RFL
Kigali

Charly na Nina, Riderman na Yvan Buravan ni bo bahanzi bo mu Rwanda bazafatanya na Davido mu gitaramo afite i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/02/2018 23:23
1


Mu minsi ishize ni bwo byavugwaga ko Davido agiye kuza mu Rwanda ariko byari bitaremezwa neza, gusa magingo aya amakuru yamaze kuba impamo kuko byamaze kwemezwa ko Davido agiye kuza gutaramira mu Rwanda nkuko nawe ubwe yabyivugiye ndetse kuri ubu hamaze gutangazwa abahanzi bo mu Rwanda bazaririmba muri iki gitaramo.



David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido agiye gukorera iki gitaramo i Kigali muri gahunda afite zo kuzenguruka Isi na Afurika muri rusange muri gahunda zateguwe na Sony Music abarizwamo. Iki gitaramo azakorera mu Rwanda kizaba ari kimwe muri byinshi yakoreye muri Nigeria umwaka ushize akazabikomereza mu Rwanda ndetse n'ahandi muri Afurika.

DavidoIgitaramo cya Davido i Kigali

Iki gitaramo Davido azaririmbamo mu mujyi wa Kigali kizaba tariki 3 Werurwe 2018 aho kwinjira ari 5000frw mu myanya isanzwe, 20000frw mu myanya y’icyubahiro ndetse na 50000frw mu myanya y’icyubahiro cyane. Abahanzi bazafasha uyu muhanzi mu gitaramo cye ni Charly na Nina, Riderman ndetse na Yvan Buravan.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwibutso Eric6 years ago
    nibyiza cyane





Inyarwanda BACKGROUND