Itsinda ry’abaturage 30 bo mu mudugudu utarangwamo icyaha na kimwe wa Kagarama, akagari ka Nyamirama,umurenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo, ku itariki ya 8 Gashyantare 2018 basuye inzego za leta zitandukanye zikorera mu Mujyi wa Kigali.
Uru ruzinduko rwabo rwari rugamije kwiyungura ubumenyi kugira ngo barusheho gushyira mu bikorwa no gukomeza kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano no kwiteza imbere. Aba baturage bari bagizwe n’umuyobozi w’umudugudu na komite yawo, ndetse n’abandi batoranyijwe bagizwe n’abakuze ndetse n’urubyiruko muri uwo mudugudu, bakaba bari bayobowe n’umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Manzi Theogene.
Kagarama ni umudugudu utarigeze ubamo icyaha na kimwe guhera mu myaka itatu ishize, bikaba ari ibyo gushimira ubuyobozi bwawo ndetse n’abaturage kubera ubufatanye bukomeje kubaranga. Ubwo basuraga Polisi y’u Rwanda, bakiriwe ndetse banaganira n’umuyobozi mukuru wayo Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K Gasana.
Bari batumiwe na Polisi y’u Rwanda kugira ngo ibashimire kubera uruhare rwabo bafite mu kwibungabungira umutekano no gukumira ibyaha, ndetse no kubaha impanuro zituma bakomeza kugira iryo shyaka no kwiteza imbere muri rusange. Mu kubashimira kuba ari intangarugero umudugudu wabo ukaba ugeze kuri urwo rwego rushimishije yagize ati:”Ndabashimiye kuba mwarishyiriyeho uburyo bwiza bw’imikorere mu gukumira no kurwanya ibyaha no guteza imbere abaturage. Mukomereze aho”.
IGP Gasana yakomeje kandi ababwira ko inzego z’umutekano zidashobora gukumira no kurwanya ibyaha zidafatanyije n’abaturage. Yabasabye gukomeza ibyo biyemeje ndetse ibanga bakoresha bakaribwira n’indi midugudu kugira ngo nayo irusheho gukumira ibyaha bityo abaturage batere imbere.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yabemereye ko Polisi izabubakira aho bakorera (ibiro by’umudugudu) kugira ngo ibyo biyemeje birusheko kugerwaho. Umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda yahaye ingo 153 zo muri uyu mudugudu umuriro w’amashanyarazi uturuka ku mirasire y’izuba ufite agaciro ka miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu gukumira ibyaha.
Umuyobozi w’umudugudu wa Kagarama Bimenyimana Patrick yashimiye Polisi y’u Rwanda ku nkunga yabateye, akomeza avuga ko uru rugendo rwabo rwabunguye byinshi ndetse rubatera n’imbaraga nyinshi zo kuzakomeza gukora neza kurushaho. Yagize ati:
Tugitangira twashyize ingufu nyinshi mu kurwanya inyobwa,ikwirakwiza ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge iwacu kuko twabonaga aribyo ntandaro y’ibyaha bitandukanye. Kuba twarabashije kubirwanya no kubikumira burundu nibyo byatumye n’ibindi byaha byari bibishingiyemo bikumirwa; nk’amakimbirane yo mu ngo, urugomo, ubujura n’ibindi.
Umudugudu wa Kagarama ufite inzego zikorana neza ndetse zikuzuzanya n’abaturage. Harimo komite z’abaturage zo kwibungabungira umutekano no gukumira ibyaha, irondo ry’abaturage, amatsinda y’abaturage agizwe n’ingo 15; ibi bituma abana bose bari mu ishuri kandi bakiga neza, abaturage bose ijana ku ijana bafite ubwisungane mu kwivuza,ingo zose ziri mu mashyirahamwe anyuranye kandi bitabira umugoroba w’ababyeyi; nk’urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku iterambere no kwikemurira ibibazo.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko kuba hashize imyaka isaga itatu nta cyaha kirangwa muri uyu mudugudu, byahaye indi midugudu isomo ryiza ku buryo nayo yizeye kuzakurikiza uru rugero rw’umudugudu wa Kagarama.
Basuye ibice bidandukanye muri Kigali
Src: RNP
TANGA IGITECYEREZO