RFL
Kigali

VIDEO:Twasuye Miss Iradukunda Liliane atuganiriza ku buzima bwe kuva mu bwana kugeza yambitswe ikamba n’ibyo ateganya imbere

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/02/2018 7:36
3


Ku itariki 24 Gashyantare 2018 ni bwo hatowe Nyampinga w’u Rwanda w'umwaka wa 2018, aha Iradukunda Liliane ni we wegukanye ikamba. Inyarwanda.com twasuye Iradukunda Liliane atuganiriza byinshi ku buzima bwe bwite kuva mu bwana bwe kugeza ubwo yambitswe ikamba ndetse n’ibyo atekereza kuzakora.



Miss Iradukunda Liliane w’imyaka 18 apima ibiro 57 matero 1.70 ni umukobwa wiyamamarije mu karere ka Rubavu ho mu ntara y’Uburengerazuba. Impamvu rukumbi yatumye ajya kwiyamamariza muri iyi ntara ni uko ari ahantu yari afite umuryango akajya kubasura akahatembera aza gukunda aka gace ari nabyo byanatumye ajya kuhiyamamariza nk'uko nawe ubwe abitangaza.

Miss Rwanda 2018

Iyo utereye ijisho mu mafoto aba mu ruganiriro rw'iwabo ubona aka gafoto ka cyera ka Iradukunda Liliane ari kumwe n'umubyeyi we cyera mu bwana

Iyo uganira na Iradukunda Liliane akunyuriramo amwe mu mateka ye yiganjemo uko yagiye abaho yaba mu bwana bwe, mu mashuri ndetse no mu buzima busanzwe. Aha Iradukunda Liliane umwe mu bakobwa bagira urwenya yatangaje ko avuka mu muryango w’abana umunani nawe arimo akura akunda gukina imikino itandukanye nk’umwana ariko nanone akura nk’umwana udakunda kurya no kuryama ku manywa.

Miss Rwanda 2018Twasuye Miss Iradukunda Liliane mu rugo

Iradukunda Liliane umukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2018 yaganirije Inyarwanda.com ku buzima bwe bwo ku ishuri kuva yiga mu mashuri y’incuke kugeza arangije amashuri yisumbuye. Nyampinga w’u Rwanda 2018 Liliane yize ibijyanye n’ubukerarugendo mu mashuri yisumbuye. Yabwiye umunyamakuru ko nyuma y’uyu mwaka azamarana ikamba yifuza kuzakomereza muri kaminuza naho akiga ibijyanye n’ubukerarugendo cyane ko ari ibintu akunda cyane.

Miss Rwanda 2018Miss Iradukunda Liliane ubwo yambikwaga ikamba

Iyo ubajije Iradukunda Liliane indoto ze zo mu bwana akubwira ko yakuze yifuza kuzaba umu pilote ariko uko yagiye akura yumva yifuza kuzagira kompanyi y’ubukerarugendo ibyo yize ndetse we ahamya ko abikunda cyane.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA MISS RWANDA 2018 IRADUKUNDA LILIANE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Funny6 years ago
    Miss mushya ndabona ari ikibondo kbs, ari innocente ukuntu, mbese numwana. Congrats!!!
  • n'Imana yamutoranyije6 years ago
    naomeirankunda @.gmail.com
  • nzabandora6 years ago
    She is so cool she deserved the crown Ndamukunze rwose nta satani ubuzima buroroshye arasetsa, araganira kandi erega nta n'icyo atwaye





Inyarwanda BACKGROUND