RFL
Kigali

Pastor Bugembe yabihiwe cyane n'iyi St Valentin atakambira Imana ngo iy'ubutaha azabe ari kumwe n'umugore

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/02/2018 18:59
0


Pastor Wilson Bugembe umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda mu muziki wa Gospel, yatangaje ko St Valentin y'uyu mwaka wa 2018 yamubihiye cyane, ahita atangaza ko iy'ubutaha izaba iryoshye cyane.



Akoresheje Instagram umuhanzi akaba na Pasitori, Wilson Bugembe yavuze ko umwaka utaha yifuza kwizihiza St Valentin ari kumwe n'undi muntu iruhande rwe. Ni isengesho yisengeye ubwe aho yingingaga Imana kuzamushoboza akagera kuri uwo muhigo yihaye. Yagize ati: "Mana ndisengeye njye ubwanjye, St Valentin y'umwaka utaha, sinzabe nicaye kuri iyi ntebe ndi njyenyine."

Wilson Bugembe

Pastor Wilson Bugembe yasoje yifuriza abantu bose kuryoherwa na St Valentin, abasangiza n'icyanditswe kiri muri Yohana 3:16 hagira hati "Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho."

Usesenguye ibyo Pastor Wilson Bugembe yavuze, yumvikanishaga ko umwaka utaha (2019) igihe nk'iki ni ukuvuga ku munsi wahariwe abakundana (St Valentin), yifuza kuzaba ari kumwe n'umugore we cyangwa se umukunzi we dore ko muri iyi minsi iyo umubajije ku bijyanye n'umukunzi n'igihe azarushinga, akubwira ko agitegereje isaha y'Imana.

Image result for Pastor Wilson Bugembe amakuru

Pastor Wilson Bugembe ni umwe bahanzi bakunzwe cyane muri Uganda

Image result for Pastor Wilson Bugembe amakuru

Pastor Bugembe akunze kwiyegereza cyane abahanzi b'ibyamamare muri Uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND