RFL
Kigali

Bujumbura: Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Burundi yaje mu myitozo gutanga umusanzu muri LLB izakina na Rayon Sports–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/02/2018 16:52
0


Iminsi isigaye ngo ikipe ya Rayon Sport ikine na LLB irabarirwa ku ntoki, mu Burundi nta kindi kiri kuvugwa mu mikino usibye uyu mukino bazakirira kuri Prince Louis Rwagasore Stadium. Ni umukino uri kwitegurwa bikomeye n’ikipe ya LLB izanakira Rayon Sport kuri ubu iri gufashwa bya hafi n’umutoza w’ikipe y’igihugu.



Iyi kipe kuri ubu iri gukorera imyiteguro mu kigo cya Centre Techinique mu Ngagara, ikigo cya federation y’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Burundi, aha bigaragara ko buri wese yashyize ingufu zose kuri uyu mukino cyane ko n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Burundi ariwe uri gufasha abakinnyi nubwo n’umutoza w’ikipe ya LLB nawe nyine aba ahari kandi atanga amabwiriza nk’umutoza mukuru.

Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yasuraga iyi kipe ku myitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2018 yasanze iyi kipe yuzuye iri gukora imyitozo ubona ari ikipe yitaweho umwuka ari umwe ndetse ubaye utanyuze ahandi ngo ugire amakuru wumva ntiwamenya ko hari ikibazo abakinnyi bafitanye n’ikipe.

Umutoza w’ikipe y’igihugu niwe uri kubafasha, bari kwitoza ibyo bakiniye i Kigali…

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Burundi Niyungeko Alain Olivier yamanutse, ni we uri gufasha LLB mu myitozo abafasha guhagarara neza wareba uko aba bakinnyi bari kwiga guhagarara ukabona ni abakinnyi bashaka gukina umukino nkuwo bakinnye i Kigali, umukino w’ubuhanga wihuta kandi ukoresha impende cyane zinihuta. Aha bakaba bitozaga gutera mu izamu ndetse banugarira icyarimwe.

Iyi kipe ya LLB nubwo iri kwitegura bikomeye ariko nayo ifite ibibazo cyane ko usanga nko mu izamu ryayo bacungira ku muzamu umwe rukumbi mu gihe uwa kabiri wabo we atarabona ibya ngombwa bimwemerera gukina bityo bikaba byatumye bagarura uwo bari barirukanye unabona ko akuze ngo abe umuzamu wa kabiri w’iyi kipe.

Usibye uyu muzamu utemerewe gukina ariko iyi kipe nayo ifite ikibazo cy’umukinnyi wabo mushya wo muri Cameroon umukinnyi mwiza ariko utarabona ibyangombwa nawe mu gihe mu banyamahanga bafite harimo nuwo muri Cite D’Ivoir wanakinnye i Kigali we akaba ariwe wemerewe gukina.

Umutoza wa LLB aravuga iki kuri uyu mukino….

Nyuma y’imyitozo umutoza wa LLB uzwi ku kazina ka Mayeri yaganirije Inyarwanda.com aaha akaba yatangaga icyizere ku barundi ko agomba kwitwara neza, aha uyu mutoza uri mu bakomeye i Burundi yiyemereye ko mu ikipe ye amafaranga abakinnyi batarayabona ariko akuraho ibyo kuvuga ko ikipe itazitwara neza kuko itahawe amafaranga ahubwo  ahamya ko kuri we asanga bafite icyizere ko abayobozi b’ikipe bagiye gushaka amafaranga bagaha abakinnyi.

Uyu mutoza yatangarije Inyarwanda.com ko i Kigali atigeze asatira ikipe ya Rayon Sport ariko i Bujumbura agomba kuyisatira agashaka ibitego kandi nanone ahamya ko bagomba no kurinda ibyo bitego kugia ngo Rayon Sports itabatsinda ibitego. Umukino wa LLB na Rayon Sports byitezwe ko uzaba kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 habaye nta gihindutse, uyu ukazabera ku kibuga cya Prince Louis Rwagasore saa cyenda n’igice z’i Burundi.

rayon sportKu kibuga kubona amazi n'ukujya ku mugezirayon sportUyu muzamu yari yarirukanywe agarurwa kuko LLB nta yandi mahitamo yari ifite kandi itakinisha umuzamu umwerayon sportUmutoza w'ikipe y'Igihugu y'u Burundi ni we watozaga abakinnyi ba LLBrayon sportrayon sportrayon sportUmutoza wa LLB aganira n'umutoza w'abazamu (wambaye ikabutura)rayon sportImyitozo ya LLB ni imyitozo y'ingufurayon sportUmutoza w'ikipe y'Igihugu cy'u Burundi yari yaje gutanga inama no gufasha iyi kiperayon sportMu Burundi harashyuha cyanerayon sportBasoza bitoje no gutera penaliti mu gihe byazaba ngombwarayon sportNyuma y'imyitozo berekeje mu icumbi bari kubamo rayon sportMu kigo cya Centre Technique National ni ho bakoreraga imyitozo ari naho bari kuba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND