Kigali

Sinapfuye, iyatwambukije inyanja itukura ntizabura kutwambutsa Nyabarongo y'ibiziba-Bosebabireba mu ndirimbo nshya-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/02/2018 17:44
0 0 0 0 0 Loading... 10

Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba nyuma y'ibiherutse kumubaho agahagarikwa na ADEPR, nyuma y'aho agakubitirwa muri Uganda ndetse hagatangazwa ibihuha bivuga ko yapfuye, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Sinapfuye'.



Mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2018 ni bwo Theo Bosebabireba yatangiye guhura n'ibibazo bikomeye dore ko yahagaritswe na ADEPR aho bamushinja ibyaha binyuranye. Tariki 28 Mutarama 2018 Theo Bosebabireba yakubiswe n’abagizi ba nabi bamugira intere, bamukubitira mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala ubwo yari avuye Masanafu i Kampala mu gitaramo yari yatumiwemo. Nyuma yaho hatangajwe amakuru y'ibihuhu avuga ko Theo Bosebabireba yitabye Imana aguye mu bitaro, gusa aya makuru yaje kunyomozwa n'abari bamurwaje. 

Hari amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko guhagarikwa kwa Theo Bosebabireba, bishobora kuba binafitanye isano no gukubitwa kwe na cyane ko mu minsi yose yamaze mu bitaro atigeze asurwa na bamwe mu bayobozi bakuru ba ADEPR, nyamara icyo gihe bakaba bari mu ivugabutumwa muri Uganda. Umuvugizi mukuru wa ADEPR Rev Karuranga Ephrem abajijwe impamvu batasuye uyu muhanzi mu byago yagize, yatangaje ko Theo Bosebabireba atakiri umukristo wabo mu yandi magambo akaba yarashatse kuvuga ko bitari kubacira ishati bajya kumusura mu gihe atari yabasaba imbabazi.

Theo Bosebabireba

Yarakubiswe agirwa intere,..nyuma yaho hatangajwe ibihuha ko yapfuye

Kuri ubu Theo Bosebabireba yabinyujije mu ndirimbo nshya yise 'Sinapfuye' abwira abakunzi be ko akiri muzima akoresha amagambo akomeye cyane, dore ko hari n'aho yavuze ko adashobora gusubizwa inyuma no kumoka kw'imbwa mu gihe atasubijwe inyuma n'imitontomo y'intare. Theo Bosebabireba yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya yayanditse bitewe n'ibiherutse kumuhabo. Muri iyi ndirimbo nshya 'Sinapfuye' ya Theo Bosebabireba humvikanamo aya magambo:

Ntabwo dutewe ubwoba nk'ibihinda nka kagoma, ntabwo dutewe ubwoba nk'ibikangisho gusa, iyatwambukije inyanja itukura ntizabura kutwambutsa Nyabarongo y'ibiziba. Abavuze ibya mbere bazavuga ni bya kabiri, Imana izakugarukaho, witinya kuko uzatabarwa. Amenyo y'intare yaradusize, amenyo y'idubu yaradusize, imitontomo y'intare ntiyaduhagaritse none imbwa ziramoka ngo dusubire inyuma, ntibyashoboka, tuzayambuka.

Twireze tukiri bato ntitwagiraga na geto twakoreshwaga agahato, none dufite umuheto ngo muzadushobora, none mufite Yesu Kristo ngo muzadushora, oya ntibikunda. Naciye mu bimene by'amacuka biransiga, none muzanye iby'ibicuma ngo binyice, muri imburamukoro, mwarambitse, mwarampururije, mwaransakurije, mwarampemukiye ariko sinapfuye ndacyariho, ni ukuri sinapfuye ndacyariho,...

UMVA HANO 'SINAPFUYE' INDIRIMBO NSHYA YA THEO BOSEBABIREBA

Theo Bosebabireba

Theo Bosebabireba ati 'Sinapfuye,...muri imburamukoro'

Image result for Theo Bosebabireba gukubitwa Uganda inyarwanda

Theo Bosebabireba ati 'Amenyo y'intare yaradusize,..none imbwa ziramoka'

UMVA HANO 'SINAPFUYE' INDIRIMBO NSHYA YA THEO BOSEBABIREBA






Umwanditsi

Mupende Gedeon Ndayishimiye

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

IBITECYEREZO

  • sage9 months ago
    vuga ko udatewe ubwoba n'ikuma n'imitezi
  • Mutimukeye clara9 months ago
    Ni byiza cyane ko utapfuye kuko Imana ikongereye iminsi yo kuyigarukira.ariko nawe indirimbo z'incyuro uzazigabanye plz! ujye uramya Imana ureke kuririmba abantu. gusa ikiruta byose ni uko wareka kurarikira abakobwa kuko uzarinda usaza ukibona abakobwa beza.
  • Gaga9 months ago
    Woaww courage kabisa Theo ndezera ko abatarabonye umwanya wo kugusura aka ariko kanya ko Ku kwa ancouragent , naho abatukana bo bazamenyà ibyo barimo Yesu agarutse kubahemba .
  • Irene 9 months ago
    Theo urababwiye nuko batumva,courage kabisa ntiwite kuri abo ba ADEPR nibo babi ibyo bakuvuga nibo bambere birirwa babikora.
  • shaggy9 months ago
    ngaho niba warambutse iyo nyanja itukura uzongere ukine numugande!! gusa niba utarabonye isomo warasibye!!
  • lcyitegetse9 months ago
    Nanjye ndashima lmana ko theo atapfuye aho narindi nasabya abo dusengana ngo tumusengere ntapfe lmana ishimwe ko yumva gusenga kuko njye ntabundi bucuti cyane ko mubo azi atanzi ariko nifuzako yakwihana ntazagire iherezo ribi, kandi guhimba indirimbo zintyuro siwo muti abantu bakeneye indirimbo zibohora nawe akabohoka naho ADEPR kumuhagarika simwijuru bamuhagaritse nakomeze umurimo yahamagariwe gukorera lmana ntiyahagariwe gukorera ADEPR. gusa lmana iramukosoye Zaburi 25:3abava mumasezerano arintampamvu bakorwa nisoni, nawe yaramwanitse pe, ahubwo niyisuzume niba ntarubanza afitanye ni lmana akomere ariko niba abikora ikamwihorera agirango barahwanye, umunsi yamushyize kukarubanda niburiya iri koronsora ibyo akora ,lmana imubabarire muribyose. kandi imwongereye igihe cyo kwihana niyihane abagore batera kasi ,nuwagiye mubagabo benshi ntamugisha ,nibihane iminsi itarabasohoraho.
  • Irene9 months ago
    Umva mbese wowe wiyise chaggy gabanya itiku urucira mukaso rugatwara nyoko,uramutunga urutoki rumwe enye zisigaye zikureba,ntimukigire beza arimwe baruharwa.
  • cacana9 months ago
    Theo, Imana yarakurinze kandi ntawica umuntu Imana yiremeye cyangwa ngo amuhemukire ngo azagire amahoro. Komeze ubuzima bwawe Imana murikumwe izaguhorera.
  • songa9 months ago
    Imana ishimwe ko yakongereye iminsi yo kurama! Gusa witonde kuko bariya benewacu bo muri ADEPR bazakwica kuko bagaragaje ubushake n'ububasha bwo kwiba ....ndetse n'ibindi byise by'umubi
  • Manzi9 months ago
    Nibwo umubiri utapfuye ariko mumwuka warapfuye cyera impano ntabwo zihuriye nagacyiza kubasha utondekanya amagambo ukayaririmba neza ntaho bihuriye nagacyiza.kuko ntiwaririmba ubukundo ngo urushe Bob Marilee rero reka gucyurirana ahubwo Wihene ugarucyire imana.

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2018 Inyarwanda Ltd
RSS