RFL
Kigali

Kwizera Pierrot yafashije Rayon Sports kwikura imbere ya FC Musanze-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/02/2018 21:00
2

Kwizera Pierrot Mansare umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports n’Intamba ku Rugamba, yafashije Rayon Sports gutsinda FC Musanze kuko we yatsinzemo ibitego bibiri muri 3-2 byatandukanyije amakipe yombi mu mukino w’ikirarane wakinirwaga kuri sitade ya Kigali.

Muri uyu mukino, FC Musanze ni bo bafunguye amazamu ku munota wa kane ku gitego cyatsinzwe na Bokota Labama nyuma yo gucika myugariro Manzi Thierry. Ikindi gitego cya FC Musanze cyatsinzwe na Barirengako Frank winjiye mu kibuga asimbuye Niyonkuru Ramadhan bita Rama Boateng mu ntangiro z’igice cya kabiri.

FC Musanze yageze aho itangira kubara ko yanatsinda umukino ubwo yari imaze kuba inganya na Rayon Sports ibitego 2-2

FC Musanze yageze aho itangira kubara ko yanatsinda umukino ubwo yari imaze kuba inganya na Rayon Sports ibitego 2-2

Kwizera Pierrot yatangiye kureba mu izamu ku munota wa 25’ ubwo yazaga yunga ku gitego cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa cumi (10’). Igitego cy’intsinzi cya Rayon Sports cyaje mu minota y’inyongera kuko abasifuzi bongeyeho iminota ine (4’) nyuma ku munota wa 90+3’ ni bwo Kwizera Pierrot yarebye mu izamu nyuma yaho Ismaila Diarra abuze uko atsinda akamusunikira umupira.

Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports yari yafashe ikipe yose asa naho agenda akoramo impinduka mu bakinnyi 11 yabanje mu kibuga ubwo yakinaga na LLB. Abakinnyi barimo na Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame, Usengimana Faustin, Mutsinzi Ange Jimmy, Shaban Hussein Tchabalala na Mukunzi Yannick bose ntibabanjemo.

Hanyuma abakinnyi barimo; Ndayisenga Kassim (GK), Nyandwi Saddam, Nahimana Shassir na Mugabo Gabriel bari baje muri 11 kugira ngo nabo bagaragaze ko baheka ikipe.

Musanze FC niyo wabonaga itangiye ifite gahunda yo gushaka ibitego kuko imipira igera kuri itanu (5) yose yarengejwe n’abakinnyi ba Rayon Sports ihita ibyara koruneri mu gihe Rayon Sports yabonye koruneri eshatu (3).

Musanze FC bakoze amakosa icumi (10) ku icyenda (9) ya Rayon Sports yaraririye inshuro ebyiri(2) mu mukino. Uyu mukino nta bwoko na bumwe bw’ikarita bwabonetsemo. Rayon Sports yagumanye umupira ku kigero cya 55% mu gihe FC Musanze bawugumanye ku kigero cya 45%.

Nahimana Shassir yasimbuwe na Nova Bayama naho Bimenyimana Bonfils Caleb ajya mu kibuga asimbuye Nyandwi Saddam. Ubwo Nyandwi yari amaze kugera hanze, Nova Bayama yahise akina inyuma ku ruhande rw’iburyo bityo Irambona Eric Gisa ava imbere (ibumoso) azamuka iburyo kugira ngo Bimenyimana agane ibumoso.

Niyonkuru Ramadhan Boateng yasimbuwe na Barirengako Frank wanabatsindiye igitego cya kabiri mu mukino batakaje bakaba bakomeje kuba ku mwanya wa 14 n’amanota icyenda (9).

Mazimpaka Andre afata umupira

Mazimpaka Andre afata umupira 

Abafana ba Rayon Sports muri iyi minsi ntabwo bishimye

Abafana ba Rayon Sports muri iyi minsi ntabwo bishimye 

Habimana Sosthene umutoza mukuru wa FC Musanze atanga amabwiriza

Habimana Sosthene umutoza mukuru wa FC Musanze atanga amabwiriza

Kanamugire Moses (12) yugarira  abuza inzira Nova Bayama

Kanamugire Moses (12) yugarira abuza inzira Nova Bayama(24)

Hakizimana Francois agenzura umupira

Hakizimana Francois agenzura umupira 

Hakziimana Francois arambika Niyonzima Olivier Sefu

Hakizimana Francois arambika Niyonzima Olivier Sefu

Barirengako Frank (10) watsinze igitego cya kabiri cya FC Musanze azamukana umupira imbere ya Kwizera Pierrot (23)

Barirengako Frank (10) watsinze igitego cya kabiri cya FC Musanze azamukana umupira imbere ya Kwizera Pierrot (23)

Ivan Minaert ari mu Rwanda buvugwa ko yenda kugirwa umuyobozi wa tekinike muri Rayon Sports

Ivan Minaert ari mu Rwanda bivugwa ko yenda kugirwa umuyobozi wa tekinike muri Rayon Sports

Dukuzumuremyi Antoine umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Gicumbi FC

Dukuzumuremyi Antoine umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Gicumbi FC

Wai Yeka (ibumoso) ntiyakiniye FC Musanze

Wai Yeka (ibumoso) ntiyakiniye FC Musanze 

Mudeyi Suleiman (16)  azenguruka Eric Rutanga Alba

Mudeyi Suleiman (16) azenguruka Eric Rutanga Alba 

Muhire Kevi (Hagati mu bicaye imbere) ntabwo yakinnye

Muhire Kevi (Hagati mu bicaye imbere) ntabwo yakinnye

Itsinda ry'abakinnyi ba Rayon Sports barimo na Shaban Hussein Tchabalala

Itsinda ry'abakinnyi ba Rayon Sports barimo na Shaban Hussein Tchabalala na Nsengiyumva Moustapha (Ubanza imbere uva ibumoso) wayihozemo

Mudeyi Suleiman ashaka uko yaca kuri Nova Bayama

Mudeyi Suleiman ashaka uko yaca kuri Nova Bayama 

Myugariro Usengimana Faustin  (ibumoso) na Bimenyimana Bonfils Caleb (iburyo) bitegura gusimbura

Myugariro Usengimana Faustin (ibumoso) na Bimenyimana Bonfils Caleb (iburyo) bitegura gusimbura

Peter Otema ku mupira acunzwe na Manzi Thierry

Peter Otema ku mupira acunzwe na Manzi Thierry 

Uva iburyo: Habimana Hussein, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (inyuma gato) na Bizimana Djihad (wambaye umweru)

Uva iburyo: Habimana Hussein, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (inyuma gato) na Bizimana Djihad (wambaye umweru) n'inshuti yabo (yambaye ingofero)

Ahari hicaye bamwe mu bakinnyi ba Police FC

Ahari hicaye bamwe mu bakinnyi ba Police FC

Imurora Japhet  ku mupira imbere ya Niyonzima Olivier Sefu

Imurora Japhet  ku mupira imbere ya Niyonzima Olivier Sefu

Eric Ngendahimana ukina hagati muri Police FC

Eric Ngendahimana ukina hagati muri Police FC

Irambona Eric Gisa  (17) azamukana umupira

Irambona Eric Gisa (17) azamukana umupira 

Nyiraminani Isabelle umunyamakurukazi wa Azam TV imvura yamuhitiyeho afata amashusho y'umukino

Nyiraminani Isabelle umunyamakurukazi wa Azam TV imvura yamuhitiyeho afata amashusho y'umukino

Abasimbura ba Rayon Sports

Abasimbura ba Rayon Sports 

Ndayisenga Kassim umunyezamu wa kabiri wa Rayon Sports yari yahawe amahirwe 100% yo gukina umukino

Ndayisenga Kassim umunyezamu wa kabiri wa Rayon Sports yari yahawe amahirwe 100% yo gukina umukino

Kwizera Pierrot Mansare niwe wahaye aba-Rayon Sports ibyishimo

Kwizera Pierrot Mansare ni we wahaye aba-Rayon Sports ibyishimo

Lomami Marcel umutoza utanga ingufu ku bakinnyi hano yatanganga amabwiriza mu mvura

Lomami Marcel umutoza utanga ingufu ku bakinnyi hano yatanganga amabwiriza mu mvura

Bokota Labama wanaciye muri Rayon Sports yabibukije ko akiri rutahizamu

Bokota Labama wanaciye muri Rayon Sports yabibukije ko akiri rutahizamu

Niyonzima Olivier Sefu arambika Imurora Japhet

Niyonzima Olivier Sefu arambika Imurora Japhet

Dore uko umukino wagenze

Dore uko umukino wagenze

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana muri ubu buryo

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana muri ubu buryo

Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports asuhuzanya na Bokota Labama Kamana

Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports asuhuzanya na Bokota Labama Kamana Alias Mutabazi

Ismaila Diarra yaje asanga abatoza ngo bishimire igitego aranyerera aragwa

Ismaila Diarra yaje asanga abatoza ngo bishimire igitego aranyerera aragwa babanza kurwana no kumuramira bishima nyuma

Kwizera Pierrot yatsinze ibitego bibiri mu mukino

Kwizera Pierrot yatsinze ibitego bibiri mu mukino

Aya manota atatu (3) y’umunsi, yatumye Rayon Sports yicara ku mwanya wa gatatu (3) n’amanota 18 mu mikino icumi (10) imaze gukina inazigamye ibitego bitandatu (6). Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 20 n’ibitego bitandatu(6) izigamye mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 18 ariko ikaba izigamye ibitego icyenda (9) mu mikino icumi (10).

Dore abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports: Ndayisenga Kassim (GK), Nyandwi Saddam,Eric Rutanga Alba, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Kwizera Pierrot ©, Irambona Eric Gisa, Nahimana Shassir, Ismaila Diarra na Niyonzima Olivier Sefu.

FC Musanze: Mazimpaka Andre (GK), Habyarimana Eugene, Kanamugire Moses, Mwiseneza Daniel ©, Majyambere Alype, Hakizimana Francois, Mudeyi Suleiman, Niyonkuru Ramadhan, Bokota Labama Bovick, Imurora Japhet na Peter Otema.

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Anseleme 6 years ago
    Ndashima RAYON SPORT ko yanyeretse ko ar'ikipe ikaze Ibya minnaet njye n'ukuntu akunda gukereya za bifu mu bakinnyi njye ndabona muvunyi isosi agiye kuyitokoza inshishi ariko azazana iby'imitwe iremereye KAREKEZI azamwereka ko nta mikino Mubyigeho neza naho ikipe turayemera n'abayobozi bayo
  • intore6 years ago
    star a domicile

Inyarwanda BACKGROUND