RFL
Kigali

Rubavu:Safari warangije kaminuza akibera umumotari agasekwa akanabengwa ari hafi kwinjiza miliyoni ku kwezi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/02/2018 11:59
2


Safari Philippe ni umusore w'imyaka 31 y'amavuko utuye mu mudugudu wa Rebero mu kagari ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu. Safari Philippe amaze imyaka itatu mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, umwuga yinjiyemo arangije kaminuza urubyiruko rwinshi rukamuseka.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Safari Philippe warangirije kaminuza muri UNILAK yadutangarije ko ubwo yinjiraga mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, ngo urubyiruko rwinshi rwaramusetse cyane. Si ibyo gusa ahubwo ngo hari n'abakobwa bamubenze bamuziza ko ari umumotari. Kugeza ubu ariko amaze kwiteza imbere, akaba yinjiza ibihumbi 300 by'amanyarwanda ku kwezi ndetse afite intego ko uyu mwaka wa 2018 urangira yinjiza miliyoni imwe ku kwezi dore ko agiye kugura moto icumi akazishyira mu muhanda. Avuga uko yinjiye muri uyu mwuga yagize ati:

(Uyu mwuga w'ikimotari) nawugiyemo maze kurangiza amashuri ya kaminuza, naje kubona utuzi dutandukanye n'ibiraka hirya no hino, ariko igihe kiragera mbasha kubona y'uko gukorera umuntu cyangwa gucunganwa n'umushahara gusa umuntu atazagera ahantu yifuza. Biba ngombwa ko ntangira gutekereza ikintu nshobora gukora ariko nkunda cyanteza imbere. Ntabwo nari mfite ubushobozi buhagije, gusa mbitekereza nari mfite akazi ariko amafaranga nahembwaga ntabwo yari menshi ku buryo yangeza ahantu nifuzaga kugera, nahembwaga ibihumbi 100 ku kwezi, ukwezi kwajyaga kurangira yashize, ntekereza mu myaka iri imbere ndavuga nti ese ubundi nzagera ku ki, ni ho nafashe uwo mwanzuro ariko maze kumenya amateka y'abantu bagiye bahera hasi bakabasha kugera hejuru. 

Safari Philippe yaje kugira amahirwe umuntu aramwizera amugurira moto, aza kuyishyura mu gihe cy'umwaka n'igice, nyuma yaho agura izindi ebyiri. Safari yabwiye Inyarwanda ko abantu bakuze ari bo bagiye bamubwira ko azagera kure bamusaba kudacika intege, gusa ngo urubyiruko rwinshi rwamuciye intege, ntibamutera imbaraga mu buryo bw'ibitekerezo. Safari Philippe aragira ati:

Nyuma y'undi mwaka n'igice mu by'ukuri hari ahantu ngeze, urumva moto yabaye iyanjye, maze kugura izindi ebyiri, urumva niba mbasha kwinjiza ibihumbi birenga 300 ku kwezi, mfite intego ko igihe nzaba mbasha gukorera miliyoni ku kwezi ni bwo nzahindura njye mu bindi. Ndateganya ko uyu mwaka wa 2018 ujya kurangira nshyize moto 10 mu muhanda zibasha kumpa miliyoni y'amanyarwanda ku kwezi. 

Abamusekaga, ubu iyo bahuye babara iyihe nkuru?

Safari Philippe aragira ati: "Kuba umumotari ntabwo bintera isoni ni ibintu bifite aho bingejeje ni ibintu mfitemo vision, ubu iyo bambonye (abansekaga) hari abifuza kubikora ariko bakambwira ngo ntabwo batinyuka, ni nacyo kibazo mfite ubungubu, urubyiruko dufite rurarangaye mu gihe bakabaye ari abantu batinyuka bagahera hasi, bagaharanira kwiteza imbere. Inama nabagira ni uko buri muntu yamenya urwego ariho, ntuvuge uti uyu munsi ndashaka kubaho nka runaka w'inshuti yanjye, ndashaka kubaho nk'umwana wa runaka wavutse agasanga byose bihari...Ni amahirwe ubonye ahantu wahera harehare, ariko na none igihe hadahari wahera ku rwego rwawe, njyewe navuga ko nta hantu umuntu atahera, nta na hantu atagera."

Hari abakobwa yaterese baramubenga bamuziza ko ari umumotari

Safari Philippe yagize ati: "Abakobwa bagiye bambenga abo nateretaga, nari umusore ugeze muri icyo gihe (cyo gushaka inshuti) ariko wamwegera (umukobwa) akakubwira ati oya umumotari ntabwo ari umuntu wanjye, ariko ubu ngubu ndumva (uwo twakundana) ari umuntu ushaka gukora, ushaka kwiteza imbere, umuntu ufite aho ashaka kugera."

Safari Philippe yabajijwe na Inyarwanda.com aho yifuza kuba ari mu myaka itanu iri imbere, adutangariza ko yifuza kuba ari rwiyemezamirimo ukomeye mu Rwanda. Yifuza kandi kuzaba afite urugo. Twamubajije undi mwuga yakora aramutse avuye mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto adutangariza ko yifuza gushinga ishuri ryigisha imyuga ndetse ngo yumva yaba n'umuvugabutumwa na cyane ko yabikozeho muri kaminuza. Ikindi ni uko yifuza kuba umworoza. Ati:

Imyaka itanu iri imbere ndifuza kuba ndi rwiyemezamirimo ukomeye, ubu ndi gukora cyane, mbyuka kare nkaryama nkererewe. Ndufuza kuzaba mfite aho ngeze hafatika, mfite urugo birumvikana. Mvuye mu kimotari nashinga ishuri ryigisha imyuga, ikindi numva naba umuvugabutumwa kuko no muri kaminuza narabikoze, ikindi naba umworozi.

Safari Philippe ni umukristo mu itorero Zion Temple Rubavu akaba arimazemo imyaka itandatu dore ko yatangiye kuhasengera kuva muri 2012. Safari Philippe avuka mu muryango w'abana 14, gusa 3 barapfuye ubu hasigaye 11. Ni umusore warangije kaminuza utewe ishema no gutwara abagenzi kuri moto, umwuga avuga ko umutunze ndetse akaba afite byinshi yifuza kugeraho abikesha uyu mwuga. Arahamagarira urubyiruko gukura amaboko mu mifuka rugakora cyane ndetse akarusaba kudasuzugura akazi ako ariko kose na cyane ko ahamya ko nta hantu umuntu atahera ndetse ko nta hantu umuntu atagera.

REBA HANO IKIGANIRO SAFARI PHILIPPE YAGIRANYE NA INYARWANDA


VIDEO: NIYONKURU ERIC-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yves Bernardin6 years ago
    Mwiriweho, Uyu musore Safari twarakoranye kuri paradis ari recptionist wiyo hotel kandi yari inyangamugayo ndetse n,umunyamurava,kandi iyotwaganiraga numvaga Imana ayibanje imbere nkuko nanjye ariyo mood nabaga ndimo. N,uyumunsi ndacakora muri hotel ariko ndumva ntacyo twamurushije rwose,nubwo natwe tutabayeho nabi,ariko turacyakorera abandi. So,nanjye natunguwe nokumubona atwaye moto.Ariko nanone namubwiye ko amahitamo ye ariwe akwiye guturukaho. Rero nshimishijwe nokumvako hari aho agez heza mugihe kirekire gishize ntamubona. Yves Gusa
  • Bonne6 years ago
    Courage, woww ibaye urubyiruko rwose rwatekerezaga nkawe kuko rurasinziririye cyane..





Inyarwanda BACKGROUND