RFL
Kigali

Riderman na Bruce Melody basubiranyemo indirimbo 'Urugamba' ikangurira abantu kwegera Imana-YUMVE

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/02/2018 19:45
1


Umuraperi Riderman akunze gufatanya n'abandi bahanzi mu gukora indirimbo zitandukanye ndetse rimwe na rimwe akaba ajya asubiramo zimwe mu ndirimbo yari yarakoze mbere. Kuri ubu yasubiyemo indirimbo yigeze gukora kera ariko akayisubiranamo na Bruce Melody.



Nyuma y'aho Riderman na Bruce Melody bakoranye indirimbo 'Mbohora' na 'Wancitse Vuba' kuri iyi nshuro bakoranye indi yitwa 'Urugamba', akaba ari indirimbo yari isanzwe yarakozwe na Riderman ariko akaba yarayisubiyemo na Bruce Melody. Mu kiganiro Riderman yagiranye na Inyarwanda.com yadutangarije impamvu yahisemo gusubiramo iyo ndirimbo. Yagize ati:

Impamvu ya mbere yo kuyisubiramo ni uko ari indirimbo yanjye nkunda cyane. Nahisemo kuyisubiranamo na Bruce Melody kugira ngo twongere twibutse abantu ko ubuzima turimo ari urugamba tuba turwana kandi mu byo turwanira byose nidupfa nta na kimwe tuzajyana...

Inyarwanda.com twabajije Riderman niba muri iyi ndirimbo yasubiwemo hari ibyo yaba yarahinduyemo bitandukanye n'ibyari mu ndirimbo ya mbere, nuko adusubiza muri aya magambo;

Oya, ubutumwa bwo ni bumwe, ni bwa bundi, ni ugukomeza kwibutsa abantu ko turi mu rugamba ndetse tukanarushaho kubibutsa kurushaho kwegera Imana mbere y'ibindi bintu byose, tukayitunganira kuko ni yo iri hejuru ya byose kandi mu isi hari byinshi bishobora kutujyana kure yayo. Rero dukwiye kurushaho kuyiyegereza cyane, tukayikorera uko bikwiye.

Kanda Hano wumve indirimbo 'Urugamba' ya Riderman afatanyije na Bruce Melody







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • haha6 years ago
    nukuri Imana ibahe umugisha pe! mwaririmbye ubuzima tubamo buri munsi ahubwo reka mbisabire nukuri mujye muhora muririmba massage nkiyi kuko tuyikeneye mugihe gisa nkiki, keep up guys!!!





Inyarwanda BACKGROUND