RFL
Kigali

Ku munsi w'abakundana (St Valentin) Zari yatangaje ko atandukanye ku mugaragaro na Diamond

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/02/2018 21:25
5


Kuri uyu wa Gatatu tariki 14/02/2018 ku munsi wahariwe abakundana uzwi nka St Valentin ni bwo Zari yatangaje ku mugaragaro ko atandukanye na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri.



Amakuru ajyanye no gutandukana kwa Zari na Diamond si ubwa mbere atangajwe, gusa mbere yabaga ari ibihuha ariko kuri ubu ni amakuru mpamo yatangajwe na Zari wahamije ko ashyize akadomo ku mubano we na Diamond, abitangaza ku munsi w'abakundana uzwi nka St Valentin. Umubano wabo watangiye kuzamo urunturuntu, nyuma y'amakuru yatangajwe ko Diamond yaciye inyuma Zari.

Zari Hassan cyangwa The Boss Lady nk'uko bakunze kumwita, ni umugandekazi uri mu bagore bakize cyane muri Afrika. Yashakanye na Diamond nyuma yo gutandukana na Ivan Ssemwanga babyaranye abana batatu. Akoresheje urubuga rwa Instagram, Zari yatangaje ko atandukanye na Diamond ku mugaragaro, gusa ngo bazakomeza kubana nk'ababyeyi (kuko babyaranye) ariko ku bijyanye no kubana nk'umugabo n'umugore, yavuze ko kuva kuri uyu wa 14/02/2018 bishyizweho iherezo. Yagize ati:

...Ibi ntabwo byari binyoroheye kubikora, hari ibihuha byinshi bimwe binafite ibihamya byanyuze mu binyamakuru bitandukanye ko Diamond anca inyuma, n'akababaro kenshi nafashe umwanzuro wo guhagarika umubano wanjye na Diamond,.... Dutandukanye nk'abantu bashakanye ariko ntidutandukanye nk'ababyeyi. Ibi ntacyo bizampinduraho k'uwo ndi we, nzakomeza kuba umu mama wita ku bantu ndetse nzakomeza kuba Boss Lady mwese mwamenyeho. Nzakomeza kuba umuntu w'ingirakamaro, nzabera isi urugero rwiza nk'umugore wabashije kwiteza imbere. Nzigisha abahungu banjye bane kuhaba abagore, umukobwa wanjye nawe nzamwigisha ubusobanuro bwo kwiyubaha,....Mugire umunsi mwiza w'abakundana.

Zari

Ubutumwa Zari yatangarijemo ko yatandukanye na Diamond

Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz ubwo aherutse i Kigali muri Mutarama 2018 yabwiye abanyamakuru ko nta mugore afite, gusa ngo afite umukunzi ari we Zari adateze kureka. Yagize ati: "Hoya mbere na mbere sindarongora nta mugore mfite, cyakora mfite umukunzi umwe rukumbi ntateze kureka Zari."

Image result for Zari na diamond amakuru

Zari yemeje ko atandukanye na Diamond ku mugaragaro

Image result for Zari na diamond amakuru inyarwanda

Hano bari bazanye i Kigali

Related image

Zari yavuze ko azabana na Diamond nk'ababyeyi gusa

Diamond

Ubwo Diamond aherutse i Kigali,...hano yabwiye abanyamakuru ko nta mugore afite






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nana6 years ago
    ndababaye ndababaye iyi couple nayikundaga disi
  • Nulu6 years ago
    Zari wari waratinze rekana nuwo musega ubunza (.........) ahwigeze hose puuuuuuu umugore wuburanga buhebuje se nkawe azakurahe muriyi si ya rurema . Diamond niba ataraguteye umwaku yarasibye ngaho murashakanye se wabana bawe SEMWANGA DON aba arapfuye butaracya 2 mama wawe akurikiraho mugihe ukiri mubikomere byagahinda wumva ngo diamond abyaranye na hamissa sha zari we ISI yarakubihiye umvako bavuga . Dore urashaka irere abana . Bawe witurize . Nkwifurije ishya nihirwe boss we
  • Umusaza6 years ago
    Zari yari yaratinze kbs, Sha cyakora umuregwe wica nkinzara uraje wiruke muribyo biryabarezi by'inyamirambo ngo niba Shady boo bakurye nutwawe usigare imeze nka Mr nice ubwo batangiye kugucika watangiye kuraburiza nzaba ndora
  • Sano6 years ago
    Imboga zibona abana koko, Zari arigendeye kubera uburaya bwawe uraje nawe uzime isi ukubone usigare wararaburije
  • Runda6 years ago
    Oyanta mukecuru mubasore Zari arashaje kbs ntakwiranye Na Diamond was 28ans





Inyarwanda BACKGROUND