RFL
Kigali

Bishop Rugagi wifuriza Shanitah kuba Miss Rwanda 2018 ari kumwamamaza akoresheje imodoka ye ihenze

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/02/2018 11:01
2


Bishop Rugagi Innocent uherutse gutangariza abakristo be ko Umunyana Shanitah ari we Miss Rwanda 2018, kuri ubu ari kumwamamaza akoresheje imodoka ye ihenze ya Range Rove igura asaga miliyoni 100 z'amanyarwanda.



Umunyana Shanitah ni umwe mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018, ubusanzwe akaba ari umukristo wa Bishop Rugagi Innocent ndetse papa we akaba ari umujyanama ukomeye wa Bishop Rugagi.  Tariki 4 Gashyantare 2018 Bishop Rugagi yasengeye Umunyana Shanitah w'imyaka 18 y'amavuko amusabira ku Mana kugira ngo azatware ikamba rya Miss Rwanda 2018 ndetse ahita atangariza abakristo ko ari we Miss Rwanda 2018. Yabasabye ariko kumutora kenshi gashoboka nibura buri umwe akamutora inshuro 600 ku munsi.

Bishop Rugagi ubwo yamurikiraga abakristo be umukobwa ashyigikiye

Kuri ubu Bishop Rugagi yashyize imbaraga nyinshi mu kwamamaza Umunyana Shanitah, haba mu bakristo be ndetse no mu bandi banyarwanda banyuranye. Bishop Rugagi ari kwamamaza Umunyana Shanitah akoresheje imodoka ye ya Range Rover aho yafashe ifoto y'uyu mukobwa akayishyira inyuma n'imbere ku modoka ye, ku buryo aho anyura hose muri Kigali abantu babona iyo foto. Ni ifoto iriho ubusobanuro bwose bugaragaza uko buri wese ushyigikiye uyu mukobwa muri Miss Rwanda 2018 ashobora kumuha amahirwe akamutora akoresheje nimero atorerwaho ari yo 1.

Imodoka Bishop Rugagi ari gukoresha mu kwamamaza Umunyana Shanitah, yayimurikiye abakristo be tariki 1 Werurwe 2017. Icyo gihe yavuze ko Imana yamuhaye imodoka ifite ikirango (plaque) gifite ibisobanuro bikomeye dore ko ngo ifite ikimenyetso cy'Imana. Imodoka ye ifite pulaki 777B mu gihe ikimenyetso cyizwi nk’icya satani ari umubare 666. Bishop Rugagi yagize ati:”Niba shitani afite ibimenyetso 666 kuki Imana itagira nayo ibimenyetso 777 ?”.Hano akaba yavugaga ko imodoka ye ifite ikimenyetso cy'Imana.

Bishop Rugagi yaguze imodoka ihenze ya Range Rover akomoza ku bimenyetso bya satani mu gutaka pulaki yayo

Bishop Rugagi ubwo yamurikiraga umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda 2018, yagize ati: "Ntabwo nari nzi ko hano dufite abakobwa bafite impano zitandukanye. Dufite umukobwa witwa Shanitah, ari hehe arahari yaje, naze hano...Oh my God (Mana yanjye),.....Haleluya uyu ni Miss wacu 2018 (uyu ni Miss Rwanda 2018). Bishop Rugagi yasabye abakristo guutora Shanitah kenshi gashoboka nibura inshuro 600 ku munsi, anababwira ko intsinzi ya Shanitah atari iye gusa ahubwo ari iy'abakristo bose b'itorero Abacunguwe.

Ubwo aherutse kuganira na Inyarwanda.com, Miss Umunyana Shanitah w'imyaka 18 y'amavuko upima metero 1.84 n’ibiro 55 yavuze ko asanzwe ari umukristo kwa Bishop Rugagi Innocent. Yakomeje avuga ko Bishop Rugagi yamuhamagaye amukuye mu bakristo, amusaba kujya imbere kugira ngo amusengere azitware neza mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018.  Umunyana Shanitah yatangarije Inyarwanda ko yizeye ijana ku ijana kuzegukana ikamba. Yagize ati: “Mfite icyizere ijana ku ijana cyo kuzatwara ikamba.”

Miss Rwanda 2018

Umunyana Shanitah ushyigikiwe bikomeye na Bishop Rugagi

Twabibutsa ko Miss Rwanda 2018 azamenyekana tariki ya 24 Gashyantare 2018 mu gikorwa nyirizina kizabera muri Auditorium ya Radisson Blu muri Kigali Convention Center, akazasimbura Miss Iradukunda Elsa Miss Rwanda 2017. Kuri ubu abakobwa 20 bahatanira ikamba muri Miss Rwanda 2018 bari mu mwiherero i Nyamata. 

Abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 ni; Uwase Ndahiro Liliane, Umunyana Shanitah, Irebe Natacha Ursule, Munyana Shemsa, Umuhoza Karen, Umuhire Rebecca, Ishimwe Noriella, Iradukunda Liliane, Uwase Fiona, Irakoze Vanessa, Umutoniwase Anastasie, Dushimimana Lydia, Ingabire Belinda, Ingabire Divine, Uwankunda Belinda, Umutoniwase Paula, Uwineza Solange, Mushambakazi Jordan, Nzakorerimana Gloria na Umutoni Charlotte.

Umunyana ShanitahMiss Rwanda 2018: Bishop Rugagi yasengeye Umunyana Shanitah amwaturaho gutwara ikamba

Miss Shanitah yabwiye Inyarwanda ko afite icyizere ijana ku ijana cyo gutwara ikamba

tariki 1 Werurwe 2017, Bishop Rugagi Innocent yamurikiye abakristo be imodoka yaguze, ashimira Imana yayimuhaye ndetse akaba akomeje kubona amasezerano yahawe n’Imana.

Mu gihe Bishop Rugagi Innocent yashimiraga Imana yamuhaye imodoka ihenze cyane, yavuze ko Imana yamuhaye imodoka ifite ikirango (plaque) gifite ibisobanuro nk’uko satani na we afite imibare ifite ibimenyetso. Imodoka ye ifite pulaki 777B mu gihe ikimenyetso cyizwi nk’icya satani ari umubare  666. Nkuko tubikesha Ibyishimo.com, Bishop Rugagi yagize ati :”Niba shitani afite ibimenyetso 666 kuki Imana itagira nayo ibimenyetso 777 ?”.Hano akaba yavugaga ko imodoka ye ifite icyimenyetso cy'Imana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • paccy6 years ago
    uyu mukobwa ni mwiza akwiye kuba miss
  • Eddie6 years ago
    Ariko,m us honors kumbwira uko batora nkihera amajwi Anastasie? Mungirire bwangu mwo kabyara mwe!!!





Inyarwanda BACKGROUND