Kuri iki Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2018 ubwo APR FC yanyagiraga Anse Reunion ibitego 4-0, Bizimana Djihad yatsinzemo bitatu (3) bityo mu kubyishimira afata umupira (Ballon) bakinaga ayihisha mu mwenda ahagana ku nda, ikimenyetso kiba kigaragaza ko umukinnyi afite umugore utwite.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Bizimana Djihad yavuze ko nta mugore cyangwa umukobwa afite utwite ahubwo ko yabikoze mu buryo busanzwe ngo kuko aribyo byari bimworoheye. “Oya ntawe mfite. Nari mfite ubunebwe bwo kuwushyira mu ntoki, nshyira mu mwenda kuko ni byo byari binyoroheye”. Bizimana
Bizimana ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya APR FC n’Amavubi, yavuze ko nubwo Anse Reunion bayinyagiye atari ikipe yoroshye ku buryo bari kurenza ibitego bine mu mukino. Mu magambo ye yagize ati:
Ni ikipe nziza, ni ikipe itari mbi kuko yabashije kugera muri CAF Confederation Cup. Twakinnye tubarusha wenda kuba twari mu rugo tunagerageza gushyiramo imbaraga zacu, dutsinda ibitego bine ariko sinavuga ko yari ikipe yoroshye ku buryo twari kuyitsinda ibitego birindwi.
Bizimana Djihad akimara gutsinda ibitego bitatu yahise abika umupira mu mwenda yari yambaye ibintu bikorwa n'abakinnyi bafite abagore batwite
Muri uyu mukino, Bizimana Djihad yafunguye amazamu ku munota wa 13'. Bizimana yongeye kubona igitego ku munota wa 70’ aza kubona ikindi ku munota wa 90+2’. Issa Bigirimana yatsinze ku munota wa 79’ w’umukino.
Bizimana Djihad aganira na Kwizigira Claude umunyamakuru wa RBA
Bizimana ahetswe na Rugwiro Herve
Bizimana Djihad umukinnyi w'umunsi
Rugwiro Herve yuriye Nshuti Innocent ashaka igitego cy'umutwe
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ni we kapiteni wa APR FC ashaka uwo yaha umupira
Bizimana avuga ko nta mugore afite utwite
Issa Bigirimana nawe yaje kureba mu izamu yiyereka abafana
Issa Bigirimana asanga abasimbura ba APR FC
Bizimana atera koruneri
Bizimana Djihad yishimira igitego cye cya gatatu
Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC nta kazi gakomeye yahuye nako
Anse Reuinion FC irasabwa kuzatsinda ibitego 5-0 kugira ngo ikuremo APR FC
Didier Bizimana (ibumoso) na Jimmy Mulisa (iburyo) babonye impamba iremereye
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ni we kapiteni wa APR FC
Ricky Rose umunyezamu wa Anse Reunion FC asatiriwe na Hakizimana Muhadjili
Sekamana Maxime imbere ya Jules Constance (2)
Hakizimana Muhadjili agwira umuntu
Nshuti Innocent (ibumoso) na Twizerimana Martin Fabrice (iburyo) babanje hanze ariko bajya mu kibuga basimbuye
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO