RFL
Kigali

Nkomezi Alex yatangiye imyitozo nyuma y'amezi atatu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/02/2018 9:02
0


Nkomezi Alex umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Mukura Victory Sport yatangiye imyitozo ku gicamunsi cy’uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2018 nyuma y’igihe yari amaze afite ikibazo cy’imvune yamuviriyemo kuba yabagwa.



Nkomezi yari yagize ikibazo cy’imvune kuwa 19 Ugushyingo 2017 ubwo Mukura Victory Sport yasuraga Rayon Sports bakanganya igitego 1-1. Uyu mukinnyi wagiye i Huye akubutse muri AS Kigali, byaje gukomera biba ngombwa ko abagwa ariko kuri ubu akaba yatangiye imyitozo yo kwiruka abifashijwemo n’umuganga w’ikipe ya Mukura Victory Sports.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na INYARWANDA, Nkomezi yavuze ko imyitozo yo kwiruka izamara ibyumweru bibiri kugira ngo azabone kuba yatangira gutera umupira cyangwa ngo abe yakorana imyitozo n’abandi bakinnyi. “Yego natangiye kwiruka gake gake, ni umuganga unkoresha agenda anyereka uko mbikora kugira ngo ntibabaza. Nzatangira kuba nakora ku mupira nyuma y’ibyumweru bibiri”. Nkomezi Alexis

Ubwo Nkomezi yari asoje imyitozo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2018 kuri sitade Huye

Ubwo Nkomezi yari asoje imyitozo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2018 kuri sitade Huye

Nkomezi Alex byamenyekanye ko yavamo umukinnyi mu 2011 ubwo yari avuye muri santere ya Rwamagana mu ikipe yatozwaga na Kamanzi Hardy. Mu mwaka w’imikno 2011-2012 yakiniye Espoir FC yarimo Hategekimana Bonaventure na Bebeto Rwamba. Yaje kuhava ajya mu Magaju kuva mu 2012-2013.

Yaje kuva i Nyamagabe amaze kubengukwa na Sunrise FC y’i Rwamagana ayibamo kuva mu 2013 kugeza mu mpera z’umwaka w’imikino 2014-2015. Umwaka w’imikino wa 2016-2017 yawumaze muri AS Kigali Football Club, ikipe atagiriyemo amahirwe yo kubona umwanya wo gukina bityo ubwo amasezerano yari ageze ku musozo yahise agana i Huye muri Mukura Victory Sport.

Nkomezi Alex yabanhje hanze ajya mu kibuga asimbura

Nkomezi Alex ashobora gukina inyuma ku ruhande rw’iburyo (Right-Full-Back) no hagati mu kibuga akingiriza abugarira (Holding-Midfielder)

Nkomezi Alex wabazwe imvune yasuwe n’abafana ba Mukura VS ashima cyane Nizeyimana Olivier

Kuwa 16 UKuboza 2017 ubwo yari yasuwe n'abafana ba Mukura VS nyuma yo kubagwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND