Kigali

Abahatanira Miss Rwanda 2018 baganirijwe na MINADEF ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’uruhare rw’abari n’abategarugori

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/02/2018 13:04
0 0 0 0 0 Loading... 0

Tariki 11 Gashyantare 2018 wari umunsi wa gatatu w’umwiherero w'abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 bari gukorera i Nyamata muri Hotel ya Golden Tulip. Aba bakobwa baganirijwe na MINADEF ku mateka y’urugamba rwo kubohoza igihugu ndetse n’uruhare rw’abari n’abategarugori.



Aba bakobwa baganirijwe na Lt Col Kabayiza Sostene waturutse muri MINADEF wabaganirije ku mateka yaranze urugamba rwo kubohoza u Rwanda ndetse n’uruhare abari n’abategarugori bagize muri urwo rugendo. Iki kiganiro cyaje gikurikira icyo aba bakobwa bari baherutse kugirana na Senateri Tito Rutaremara wabaganirije ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2018.

Aba bakobwa uko ari makumyabiri bari mu mwiherero i Nyamata, bawinjiyemo ku wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018 bikaba byitezwe ko bazavayo bahita bitabira ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018, ibirori biteganyijwe tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center.

Miss Rwanda 2018

Lt Col Kabayiza Sostene ni we waganirije abakobwa

Miss Rwanda 2018Ingingo y'umunsiMiss Rwanda 2018Abakobwa bose uko 20 bitabiriye iki kiganiro

AMAFOTO: Miss Rwanda





Umwanditsi

Emmy Nsengiyumva

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2018 Inyarwanda Ltd
RSS