iTel
Kigali

Issa Bigirimana na Sekamana Maxime muri 11 ba APR FC bagomba gucakirana na Anse Reunion

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/02/2018 13:43
0

Sekamana Maxime na Issa Bigirimana ni bo bakinnyi babiri bagarutse muri 11 APR FC igomba kuba ikoresha ishaka amanota atatu kuri Anse Reunion kuri iki Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2018 mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu.



Ugereranyije n’abakinnyi 11 babanjemo ubwo APR FC yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-1 mu gikombe cy’Intwari 2018, urasanga Sekamana Maxime na Issa Bigirimana aribo bashya bajemo basimbura Nshuti Dominique Savio na Iranzi Jean Claude badafite ibyangombwa byemewe na CAF.

Muri uyu mukino, Jimmy Mulisa araza kuba akoresha abakinnyi bane inyuma, bane bafatanya akazi ko hagati mu kibuga bityo abasigaye babiri bashake ibitego (4:4:2). Kimenyi Yves (21) yahawe amahirwe yo kubanza mu izamu. Ombolenge Fitina 25, Rugwiro Herve 4, Buregeya Prince Aldo 18 na Imanishimwe Emmanuel 24 baraba babazwa gahunda zo kugarira.

Mugiraneza Jean Baptiste 7 araba ari umuyobozi wo hagati n’ikipe muri rusange (Kapiteni) afatanya na Bizimana Djihad 8. Issa Bigirimana 26 araca iburyo bw’imbavu z’ikibuga ari nako Sekamana Maxime 17 anyura ibumoso, hanyuma Hakizimana Muhadjili 10 na Byiringiro Lague 14 bashake ibitego.

Issa Bigirimana ni umwe mu bakinnyi ba APR FC baku da kugira amahirwe yo gutsinda Rayon Sports

Issa Bigirimana uheruka gutsinda Rayon Sports arasabwa ibirenze

Ku ntebe y’abasimbura haratangira hicara; Emery Mvuyekure (GK, 1), Rukundo Denis 28, Songayingabo Shaffy 23, Nshimiyimana Imran 5, Twizerimana Martin Fabrice 6, Itangishaka Blaise 22 na Nshuti Innocent 19.

Sekamana Maxime arasabwa kwigaragaza kugira ngo agaragaze ko umwanya awukwiye

Sekamana Maxime arasabwa kwigaragaza kugira ngo agaragaze ko umwanya awukwiye






Umwanditsi

Mihigo Saddam

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS