RFL
Kigali

Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi yasuye abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/02/2018 9:11
0


Muri iyi minsi mu Rwanda turi mu minsi ya nyuma y’irushanwa rya Miss Rwanda 2018, abakobwa bahatanira iri kamba bari mu mwiherero w'iminsi 14 bari gukorera mu karere ka Nyamata muri Golden Tulip aho bakomeje gusurwa n’abayobozi banyuranye.



Kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2018 aba bakobwa basuwe na Minisitiri w’urubyiruko  Rosemary Mbabazi uyu akaba yabaganirizaga ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu. Aha uyu muyobozi yibukije ba Nyampinga ko icyemezo bafata uyu munsi ari cyo kigena icyo bazaba cyo bityo abakangurira gutekereza cyane kugira ngo babashe kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha.

Uyu muyobozi yagiranye ibiganiro binyuranye n’aba bakobwa bigamije kubatinyura ndetse no kubereka ko bashoboye kandi uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu ari ngombwa bityo abibutsa ko igihugu kibakeneye anabasaba gukora cyane kugira ngo bagire icyo bamarira igihugu cyababyaye.

Nk'uko twakunze kubigarukaho muri iyi nkuru, abakobwa uko ari makumyabiri bari mu mwiherero, bawinjiyemo ku wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018 bikaba byitezwe ko bazavayo bahita bitabira ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018 mu birori biteganyijwe kuba tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center.

Miss Rwanda 2018

Abakobwa baganirijwe na Minisitiri

Miss Rwanda 2018Abakobwa basangiye na Minisitiri Rosemary MbabaziMiss Rwanda 2018Minisitiri w'Urubyiruko hamwe n'abahatanira Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Bafatanye agafoto k'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND