RFL
Kigali

Felix Ntambara wabaye umuyobozi wa Asaph ya Zion Temple Gatenga yarushinze asezeranira mu busitani bwa Serena Hotel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/02/2018 17:43
0


Felix Ntambara wabayeho umuyobozi wa Asaph Music International yo muri Zion Temple, yarushinze hamwe n'umukunzi we Joella Ineza bambikana impeta kuri uyu wa 18 Gashyantare 2018.



Felix Ntambara umaze igihe kinini aba mu mujyi wa Kampla muri Uganda, ubukwe na Joella Ineza bwabereye mu mujyi wa Kigali. Gusezerana imbere y'Imana byabaye kuri iki Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018 mu muhango wabereye mu busitani bwa Kigali Serena Hotel akaba ari naho habereye ibirori byo kwiyakira.

Nk'umuntu wakoreye umurimo muri Zion Temple ndetse na Asaph music International, Felix Ntambara yasezeranijwe n'itorero Zion Temple. Felix Ntambara ni umuhanzi w'umuramyi akaba n'umuyobozi wa Minisiteri yitwa Glory Network International (GNI) ndetse amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko agiye gusengerwa nk'umushumba mu minsi iri imbere. 

UMVA HANO 'URI YAHWEH' YA FELIX NTAMBARA

Felix Ntambara nubwo atakibarizwa muri Asaph ntabwo yahagaritse umuziki dore ko ari kuwukora ku giti cye aho mu ndirimbo 10 zigize album ye harimo 4 yakoranye n'abahanzi bakorera mu gihugu cya Uganda nka Levixton na Exodus n'abandi. Ku bijyanye n'igihe azaza kumurikira abanyarwanda uyu muzingo w'indirimbo ze, Felix Ntambara avuga ko azabitumesha mu minsi iri mbere.

AMAFOTO Y'UBUKWE BWA FELIX NA JOELLA

Felix Ntambara

Felix NtambaraFelix NtambaraFelix NtambaraFelix Ntambara

Felix Ntambara hamwe n'umukunzi we Joella






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND