RFL
Kigali

Safi ari kwicinya icyara nyuma yuko atangiye kubona umusaruro w'umubano yabibye muri Wasafi Record ya Diamond

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/02/2018 8:46
6


Safi Madiba, umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda, mu minsi ishize yerekeje muri Tanzania agiye gukorana indirimbo na Ray Vanny, kuri ubu yanagiye hanze bayita ‘Fine’. Safi watangazaga ko agiye muri Tanzania mu rwego rwo kwagura umuziki w’u Rwanda, kuri ubu ari kwishimira ibyo iyi ndirimbo imaze kumukorera mu gihe gito.



Ibi Safi Madiba yabitangarije Inyarwanda.com ubwo Diamond umwe mu bahanzi b’ibyamamare mu karere yasakazaga indirimbo ya Safi na Ray Vanny ku mbuga nkoranyambaga, aho yakanguriraga abantu kumva iyi ndirimbo ndetse no kuyisangiza inshuti zabo. Usibye ibi ariko Diamond yamamazaga igitaramo cyo kumurika ku mugaragaro inzu Safi Madiba ari gukoreramo ya The Mane, aha Diamond akaba yasangije abamukurikira ifoto yamamaza iki gitaramo Safi Madiba na The Mane batumiyemo Harmonize.

diamondKu mbuga nkoranyambaga Diamond ari kwamamaza ibikorwa bya Safi Madiba n'ubwo harimo n'umuhanzi wo muri Wasafi Record

Aganira na Inyarwanda.com Safi Madiba yagize ati” Urumva njye njya Tanzania icyo nifuzaga ni imikoranire myiza y’abahanzi b’abanyarwanda n'abahanzi bo muri Tanzania rero ndibaza ko biri kuza niba Diamond uyu munsi ashyize akantu nk'aka ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza agaciro atangiye guha umuziki wacu, izi ni zo zari inzozi zanjye kubona hari abahanzi bakomeye mu karere bakorana n'abahanzi bo mu Rwanda kandi ndizera ko bitangiye kugerwaho niba umuhanzi nka Diamond atangiye gufatanya n'abahanzi bo mu Rwanda.”

safiKu mbuga nkoranyambaga Diamond ari kwamamaza indirimbo ya Safi Madiba na Ray Vanny

Ibi ariko nanone Safi Madiba ntabifata gusa nk’igikorwa Diamond yakoze gutyo gusa ahubwo abifata nk’iterambere ry’umuziki w’u Rwanda cyane ko muzika y’u Rwanda iri kugaragaza gukura cyane muri iki gihe. Safi Madiba avuga ko iyi ari intambwe ya mbere umuziki w’u Rwanda uri gutera kandi ko bitabaye ibyanga mu mboni ze, abahanzi nyarwanda mu gihe gito bakoze cyane umuziki wabo nawo wakwamamara mu karere nkuko abandi bahanzi umuziki wabo wamamaye mu Rwanda.

REBA HANO INDIRIMBO 'FINE' YA SAFI MADIBA NA RAY VANNY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Safi kbsa numugabo diamond ubwambere yazaga ikigali ba mubaza umuhanzi azi murwanda akavuga ko ntawe Safi baguhu mwanya ndabizi iyi industry yumuziki nyarwanda uzagigeza kure tuyigushyize kumugongo natwe tukuri nyuma turagusengera
  • 6 years ago
    Arko nubundi narabivuze safi aho azageza uyu muziki nikure cyn mumuhe igihe gs muzaba mumbwira
  • Alpha 6 years ago
    congratulations madiba kuko uri kwerekana ko umuziki uzi uko ukorwa Kndi ukomereze aho tukuri inyuma Rwose ugere no kurundi rwego Kndi tubizi nezako uzahagera
  • sako6 years ago
    sure! ndakwemera musore, ubundi niba ugiye mukintu ningombwa ujyemo ufite ingamba zifatika kandi wemere ushyiremo nigishoro ubundi umusaruro ntutinda kugaragara safi madiba uru rugero kubandi bahanzi
  • Caz6 years ago
    Ese nizzo kabosi ko yabuze ra ntawe Uzi aho ari cg mumubwire atange agatego hhh
  • pedro someone6 years ago
    Icyo sicyo kigaragaza ko umuziki nyarwanda urimo urenga umutaru kuko hari byinshi bikenewe sibyo twatangiriraho





Inyarwanda BACKGROUND