Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2018 ni bwo sosiyete yigenga ikora ibijyanye no gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba yanyarukiye mu murenge wa Bumbogo bahatangira ibihembo ku bafatabuguzi batomboye mu gikorwa bamazemo amezi atatu.
Iyi poromosiyo yari imaze amezi atatu (3), yatangiye kuwa 20 Ugushyingo 2017 biteganywa ko irangira kuwa 20 Gashyantare 2018. Aha, MOBISOL Rwanda yarebaga abafatabuguzi bayo bakoze akazi gakomeye mu gushishikariza abandi muri gahunda yo kugana iyi sosiyete kugira ngo ibe yabagezaho ingufu z’amashanyarazi.
Mu bihembo bikuru by’iyi poromosiyo, hatanzwe inka zahawe Safari Jean de Dieu na Bapfakwita Jean Marie bagerageje gukangurira abandi banyarwanda kuba bakwitabira gahunda za MOBISOL. Nka Bapfakwita avuga ko yakanguriye abantu 19 bagannye Mobisol nabo bagatangira gukoresha ibikoresho byayo.
Safari Jean de Dieu umwe mu bafatabuguzi ba MOBISOL yabwiye abanyamakuru ko akunda Mobisol cyane bitewe n’ibyo yamugejejeho kuva yatangira gukorana n’iyi sosiyete. Safari avuga ko azakora uko ashoboye akorora iyi nka mu buryo bwiza kugira ngo izatange umusaruro mwiza dore ko inka babahaye zihaka.
“Iyi nka ngomba kuyorora neza. Ngiye kuyorora kugira ngo nanjye izangeze ku musaruro ufatika. Ni inka icyenewe mu buzima bwanjye kuko ninyorora neza izampa ifumbire, iramutse ibyaye nzabona amata”. Safari Jean de Dieu
Bapfakwita Jean Marie ku nka ye
Bapfakwita Jean Marie umwe mu batsindiye inka
Mobisol irangwa n'ibara ry'umuhondo nk'uko uyu mukozi wa Mobisol yambaye
Bapfakwita Jean Marie (Iburyo) na Safari (ibumoso) nibo batsindiye inka
Inka zatanzwe
MC Fiona imbere y'abatuye i Bumbogo
Abatuye i Bumbogo basusurutswa
Dj Ivan (ibumoso) ni we watangaga umuziki uvanze
Yvonne ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MOBISOL
Nayigiziki Eric yatomboye amafaranga yiswe ay'ishuli
Nayigiziki Eric abyinira igihembo
Nayigiziki Eric yanahembwe Radio
Iyo bavuze Umurasire Mwiza Ubuzima buhebuje.....uhita wumva MOBISOL
Rwagaju Louis umuyobozi muri Mobisol ushinzwe ushinzwe ubucuruzi bunini no gufatanya n’ibindi bigo by’ubucuruzi avuga iyi poromosiyo bayizanye kugira ngo bashimishe kandi bafate neza abakiliya bagize uruhare mu kuzana abandi bakiliya kuri Mobisol kuko ngo mu gihe kitarenze amezi abiri n’igice bagize abafata buguzi bashya barenga 700.
Rwagaju avuga ko muri gahunda za Mobisol baba bafite intego byibura yo kutajya munsi y’abafatabuguzi ibihumbi icumi (10.000) mu gutanga serivisi kandi ko bahora biteguye buri kimwe umukiliya yashaka kugira ngo yumve anyuzwe. Rwagaju yagize ati:
Ubusanzwe uburyo Mobisol ihagaze, ducanira abakiliya barenga ibihumbi icumi (10.000). Ni ukuvuga ngo abatugana uko baba bangana bose turabacanira, dufite ubushobozi buhagije. Bwaba ari ubwo gukopa abakiliya batugana, bwaba ari ubwo kuzana ibikoresho byizewe n’ibindi. Turabikora tukanatanga serivisi yo kubikurikirana neza mu gihe cy’imyaka itatu.
Mobisol batanga ibikoresho byo mu rugo birimo; Imirasire y’izuba irimo ubwoko bune (itandukanira ku ngufu yakira n’izo irekura), Imashini zogosha, Radio, Televiziyo, amatara, bateri n’ibindi.
Rwagaju Louis (ubanza ibumoso) ahemba Cyuzuzo Aliane nawe yahawe amafaranga y'ishuli kuko aracyari no ku ntebe y'ishuli
Abakozi ba MOBISOL Rwanda bajya inama
Bapfakwita Jean Marie aganira n'abanyamakuru
Safari aganira n'abanyamakuru i Bumbogo
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO