Uwacu Julienne Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda (MINISPOC) yakiriye ikipe ya Rayon Sports yari ikubutse i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi. Basezereye LLB nyuma yo kuyitsinda igiteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri. Minisitiri Uwacu yabashimye ubutwari n’ubudahangarwa bagaragarije mu mahanga.
Umukino wo kwishyura wakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018, Rayon Sports yatsinze LLB igitego 1-0 cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala n’ubundi uvuka mu gihugu cy'u Burundi. Umukino ubanza wakiniwe i Kigali, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1, igitego cya Rayon Sports n’ubundi cyari cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala.
Abafana ba Rayon Sports bayitegereje ku kibuga cy'indege i Kanombe
Byari ibyishimo ku bakunzi ba Rayon Sports ku mugoroba w'uyu wa Kane
Abafana n'indabo bategereje ikipe bakunda
Champagne yagombaga guturika
Abakinnyi basesekara hanze y'ikibuga
Mutsinzi Ange Jimmy (iburyo) asohokana na Mugemana Charles (ibumoso) umuganga w'ikipe
Shaban Hussein Tchabalala wabatsindiye igitego mu rugo no hanze
Ndayishimiye Eric Bakame (ibumoso) na Eric Rutanga Alba Akram (iburyo)
Abakinnyi baje bisanga
Muhawenimana Claude perezida w'abafana ba Rayon Sports akubutse i Bujumbura
Lomami Marcel umutoza utanga ingufu ku bakinnyi
Yannick Mukunzi yagiye mu kibuga asimbura
Abafana n'amaboko hejuru
Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports
Ndayishimiye Eric Bakame aganira n'abanyamakuru abasangiza uko urugendo rwagenze
Umwali mu bicu ku bwa Rayon Sports
Ibinyoteri birazima akazi kagahagarara
Moto zikora akazi
Sitade nto ya Remera yari itatse mu mabara ya Rayon Sports
Nyuma yo kugera i Kigali bakakirwa n’isinzi ry’abafana, ikipe ya Rayon Sports yakiriwe na Uwacu Julienne Minisitiri w’umuco na siporo. Abakinnyi, abatoza n’abandi bagiye baherekeje iyi kipe bakiriwe muri sitade nto ya Remera ahavugiwe uko urugendo rwari ruteye ndetse n’imbaraga zakoreshejwe kugira ngo intsinzi iboneke.
Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na Siporo yaje kwakira Rayon Sports
Manishimwe Djabel (ibumoso) na Muhire Kevin (iburyo)
Niyonzima Olivier Sefu (ibumoso) na Kwizera Pierrot (iburyo)
Eric Rutanga Alba Akram muri sitade nto ya Remera
Shaban Hussein Tchabalala na bagenzi be bakirwa
Abafana muri sitade nto ya Remera
Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports
Abakinnyi ba Rayon Sports bubaha abafana babo cyane
Abafana ba Rayon Sports bari bishimye bitabaho
Uva ibumoso: Karekezi Olivier umutoza mukuru, Dr.Mugemana Charles umuganga w'ikipe na Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu
Amashyi yakomwe
Min.Uwacu Julienne (iburyo) na Muvunyi Paul (ibumoso) perezida wa Rayon Sports
Akadiho bakanyujijeho biratinda
REBA HANO UBWO MINISITIRI UWACU YAKIRAGA RAYON SPORTS
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo-Inyarwanda.com
VIDEO: Niyonkuru Eric- Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO