RFL
Kigali

Umuhanzikazi Lanie yiyongereye kuri Danny Nanone na Dereck bari kwiga umuziki mu ishuri rya Nyundo-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/02/2018 12:14
0


Mu minsi ishize ni bwo ishuri rya muzika rya Muhanga ryatangiye umwaka w’amashuri, aha abanyeshuri basaga ijana bigiraga mu karere ka Rubavu bahise batangira ishuri mu karere ka Muhanga. Muri aba banyeshuri harimo n’abari basanzwe ari abahanzi barimo Danny Nanone ndetse na Dereck. Kuri ubu iri shuri ryungutse Lanie nk’umunyeshuri mushya.



Mbere ya Lanie hari habanje abahanzi bakomeye barimo Danny Nanone ndetse na Dereck bari berekeje kuri iri shuri ariko magingo aya uyu mukobwa wari umaze igihe agerageza kureba uko yakwinjira mu muziki neza yahisemo kubanza kujya kongera ubumenyi ngo akore neza ibyo azi kandi afiteho ubumenyi bityo magingo aya uyu muhanzikazi akaba ari kwiga muri iri shuri nkuko yanabyemereye Inyarwanda.com.

lanieLanie na Danny Nanone ku ishuri

Mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda.com Lanie yabwiye umunyamakuru ko yagiye kwiga kugira ngo akarishye ubwenge, ati”Impano yo umuntu arayivukana ariko ubumenyi umuntu arabwiyungura, nagiye kwiyungura ubumenyi ngo buzahuze n’impano yanjye bityo mbashe gukora ikintu kinini mu muziki wanjye nk’umuhanzi wari ukizamuka."

lanieDanny Nanone ageze kure amasomo ye

Lanie yabwiye Inyarwanda.com ko ibyo ari kwigira mu ishuri rya muzika yizeye neza ko hari intambwe bizamufasha gutera mu muziki we cyane ko uretse kuba afite impano icyo gihe azaba ari n’umuhanzi ufite ubumenyi ku muziki bityo akazaba akora ibyo azi neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND