RFL
Kigali

Miss Rwanda 2018: Miss Aurore ashyigikiye bikomeye umukobwa wateze moto ajya mu mwiherero

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/02/2018 8:40
10


Miss Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 yagaragaje umukobwa ashyigikiye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 amwifuriza kugeza ku byo umutima we ushaka byose. Ni mu gihe abakobwa 20 bahatanira Miss Rwanda 2018 bari mu mwiherero i Nyamata.



Akoresheje urukuta rwe rwa Instagram, Miss Mutesi Aurore yafashe ifoto y'umwe mu bakobwa 20 bahatanira ikamba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, ari we Mutoniwase Anastasie ayisangiza abakumurikirana, maze munsi yayo yandikaho amagambo amwifuriza amahirwe masa. Yagize ati: "May the Lord fulfill the desire of your heart!", mu kinyarwanda ugenekereje yamubwiye ngo 'Umwami Imana iguhe ibyo umutima wawe wifuza byose'.

Miss Rwanda Mutesi Aurore

Amagambo Miss Aurore yanditse kuri Instagram ku mukobwa ashyigikiye

Mutoniwase Anastasie wifurijwe amahirwe na Miss Aurore, afite nimero 31 ari nayo atorerwaho muri Miss Rwanda 2018, gusa ku ifoto yashyizwe hanze na Mutesi Aurore, Mutoniwase Anastasie yari yambaye nimero 8. Bamwe mu bakurikirana Miss Aurore kuri Instagram babonye umukobwa ashyigikiye, bishimiye cyane kuba Miss Aurore ashyigikiye uyu mukobwa watangiye kumenyekana cyane ubwo yategaga moto ajya mu mwiherero.

Uwitwa Dj John yagize ati: "Ewana she deserve it kbx! Umwana w'i Muhanga yitegeye moto kuva gogos abandi baza muma V8 bamusekaa shaaaa". Uwitwa Dj Zycool yagize ati: "She deserves it! Witegeye akamoto none you have became a star uraje unaritware(ikamba)". Si aba gusa ahubwo hari n'abandi barimo n'abanyamakuru bifurije amahirwe masa uyu mukobwa wateze moto.

Mutoniwase Anastasie

Mutoniwase Anastasie yagiye mu mwiherero ateze moto

Image result for Miss Mutesi Aurore amakuru inyarwanda

Miss Rwanda 2012 Mutesi Aurore Kayibanda

Twabibutsa ko abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 kuri ubu bari mu mwiherero i Nyamata ari; Uwase Ndahiro Liliane, Umunyana Shanitah, Irebe Natacha Ursule, Munyana Shemsa, Umuhoza Karen, Umuhire Rebecca, Ishimwe Noriella, Iradukunda Liliane, Uwase Fiona, Irakoze Vanessa, Umutoniwase Anastasie, Dushimimana Lydia, Ingabire Belinda, Ingabire Divine, Uwankunda Belinda, Umutoniwase Paula, Uwineza Solange, Mushambakazi Jordan, Nzakorerimana Gloria na Umutoni Charlotte.

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Mutoniwase Anastasie ahagarariye Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda 2018

Mutoniwase Anastasie ashyigikiwe bikomeye na Miss Aurore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Matsiko Friday6 years ago
    Yoooh,uyu mwana w'umukobwa anteye emotion pe!Abandi baje mu mamodoka ariko we yiyizira n'uburyo abashije. Imana izamufashe azagere ku nzozi ze rwose. Kuva ubu nanjye ngiye kumushyigikira.
  • Simple Man6 years ago
    SO touching for real... ukuntu yaviriyemo la colombe disi kandi yari kwegera stadium. All the best girl go win it and we will celebrate with you.
  • Ray6 years ago
    May olmigh lord bless oll your ways Nukuri humura Imana ikunda abicisha bugufi kdi izaguha icyumutima wawe usaba Gusa urinamwiza humura uzaryegukana
  • Manzi6 years ago
    Yooo Imana izakwiyereke mukobwa mwiza,nanjye ndagushyigikiye
  • Roger wuRwanda6 years ago
    uwo mukobwa simuzi pe, gusa i like how she is humble, and me also i take decision to vote her, kuko nasanze u Rwanda rukeneye nyampinga wicisha bugufi, utararikira iraha.
  • nsapa6 years ago
    Umukobwa wiwacu rwose Muhanga keep it up go go go and go!!!!
  • dsp6 years ago
    ubundi sinjya ntora ibi bya ba miss ariko uyu we ndamutora, hagire umugira neza unyibutsa uburyo namutoramo kuko ntibisanzwe kuri njye, thanks
  • DIDI 6 years ago
    Uyu Mukobwa nanjye mpise mfata icyemezo cyo kumushyigikira. Mureke tumuhundagazeho amajwi
  • Jay6 years ago
    Urakoze gutora UMUTONIWASE ANASTASIE muri Nyampinga Miss Rwanda 2018 Komeza umuhe amahirwe
  • MANZI Belise 6 years ago
    Umutoniwase Anastasie yicisha bugufi kuba yaritegeye moto ntacyo bimutwaye njyewe ndamuzi mu muryango we abafite za V8 nibenshi ntiyari kubura umuzana ,ariko kubera kwicisha bugufi kwe ntiyabishatse ,Umwari w''u Rwanda ni uyu





Inyarwanda BACKGROUND