RFL
Kigali

Inzobere z’Abaganga mu kuvura indwara zo mu mutwe barimo n’Abongereza bahuguye abo mu Rwanda mu gihe cy’iminsi 5

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/03/2018 14:10
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Werurwe 2018 hasojwe amahugurwa y'iminsi 5 yatanzwe na Royal College of Physicians, itsinda ry’abaganga batandukanye bakomoka mu bihugu birimo u Rwanda, u Bwongereza, u Bugande na Kenya. Aya mahugurwa yabereye muri hotel ya Galileo iherereye mu Karere ka Huye.



Iri itsinda (Royal College of Physicians) ry’abaganga b’impuguke bakaba n’inzobere mu kuvura intwara zibasira ubwonko (Neurological disorders), riterwa inkunga n’Abongereza (British Council) ndetse na banki itsura amajyambere muri Afurika y’uburasirazuba (East African Development Bank).

David

Abaganga b'abanyarwanda bahuguwe ku bijyanye no kuvura indwara zo mu mutwe

Abaganga b’abanyarwanda bagera kuri 19 ni bo barangije icyiciro cya mbere cy'aya mahugurwa bakaba bahawe n’impamyabumenyi zemeza ko bamaze iminsi itanu bahugurwa n’aba baganga b’inararibonye mu kuvura indwara zirimo; kanseri yo mu bwonko, umuvuduko w’amaraso n’indwara zibasira uturemangingo tw’ubwonko. Ikindi cyiciro kikaba giteganyijwe muri uno mwaka wa 2018, hakaba hanateganyijwe ko aya mahugurwa azamara imyaka igera kuri 4.

Umuyobozi wa Banki itsura iterambere ry’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba mu Rwanda, David. W Odongo. Aragira ati: "Twizeye ko abaganga bacu bahawe ubushobozi bwo gukiza ubuzima bw’abarwayi bibasiwe n’indwara zo mu mutwe ndetse na kanseri, bizagerwaho kuko turi gukora ibishoboka byose ngo tubongerere ubumenyi bwo kuba bashobora kumenya izo ndwara hakiri kare bakanazivura.’’

Odongo

David. W Odongo umuyobozi wa Banki itsura iterambere ry’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba mu Rwanda

Iki gikorwa cyo guhugura abadogiteri cyahurije hamwe abo mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK), Kanombe na Butare (CHUB), mu muhango wo kubaha impanyabumenyi (Certificates of completion) mu minsi igera kuri 5 bari bamaze bahugurwa, kuva ku wa 26 Gashyantare kugeza tariki 2 Werurwe 2018.

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Butare (CHUB) Dr. Sendegeya Augustin yagaragaje uruhare rukomeye n’ubwitange mu korohereza iryo tsinda ry’abaganga mu mikoranire ya hafi anashimira ubufasha bukomeye bwatanzwe n’ikigo cy’Abongereza (British council) na Banki itsura iterambere rya Afurika y’Uburasirazuba batahwemye kubafasha mu buzima bwa buri munsi kugira ngo ayo mahugurwa arangire kandi akaba yizeye ko bazakomeza ubufatanye, umubano mwiza no mu bindi byiciro bizakurikiraho mu munsi iri imbere mu kubaka ireme ry’abaganga b’Abanyarwanda.

Umuyobozi w'Ibitaro

Iki kigo cy’Abongereza (Royal college of physicians) kigamije guhugura abaganga bagera kuri 600 muri ibi bihugu 3 by’Afurika y’Uburasirazuba kandi iki gikorwa kikaba kizamara imyaka 4. Umuyobozi uhagarariye ikigo cy’Abongereza mu Rwanda, Uwamariya Esperance avuga ati: "Turasaba abahuguwe gusangiza bagenzi babo batahuguwe ibyo bize mu minsi itanu ishize kugira ngo ubuzima bw’Abanyarwanda burusheho kuzira umuze.’’

Iki kigo cy’Abongereza ni cyo kigenzura kikanashyira mu bikorwa gahunda z’iryo shuri rikuru ryitwa Royal college of physicians mu rurimi rw’Icyongereza. Habimana Gaspard umwe mu baganga bahuguwe yagize ati: "Nungutse ubumenyi bushya kandi barantinyuye, niyemeje gukoresha ubumenyi mpawe kandi nkanabusangiza abaganga bagenzi banjye." Kuba ikorera mu bihugu bya Afurika y’uburasirazuba Royal college of physicians, iterwa inkunga na banki itsura amajyambere muri Afurika y’uburasirazuba aho iyifasha mu bikenerwa bya buri munsi birimo ingendo, ubukode bwaho bakorera amahugurwa n’ibibatunga.

UbuzimaInzobere z'abagangaInzobere z'abaganga

Habimana Gaspard umwe mu baganga bahuguwe yavuze ko yungutse byinshi

AMAFOTO: Sabin Abayo-Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pac6 years ago
    murakoze kutugezaho amakuru meza kandi yizewe nkuko musanzwe mu bigenza mwaziye igihe!





Inyarwanda BACKGROUND