RFL
Kigali

Sobanukirwa indwara izwi nka manque de libido

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/02/2018 9:42
1


Mbere yo gusobanukirwa manque de libido, reka turebere hamwe ubusobanuro bw’ijambo libido, ubusanzwe libido ngo ni imbaraga zisunika umuntu zimwerekeza ku kumva ashaka gukora imibonano mpuzabitsina,



Iyo umuntu yiyumva gutyo rero nibwo bavuga ko afite libido nkuko umuhanga Sigmund Freud yabisobanuye akaba ari na we wakoresheje iri jambo bwa mbere.

Aha rero turashaka kuvuga cyane ku ndwara izwi nka manque de libido cyangwa se kubaho nta bushake na buke ugira bwo gukora imibonano mpuzabitsina, ibi byakunze kubaho cyane aho byagiye bivugwa mu bitangazamakuru byo mu bihugu duhana imbibe aho byavugwaga ko abana b’abakobwa babaga bagejeje imyaka 12 bakatwaga bimwe mu bice by’ibanga kugirango batazagira aho bahurira n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa se bo babyita kubasilamura ariko ababyeyi babo bakabikora bibwira ko ari bumwe mu buryo bwo kubarinda kuzakora imibonno mpuzabitsina bakiri bato

Ibi rero ngo byarabahungabanyaga cyane kugeza ubwo n’iyo babaga bafite imyaka y’ubukure barashyingirwaga ariko ntibagere ku byishimo byabo kubera indwara babaga baratewe n’ababyeyi babo ari yo yitwa manque de libido

Uretse izi ngero rero abahanga batandukanye mu by’ubuzima bagaragaza ko hari n’izindi mpamvu zishobora gutuma abantu ariko cyane cyane  ab’igitsinagore babura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bya burundu ari zo:

Gufata ibiyobyabwenge ku rugero ruri hejuru cyane

Umunaniro ukabije utewe no guhangayikira ejo hazaza

Amakimbirane ahoraho

Kubatwa n’amashusho y’urukozasoni

Kutanyurwa n’uwo mwashakanye n’ibindi, ngo ibi biri mu bishobora gutuma umuntu afatwa n’indwara ya manque de libido cyangwa kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bya burundu ari nabyo bishobora kuba intandaro yo gusenyuka kw’ingo zimwe na zimwe nkuko urubuga passeport santé rubivuga.

Src: passeport santé






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngeneye 6 years ago
    Nonese kontamuti wayo muturajyiye





Inyarwanda BACKGROUND