RFL
Kigali

"Kuba turi bagufi ntibivuze ko ibitekerezo byacu ari bigufi" BUNTUBWIMANA Marie Appoline ufite ubumuga bw'ubugufi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/02/2018 12:43
0


Kimwe mu byo abafite ubumuga bw’ubugufi bavuga ko kibabangamiye ni uburyo bafatwa na bamwe kuko baba bumva ko badafite ubushobozi nk’ubw’abandi.



TUYISHIMIRE Honorine, ufite ubumuga bw’ubugufi, ku myaka 26 avuga ko yize amashuri nk’abandi kuko afite impamyabumenyi mu bijyanye n’icungamutungo ariko ngo yagiye ahura n’ikibazo cyo kudahabwa amahirwe nk’ay’abandi. Aragira ati:

Mu buzima busanzwe imibereho yacu si myiza cyane, kuko duhura n’imbogamizi nyinshi zitandukanye nk’ababashije kwiga ntibahabwa amahirwe yo kubona akazi kuko abakoresha baba bumva ko tudashoboye. Urugero nkanjye nagowe no kwandika cyane nkiri mu ishuri kuko nari umuhanga ariko nkandika gacye cyane ku buryo mu kizamini cya leta nabonaga amanota make bitewe no kudahabwa iminota ijyanye n’imyandikire yanjye ugasanga natsinzwe icya leta kandi mu ishuri nari umuhanga.

Ngo hamwe mu ho bagorwa guhabwa ubufasha ni nko kwa muganga kuko usanga uhabwa serivisi n’uwo mutarebana kubera bwa bugufi ugasanga aho kwicara ni ikibazo kuko amaguru aba adakora hasi akirekamo amaraso bigatuma umuntu agira ikibazo, kuzimya cyangwa kwatsa amatara yo mu mazu, ubwihagarikiro bw’abagabo n’ibindi ati "Bibaye byiza mu bikorwa byose bajya bibuka n’abantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije."

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abafite ubumuga bw’ubugufi 'Rwanda Union of Little People' buvuga ko nubwo uyu muryango ubafasha kwiyakira no kububakamo ubushobozi kuko hari bamwe bakigaragara nk’abitinya ariko ngo buri munyarwanda akwiye kumva ko ubugufi bwabo ntaho buhuriye n’imitekerereze yabo.

BUNTUBWIMANA Marie Appoline umuyobozi w’iri huriro ati”Burya uko ushaka ko bagufata ni wowe ubyiha niko mpora mbwira bagenzi banjye ariko ndagira ngo mbwire abanyarwanda ko dushoboye, kuba turi bagufi ntibivuze ko turi bagufi no mu bitekerezo." Uyu muryango kandi urateganya kuzafatanya n’abafatanyabikorwa bawo bagasobanurira ababyeyi ko kuba umwana afite ubumuga bw’ubugufi bidakwiye kuba intandaro yo kudahabwa uburenganzira no guhezwa mu bandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND