Nyuma yo kunyagira ES Mutunda WFC mu mpera z’icyumweru gishize, AS Kigali WFC bakomeje imyitozo bitegura gusura Rambura WFC ku munsi wa gatatu wa shampiyona. Umukino uzakinwa kuwa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018.
Ikipe ya AS Kigali WFC ifite igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017, iri ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu (6) n’ibitego icyenda (9) izigamye. Umukino ubanza bateye mpaga ikipe ya Bugesera WFC itarageze ku kibuga.
Uwamahoro Marie mu myitozo yo kwiruka
Mukeshimana Dorothe akurikiwe na Lita (wambaye ubururu) uri mu igeragezwa
Umugandekazi Nabbosa Ritticia ari mu igeragezwa muri AS Kigali WFC
Mbarushimana Shaban umutoza mukuru wa AS Kigali WFC agenzura imyitozo
Mukeshimana Jeannette anywa amazi
Uwamahoro Marie Claire arakomeza kuba kapiteni mu gihe Kalimba Alice akirwaye ikirenge nyuma yo gutsikira ari mu kibuga
Uwimana Nothia (ibumoso) na Kanyamihigo Callixte (iburyo)
Mukeshimana Marie Claire
Uwamahirwe Shadia yishyushya
Kanyamihigo Callixte rutahizamu wa AS Kigali atera ishoti
Libery ku mupira
Mukeshimana Jeannette ukina hagati akingiriza abugarira (Holding-Midfielder)
Aha bakoraga imyitozo yo gutanga umupira mu buryo buboneye
Uwamahoro Marie Claire atembereza umupira
Nabbosa Ritticiaku mupira mu gihe ataramenya niba bazamufata
Uwamahirwe Shadia ku mupira
Abakinnyi mu myitozo kuri sitade ya Kigali WFC
Niyomugaba Sophie bita Madoudou uheruka gutsinda igitego
Mukantaganira Joselyne ukina inyuma ahagana iburyo baguze muri Kamonyi WFC
Mbarushimana Shaban umutoza mukuru wa AS Kigali WFC yereka abakinnyi uko bafunga umupira bakoresheje igituza
Saida ku mupira imbere ya Uwamahoro Marie Claire
Nyirabashyitsi Judith umunyezamu wa mbere wa AS Kigali WFC utarakinye umukino uheruka yari yatangiye imyitozo
Uwamahoro Marie Claire ku mupira
Ndarusanze Jean Claude ukinira AS Kigali FC (Abagabo) yarebye imyitozo y'abakobwa
Umwaliwase Dudja acisha umupira hagati mu bakinnyi
Uwimana Nothie arekura ishoti rigana mu izamu
Bayingana Innocent umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ikipe ya AS Kigali Women Football Club (Team Manager) imyitozo yose aba ahari
Umwaliwase Dudja (Wanbaye ubururu) ashaka umupira ku mwana w'umuhungu bakorana imyitozo
Umwaliwase Dudja hagati mu bakinnyi bagenzi be ashaka inzira
Nibagwire Libelle (wambaye umutuku) ku mupira imbere acunzwe na Marie Claire Uwamahoro
Nabbosa Ritticia aganira n'abatoza ba AS Kigali WFC nyuma y'imyitozo
Iyo imyitozo irangiye abakinnyi baba bagomba kongera kwiruka gake gake kugira ngo ingingo zigororoke bityo birinde amavunane
Mbarushimana Shaban umutoza mukuru wa AS Kigali WFC aganiriza abakinnyi nyuma y'imyitozo
Isengesho risoza gahunda y'imyitozo
Uko imikino y’umunsi wa kabiri yagenze:
-Bugesera WFC 0-0 Gakenke WFC
-Inyemera WFC 2-0 Rambura WFC
-AS Kigali WFC 6-0 ES Mutunda WFC
-Scandinavia 2-0 Kamonyi WFC.
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO