abandi bafite uburanga, basabwa ko ubwiza bwabo babukoresha mu guhesha Imana icyubahiro. Apotre Gitwaza yasekeje aba bakobwa avuga ko kera atari yaba pasiteri ngo yakundaga kugura ku muhanda ibigori byokeje, nyuma yo kwimikwa no kumenywa n'abantu benshi, byamubereye inzitizi kuba yajya ku muhanda kugura ikigori cyokeje.

Aha ni ho Apostle Dr Gitwaza yahereye asaba aba bakobwa kwitwararika mu kwamamara kwabo bakazirikana ko bahanzwe ijisho n'igihugu cyose bityo bakagira imico imwe n'imwe bahagarika bitewe n'abo baribo. Mu gusoza iki kiganiro cyamaze isaha irenga, Apotre Dr Gutwaza yasabye Miss Igisabo na Miss Liliane guharanira ikamba ritangirika rizatangirwa mu ijuru. Bafatanye mu biganza buri umwe arasenga. Miss Igisabo ni we wabanje gusenga, hakurikiraho Miss Liliane haheruka Apostle Gitwaza. 

Twabibutsa ko Miss Irakunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018 ari umukristo muri Zion Temple ndetse akaba ari nawe mukobwa wa mbere wo muri iri torero watorewe kuba Nyampinga w'igihugu. Apotre Dr Gitwaza yavuze ko abakobwa bafite indangagaciro za Gikristo nta mpamvu yamubuza kubashyigikira mu irushanwa ry'ubwiza.

Miss Rwanda 2018

Mu gusoza ikiganiro bafatanye mu biganza barasenga

Image result for Miss Rwanda 2018 inyarwanda Miss Liliane

Related image

Liliane Iradukunda yagizwe Miss Rwanda araturika ararira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GATARE6 years ago
    Gitwaza yitwaje aba bakobwa kugirango akore Publicity y'idini rye,kugirango abone abayoboke benshi,noneho n'Icyacumi kiyongere.Ntabwo ari imana yagize Liliane Miss Rwanda.Ntabwo imana ikunda abantu bashaka Popularity n'amafaranga,ahubwo ikunda abantu biyoroshya.Urugero,nubwo Maliya nyina wa Yesu n'abandi bakobwa benshi cyane dusanga muli Bible bali beza cyane,nta na rimwe bashakaga kurata ubwiza bwabo cyangwa kubukoresha bashaka Fame n'Amafaranga.Ahantu henshi,Bible ivuga ko abantu bose bakunda ibyisi,batazabona ubuzima bw'iteka muli Paradizo (1 Yohana 2:15-17).Ndetse muli Yakobo 4:4,imana ifata abantu bose bakunda ibyisi nk'abanzi bayo.Mwibuke ko Gitwaza nawe akunda ibyisi cyane;Ibyubahiro,body guards,iyo yinjiye mu rusengero,bose barahaguruka uboshye imana...Ikirenze ibyo,Gitwaza akunda amafaranga cyane.Dukurikije ibyo Bible ivuga,ntabwo Gitwaza ari umukozi w'imana. Abameze nkawe,Bible ibita "abakozi b'inda zabo" (Abaroma 16:18).Niba mushaka Abakobwa imana yemera,mujye mureba baliya bakobwa birirwa mu nzira bafite Bible,babwiriza ibyerekeye Ubwami bw'imana nkuko Yesu yabisabye Abakristu nyakuri bose muli Yohana 14:12.
  • Maniyo6 years ago
    UBUSITARI mu madini iturufu nshya satani ari gukoresha mu kwigarurira amatorero
  • 6 years ago
    wowe wiyise Gatere, urabona umwanya wose ufashe usebya, umukozi w'Imana plz mind your own business.Urababazwa n'amafaranga atari ayawe kubera iki? kuki abayatanga ntacyo bavuze wowe ukabavugira, bariya bakobwa n'ubwo ari ba Miss na bo n'ibiremwa by'Imana kandi bashobora gukorera Imana mu buryo butandukanye, abifashishije se akagarura ubungingo bwinshi kuri Christ bigutwaye iki? mujye mwiha akabanga.
  • Victor6 years ago
    Kurira ntabwo birimo.





Inyarwanda BACKGROUND