RFL
Kigali

AMAGARE: Ku kigero cya 75% Areruya yizeye umudali muri shampiyona ya Afurika igiye kubera mu Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/02/2018 12:32
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018 mu Rwanda haraba hatangira gahunda zose za shampiyona Nyafurika y’umukino w’amagare, irushanwa rizasozwa kuwa 18 Gashyantare 2018. Areruya Joseph Umunyarwanda witezwe muri iri rushanwa abona nka 75 ku ijana Umudali uzasigara i Kigali.



Areruya Joseph uheruka kwegukana Tour de l’Espoir 2018, aganira n’abanyamakuru yavuze ko ikipe y’igihugu ya Erythrea ikanganye ariko ko nabo ubwabo batinya Team Rwanda kuko nayo ikomeye bityo ko Abanyarwanda bagomba kwitega umudali uruta iyindi ku kigero cya 75% muri iyi shampiyona Nyafurika igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri kuva mu 2001. Areruya Joseph yagize ati:

Ni abakinnyi bakanganye (Erythrea) kandi natwe buriya ahanini iyo urebye, aho bari nabo baba bavuga ko dukanganye. Gusa icya mbere nuko tugomba guhangana nta bwoba. Tugomba gukora kuko tugomba kumva ko natwe dukomeye nubwo nabo bakomeye hakaboneka intsinzi. Barakomeye natwe turakomeye. Ikintu dushaka ni uguhangana hakavamo utsinda. Icyizere nabaha, uvuze 100% ntabwo byakunda, nka 75% dushobora kuba twabona umudali.

Areruya Joseph watwaye Tour du Rwanda 2017, agatwara La Tropicale Amisa Bongo 2018 na Tour de l’Espoir 2018, avuga ko mu ikipe y’u Rwanda izaseruka muri iyi shampiyona abona abakinnyi nka Adrien Niyonshuti, Ndayisenga Valens, Bosco Nsengimana na Patrick Byukusenge nabo bagomba kwitegwa kuko bafite ubushobozi bwo gutsindira imidali. Mu magambo ye yagize ati:

Buriya nk’umukinnyi Bosco (Nsengimana), Patrick (Byukusenge), Adrien (Niyonshuti) na Valens (Ndayisenga) ndabazi ni abakinnyi bakomeye. Urumva ikipe igihe gukina shampiyona ntabwo ari ikipe yoroshye, ni abantu bitayeho basanga ni abantu bashobora kuduhesha umudali.

Ndayisenga Valens asesekara i Remera ku muzenguruko (Lap) wa nyuma

Ndayisenga Valens watwaye agace ka Kigali-Kigali muri Tour du Rwanda 2017 

Abakinnyi bakanganye bazaba bahagarariye Erythrea mu cyiciro cy’abagabo barimo; Mekseb Debesay, Meron Teshome, Amanuel Gebrezgabiher, Metkel Eyob, Henok muluberhan, Simon Mussie , Tesfom Okubamariam na Elyas Afewerki.

Dore uko gahunda iteye:

Kuwa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018:

-Ibirori byo gutangiza isiganwa ku mugaragaro

Kuwa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2018:

-Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abakobwa bakuru n’abato, ingimbi):18.6 Km

-Gusiganwa n’igihe ku makipe (Abakobwa n’abahungu bakuru): 40 Km

 Ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018:

-Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abakobwa b’abangavu n’ingimbi) : 18,6 km

-Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abakobwa n’abahungu bakuru) : 40 Km

Kuwa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2018: Inama ya CAC

 Ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018:

-Gusiganwa mu muhanda (Ingimbi) – 72 km

-Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa b’abangavu) :60 km

-Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa bakuru) : 84 km

Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018:

-Gusiganwa mu muhanda (Abahungu bakuri na U23): 168 km

Eyob Metkel asesekara kuri sitade ya Kigali

Eyob Metkel watwaye agace ka Kayonza-Kigali muri Tour du Rwanda 2017 yagarutse mu Rwanda akinira ikipe ya Erythrea

Areruya Joseph asesekara i Nyamirambo

Areruya Joseph watwaye Tour du Rwanda 2017, La Tropicale Amisa Bongo na Tour de l'Espoir 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND