Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports kuri ubu ntabwo amerewe neza bitewe n’igitutu cy’abafana bamusaba intsinzi buri mukino no kuba imbere ye hari umikino ukomeye asabwa kuba yasezerera Lydia Ludic Burundi Academic mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Ibi biba bivugwa muri Rayon Sports, ntabwo bitana no kuba uyu mutoza yakerekwa umuryango usohoka muri iyi kipe yambara umweru n’ubururu kuko bamwe mu basobanukiwe umupira w’amaguru bavuga ko ikipe yabo yayisubije inyuma mu bijyanye no gukina umupira uryoheye ijisho. Aha baba bagereranya nuko bakinaga igitozwa na Masud Djuma Irambona.
Uru ruhererekane rw’ibiri kuvugwa muri iyi kipe, rwaje gukomeza kuba rurerure nyuma yaho Ivan Jacky Minaert agereye mu Rwanda mu gitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2018 bivugwa ko yaba aje kumvikana n’abayobozi ba Rayon Sports ku bijyanye no kuba yababera umuyobozi ushinzwe ibya tekinike.
Nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo FC Musanze ibitego 3-2 mu buryo bugoranye, Olivier Karekezi yavuze ko nta makuru afite yaba amubwira ko agiye gusimbuzwa ariko ngo binabaye cyangwa Ivan Minaet akaza mu itsinda ry’abatoza ba Rayon Sports ngo ubuzima bwakomeza.
“Njyewe nta kintu mbiziho, ahubwo wakagombye kubaza perezida w’ikipe kuko nawe yari ahari. Njyewe nyacyo nakubwira…. Ubuzima burakomeza nta kibazo”. Olivier Karekezi
Karekezi Olivier yavuze ko kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018 imyitozo ikomeza mu masaha y’igitondo ku kibuga cya FERWAFA kugira ngo nyuma ya saa sita abakinnyi bazahabwe ikiruhuko.
Ivan Minaert yakurikiranye umukino wa Rayon Sports 3-2 FC Musanze
Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports avuga ko impinduka zose zaba zitabuza ubuzima gukomeza
TANGA IGITECYEREZO