Safi Madiba, umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda, mu minsi ishize yerekeje muri Tanzania agiye gukorana indirimbo na Ray Vanny, kuri ubu yanagiye hanze bayita ‘Fine’. Safi watangazaga ko agiye muri Tanzania mu rwego rwo kwagura umuziki w’u Rwanda, kuri ubu ari kwishimira ibyo iyi ndirimbo imaze kumukorera mu gihe gito.
Ibi Safi Madiba yabitangarije Inyarwanda.com ubwo Diamond umwe mu bahanzi b’ibyamamare mu karere yasakazaga indirimbo ya Safi na Ray Vanny ku mbuga nkoranyambaga, aho yakanguriraga abantu kumva iyi ndirimbo ndetse no kuyisangiza inshuti zabo. Usibye ibi ariko Diamond yamamazaga igitaramo cyo kumurika ku mugaragaro inzu Safi Madiba ari gukoreramo ya The Mane, aha Diamond akaba yasangije abamukurikira ifoto yamamaza iki gitaramo Safi Madiba na The Mane batumiyemo Harmonize.
Ku mbuga nkoranyambaga Diamond ari kwamamaza ibikorwa bya Safi Madiba n'ubwo harimo n'umuhanzi wo muri Wasafi Record
Aganira na Inyarwanda.com Safi Madiba yagize ati” Urumva njye njya Tanzania icyo nifuzaga ni imikoranire myiza y’abahanzi b’abanyarwanda n'abahanzi bo muri Tanzania rero ndibaza ko biri kuza niba Diamond uyu munsi ashyize akantu nk'aka ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza agaciro atangiye guha umuziki wacu, izi ni zo zari inzozi zanjye kubona hari abahanzi bakomeye mu karere bakorana n'abahanzi bo mu Rwanda kandi ndizera ko bitangiye kugerwaho niba umuhanzi nka Diamond atangiye gufatanya n'abahanzi bo mu Rwanda.”
Ku mbuga nkoranyambaga Diamond ari kwamamaza indirimbo ya Safi Madiba na Ray Vanny
Ibi ariko nanone Safi Madiba ntabifata gusa nk’igikorwa Diamond yakoze gutyo gusa ahubwo abifata nk’iterambere ry’umuziki w’u Rwanda cyane ko muzika y’u Rwanda iri kugaragaza gukura cyane muri iki gihe. Safi Madiba avuga ko iyi ari intambwe ya mbere umuziki w’u Rwanda uri gutera kandi ko bitabaye ibyanga mu mboni ze, abahanzi nyarwanda mu gihe gito bakoze cyane umuziki wabo nawo wakwamamara mu karere nkuko abandi bahanzi umuziki wabo wamamaye mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO