RFL
Kigali

Eddie Mico yasohoye amashusho y'indirimbo 'Mama' yatuye aba mama bose bo ku isi-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:12/02/2018 15:30
0


Eddie Mico yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Mama' yatuye aba mama bose bo ku isi mu rwego rwo kubashimira kwitanga bagira n’urukundo ruhebuje bagaragariza abana babo n’abandi bantu banyuranye.



Eddie Mco yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye ‘Mama’ ari indirimbo idasanzwe kuri we kuko hari umuntu wamuteye kuyandika, gusa akaba yayituye abamama bose ku isi n'abandi bafite abo bareberera mu buzima busanzwe. Eddie Mico yavuze ko aba mama ari abantu bo gushimirwa cyane kubw’umutima w’urukundo bagira.

Eddie Mico ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda ndetse akaba yibitseho igikombe cya Groove Awards yaherewe muri Kenya mu myaka ishize nk’umuhanzi wo mu Rwanda wari uhagaze neza mu muziki. Nyuma yo gusohora amashusho y'iyi ndirimbo 'Mama' yatunganyijwe na Papa Emile, Eddie Mico yavuze ko muri uyu mwaka wa 2018 afite imishinga itandukanye ijyanye n'umuziki we. 

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MAMA' YA EDDIE MICO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND