RFL
Kigali

The Finest Dance Crew begukanye irushanwa rya National Street Dance Competition bahembwa 1.000.000Frw-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/02/2018 16:45
0


Mu Rwanda uko iterambere rigenda ryihuta ni nako imishinga itandukanye igenda irushaho kuvuka cyane cyane mu rubyiruko mu buryo bw’imyidagaduro. Ni muri urwo rwego hamaze iminsi haba amarushanwa yiswe ‘National Street Dance Competition’ akaba ari amarushanwa y’imbyino. The Finest Dance Crew ni bo begukanye iri rushanwa bahabwa 1.000.000Frw



Aya marushanwa amaze ukwezi kurenga ari kuba mu gihugu cy’u Rwanda. Yatangiye tariki 13 Mutarama 2018 aho bazengurutse mu ntara 4 zose zigize igihugu ndetse no mu mujyi wa Kigali bashaka ababyinnyi bazahiga abandi. Kuri uyu wa Gatandatu ushize, tariki ya 17 Gashyantare 2018 mu ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi ku kibuga cya Nego habereye isozwa ry’iri rushanwa aho hari hasigayemo amatsinda y’ababyinnyi 8 yagombaga kuvamo itsinda rimwe ryahize ayandi mu mbyino.

Abantu bari benshi bafite amatsiko yo kureba itsinda rihiga ayandi mu mbyino

Amatsinda y’ababyinnyi yose uko ari 8 yagerageje guhatana cyane ko wari umunsi wa nyuma w’irushanwa, bose baharaniraga umwanya wa mbere. Mu myiyereko no mu mbyino zabo bakoraga iyo bwabaga ngo bazane udushya tubahesha amanota yo kwegukana ibihembo. Itsinda rya mbere ryahawe igihembo cya Milliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda (1.000.000Frw).

NDSC

Buri tsinda ryageragezaga kugaragaza ko ari ryo rikwiye igihembo

Mu gushaka kumenya byinshi mu mitegurire y’irushanwa, Inyarwanda.com yaganiriye n’umwe mu bateguye iri rushanwa, Emmalito adutangariza ibi “Irushanwa ryateguwe na Vast Pro Ltd. Ku bufatanye na AHF Rwanda rigamije kuzamura impano z'urubyiruko mu bakora umwuga wo kubyina no guha imyidagaduro urubyiruko n’abandi bakunda imbyino moderne n’inyafurika, bazamure impano, ariko banahabwa n’ubutumwa bujyanye no kwirinda icyorezo cya Virusi itera SIDA, gukumira ubwandu bushya, hakoreshejwe bumwe muri ubu buryo: kwipimisha ukamenya uko uhagaze, Kwisiramuza, kwifata, gukoresha agakingirizo ndetse no kwitabira gahunda zo kwa muganga ku bafite Virus itera SIDA. Kugira ngo turusheho kubaka ejo heza h'igihugu cyacu cyane ko n’aho irushanwa ryaberaga habaga hari abari gutanda izo serivise zose z’ubuzima."

NDSC

Emmalito yadutangarije byinshi ku mitegurirwe y'irushanwa na zimwe mu ngamba zaryo

Uko amatsinda yagendaga ajya ku rubyiniro akagaragaza imbyino zayo ni ko abagize akanama nkemurampaka bagendaga bababwira bimwe mu byo bakwiye gukosora ndetse bakanabashimira aho bakoze neza bakabatera imbaraga babasaba kurushaho ngo bagaragaze ukwiye guhabwa ibihembo. Abenshi bagerageje kuzana udushya ku rubyiniro babisanisha n’ibigamijwe mu by’ubuzima. Aya marushanwa mu mbyino yari afite injyana ebyiri zitandukanye; hari injyana za kizungu (Modern Dance) n’injyana za Kinyafurika. Ayo matsinda yose uko ari 8 yiyerekanye inshuro 2 habanje injyana za kizungu nyuma hajyaho injyana za kinyafurika.

NDSC

Itsinda rya Wasafi Dance Crew ryiyerekanye ku rubyiniro aho ryinjiye mu buryo bwatunguye benshi busa n'ubwa Gikomando bayobowe n'umukobwa

Iri rushanwa kandi ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta ndetse bamwe banafashe umwanya wo gutambutsa ubutumwa bageneye urubyiruko mu buryo bw’umwihariko bujyanye n’ubuzima ndetse na gahunda za Leta. Bamwe mu bayobozi bari bahari harimo: Dr Jacques Nzabonimpa Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco mu Nteko y’Umuco n’Ururimi mu Rwanda (RALC), Ben Ngabonziza uhagarariye Minisiteri y’urubyiruko, Dr. Brenda Asiimwe Kateera umuyobozi wa AHF mu Rwanda na Ernest uhagarariye RBC.

NDSC

Abayobozi batandukanye bari baje gushyigikira aya marushanwa

Ben Ngabonziza ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagize ati “Ibikorwa nk’ibi nibyo bikenewe cyane mu rubyiruko. Ibi bigaragaje ko hari byinshi byashyirwamo imbaraga kandi bigatanga umusaruro. Impano biragaragara ko zihari mu rubyiruko, ndetse uruhare rwa buri wese rukenewe mu kurushaho kubaka ubuzima bwiza buzima. Iri ni itangiriro ariko umusaruro ni mwiza, bizongerwamo imbaraga bibe byiza cyane.”

NDSC

Ben Ngabonziza yagiriye inama urubyiruko afite mu nshingano ze

Abayobozi bose batanze ubutumwa ku rubyiruko babibutsa kurushaho kwita no kurinda ubuzima bwabo ndetse bakanaba urubyiruko rubereye u Rwanda by’umwihariko bashimira cyane abateguye iki gikorwa cyane ko byagaragaje ko mu rubyiruko rw’u Rwanda harimo impano nyinshi kandi hari byinshi urubyiruko rukeneye kumenya ku by’ubuzima ndetse banashimira abafatanyabikorwa bagaragaje uruhare rukomeye.

NDSC

Dr. Jacques yibukije urubyiruko rwari aho ko rushoboye kandi rwarushaho gusigasira umuco w'igihugu cyacu

Dr. Brenda Asiimwe Kateera yagize ati “Ni iby’agaciro kanini cyane kandi ni byiza kubona abantu mungana gutya mwitabiriye ibi birori, ni nabyiza ko kandi urubyiruko mwidagadura, ariko icya mbere cy’igenzi mu buzima ni ukurinda imibiri yanyu mwirinda kwishoro mu ngeso mbi z’usambanyi, ari nako mukomeza kurushaho kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA, mwipimisha ku bushake ngo mumenye uko muhagaze, mwifate kandi mukoresha agakingirizo mu gihe kwifata byananiranye, mwibuke kwisiramuza ku bahungu, ndetse munitabira gahunda zose zo kwa muganga ku bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.” 

Dr. Brenda Asiimwe uhagarariye AHF mu Rwanda yashimiye abateguye igikorwa anaha inama urubyiruko


Ernest wari uhagarariye RBC yatanze inama ku rubyiruko ndetse anashimira abateguye iki gikorwa cyane ko byafashije abantu batandukanye mu bijyanye n'ubuzima.

Mu gihe hari hategerejwe ko abagize akanama nkemurampaka bamara kubara amanota bakaza gutangaza itsinda ryatsinze amarushanwa, itsinda rya Active ryasusurukije abari bitabiriye irushanwa cyane ko ari rimwe mu matsinda yaciye agahigo mu mbyino zidasznwe hano mu Rwanda.

Itsinda rya Active ryasusurukije abitabiriye irushanwa mu buryo bw'imbyino n'indirimbo byabo bidasigana

Amatsinda yageze ku musozo w’irushanwa ya "National Street Dance Competition"

1. YCEG ryavuye mu Burasirazuba

2. Hope Dance Crew ryavuye mu Burengerazuba

3. The Masters Dance Crew ryavuye mu Majyaruguru

NDSC

4. Wasafi Dance Crew ryavuye mu Majyepfo

5. KTY Crew ryavuye Kimisagara

6. The Finest Dance Crew ryavuye Kimisagara

7. The Snipers Dance Crew ryavuye muri Kigali

NDSC

8. The Monsters ryavuye muri Kigali

NDSC        

Uko amatsinda yarushanyije imyanya n’ibihembo yatsindiye:

-Umwanya wa mbere: The Finest Dance Crew batsindiye 1,000,000 frw

-Umwanya wa kabili: The Snappers Dance Crew batsindiye 300,000 frw

-Umwanya wa gatatu: The Mosters Dance Crew batsindiye 200,000 frw

-Izindi eshanu (5) zisigaye zahawe 100,000 frw buri imwe.

NDSC

Amatsinda atatu ubwo yari ategereje kumenya irya mbere muri yo

Aya matsinda uko ari atatu yatsindiye ibihembo yaje mu myanya itatu ya mbere yaturutse mu mujyi wa Kigali. Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Simon, Phionah ndetse na Brian. Irushanwa rikaba ryarangiye itsinda rya The Finest Dance Crew ryegukanye akayabo ka Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ndetse byanagaragaraga ko rishyigikiwe cyane.

Abagize iri tsinda batangarije Inyarwanda.com ibanga bakoresheje ngo batsinde iri rushanwa ndetse n’ingamba bafite. Umwe muri bo yagize ati; “Ibanga nta rindi twakoresheje ni ukwitegura neza kandi cyane. Twashyize hamwe imbaraga, twiha intego yo kuzatsinda iri rushanwa none turabikoze. Twahanze udushay dutandukanye ndetse tunagerageza gusanisha n’imitegurire y’irushanwa. Twigiriye icyizere gihagije. Tuboneyeho no kwibutsa urubyiruko kwihutira kwipimisha bakamenya aho bahagaze, bakifata muri byose byananirana bagakoresha agakingirizo ndetse abahungu bakibuka kwisiramuza…”

Amatsinda yitabiriye irushanwa buri wese yahawe Certificate

REBA ANDI MAFOTO
Igisonga cya 3 cya nyampinga w’u Rwanda 2017 Queen Karimpinya akaba na Ambasaderi wa National Street Dance Competition ni  we wahaye ikaze abari bitabiriye ibirori avuga n'abayobozi bitabiriye uwo munsi
NDSC
NDSC
NDSC
MC yari Phil Peter
NDSC
Abitabiriye irushanwa bari biganjemo urubyiruko bishimiye amarushanwa mu buryo bwose

NDSC
Itsinda rya The Finest Dance Crew byagaragaraga ko rifite abafana benshi kurusha ayandi yose

NDSC
NDSC
Abari bagize akanamo nkemurampaka, Simon, Phionah na Brian
Amafoto: David K. Mugaragu & Chris Nsoro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND