RFL
Kigali

Butera Knowless ari kubarizwa muri Tanzania

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/02/2018 16:03
8


Muri iyi minsi umuhanzikazi Butera Knowlessni umwe mu bahanzi baryohewe cyane n’uko muri Tanzania bakora cyane mu bikorwa binyuranye bya muzika. Uyu muhanzikazi ukunzwe n'abatari bake hano mu Rwanda kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Tanzania aho yagiye mu bikorwa binyuranye bya muzika.



Ibijyanye n'aya makuru uyu muhanzikazi yabihamirije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ubwo yari amubajije ibyo ahugiyemo muri iyi minsi. Butera Knowless yagize ati”Ubu ndi muri Tanzania aho nagiye gufata amashusho y’indirimbo yanjye nshya igomba kujya hanze mu minsi mike iri imbere. Usibye ibi ariko nanone hari abantu dufitanye inama y’akazi ka muzika twagombaga guhura bityo ni yo mpamvu turi hano.”

Butera Knowless na Ishimwe Clement wamuherekeje nk’umujyanama we mu bya muzika berekeje muri Tanzania ku wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 bikaba byitezwe ko bagomba kuvayo kuri iki cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018 nyuma yo kurangiza imirimo inyuranye y'umuziki yabajyanye muri Tanzania. Icyakora tugarutse ku ndirimbo nshya bagiye gukorera muri Tanzania, byitezwe ko izajya hanze umunsi uwo ari wo wose mu byumweru bibiri biri imbere.

knowless

Butera Knowless

Iyi ndirimbo nshya ya Butera Knowless nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com ngo mu buryo bw’amajwi yakorewe muri Kina Music mu gihe amashusho yayo ari gufatirwa muri Tanzania na Hanscana umu producer w'umuhanga mu gutunganya indirimbo muri Tanzania wanakoze ‘Uzagaruke’ ya Butera Knowless aheruka gushyira hanze.

REBA HANO 'UZAGARUKE' INDIRIMBO YA KNOWLESS YAFATIWE AMASHUSHO MURI TANZANIA  







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bertrand6 years ago
    reka reka wowe Charly na Nina barakurangije
  • Kiki6 years ago
    Mère rwose wagiye mubucuruzi ko kuririmba byanze .
  • Kaka6 years ago
    Bertrand wamushushwe we! izo nkecuru byacanze zatangiye no gutukana nabanyamakuru nizo ugereranya numuntu nkuyu??? Agasuzuguro kabaho koko! Umuntu arangiza undi nta cash, ntamodoka, ntanzu, ntamoto, ntanigare bigirira??? Injiji gusa.
  • Mugema6 years ago
    Wowwwwwwww I love you Butera. Umutima wawe ubwenge ugira nikinyabufpura kikuranga mbifatiraho urugero burimunsi. Uri uwambere ukanikurikira. Courage indirimbo turayitegereje.
  • Nina6 years ago
    Wowe wiyise kaka Uri kaka nyine ( amaby...) Wanjijiwe uragirango Charly na Nina bashyire imitungo yabo kukarubanda!! (Knowless we ubukwe bwanjye si concert) hahahahaha kuririmbira intebe ngo poooooo uzagaruke ntiranarebwa ninshuro 200k ibaze kweri uuuuuuuuuuuuu kwihenurawe
  • Amuri6 years ago
    My QUEEN.
  • Mpinganzima6 years ago
    Butera weeeee nukuri nakwanditse kundiba yumutima. Ndagukunda ndagukunda ndagukunda cyaneeeeeee muburyo bundenga. Indirimbo nigire ize kuko amashyushyu aranyishe rwose.
  • Miggy6 years ago
    Ndagukunda cyane.





Inyarwanda BACKGROUND