RFL
Kigali

Mukasa Nelson yahagurukiye gufatanya n’amashyirahamwe w'imikino kugira ngo siporo ibe umuco mu bana

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/02/2018 12:41
0


Mukasa Nelson umutoza muri siporo rusange ihuza abatuye muri Kigali n’inkengero zawo, asanzwe afite umuryango wita kuri siporo y’abana bakiri bato uhereye ku myaka itanu kuzamura kugira ngo abafashe kuvumbura no gukomeza mu mukino bisangamo bityo bazarusheho kubikunda no kuba byazabagirira akamaro mu gihe baba babikoze nk’umwuga.



Children & Youth Sports Organization ni umuryango Mukasa yashinze agamije kuvumbura impano abana bafite kugira ngo afatanye n’ababyeyi kuzamura no gukuza impano umwana yaba yagaragaje mu mukino runaka. Mukasa kandi avuga ko ari no mu rwego rwo gufasha amashyirahamwe y’imikino muri gahunda yo kubona abakinnyi bakiri bato bafite impano (Talent Detection).

“Children & Youth Sports Organization ni nk’umutaka uhuriramo abana hanyuma twe tukaba ikiraro cyo kugira ngo dufashe amashyirahamwe y’imikino mu kuba yabona impano z’abana, tubatumire baze bahahurire na Komite Olempike, Minisiteri y’umuco na siporo n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo dufatanyirize hamwe turebe ko siporo yaba ikintu cyubashwe mu Rwanda no hanze yarwo”.

Mukasa avuga ko gahunda yo guhuriza hamwe abana ifasha cyane mu kuba abana bagirwa inama ndetse bakanihanangirizwa mu kwishora mu ngeso mbi zirimo no gukoresha ibiyobya bwenge. Aha ngo iyo abana bahuriye hamwe bihita byoroha ko hatumirwa ibigo bya leta byita ku buzima kugira ngo abana bahabwe amasomo abafasha kuzarinda ubuzima bwabo bityo bagakora siporo nk’umwuga wazabafasha bamaze gukura.

Mukasa Nelson yabwiye abanyamakuru ko uyu muryango yazanye atari Academy cyangwa umushinga uzamura abana bakiri bato ahubwo ko ari gahunda yo gufasha amashyirahamwe y’imikino kugira ngo babashe kubona impano z’abana bitagoranye. Mu magambo ye yagize ati:

Ntabwo twebwe tuzakora nka Academy, ntabwo ari Academy mubyumve neza. Ntabwo ari ugukora Academy z’abana, twebwe ni ukujya dutegura igikorwa gihuriza abana hamwe cyane mu biruhuko bito n’ibinini bikaba byamara amezi abiri cyangwa igihe runaka cy’ibiruhuko. Ntabwo turi Academy ahubwo dutegura ibyo bikorwa noneho federasiyo zikaza tukunganirana kugira ngo tubone abana bafite impano.

1.Ibikorwa byakozwe kuva umuryango ushinzwe mu 2017.

-Tariki 28 Ukuboza2017, ubwo abanyeshuri bari batangiye ibiruhuko bisoza umwaka w’amashuri wa 2017, Children & Youth Sports Organization yatangiye gahunda ya sports z’abana mu biruhuko yiswe “Children holidays program” aho abana basaga 100 bahuriraga kuri stade Amahoro mu gitondo guhera saa mbili(8am) bagakora sports zitandukanye bihitiyemo zirimo:Football, Basketball, Swimming, Fencing, Karate, Tennis n’izindi; ibi bikabafasha kugira ubuzima bwiza ndetse no gukomeza kuzamura impano zabo dore ko hari abashinzwe tekiniki mu mashyirahamwe atandukanye y’imikino bazaga kureba aho abana bakorera sports.

-Nyuma y’amezi 2 arengaho gato, iki gikorwa cyasojwe tariki 17 Mutarama 2018 ubwo abana bateguraga gutangira amasomo y’uyu mwaka wa 2018, habaye ubusabane hagati y’abana, ababyeyi babo ndetse n’abatoza babafashaga gukora siporo barasangira, barebera hamwe uko siporo zagenze muri rusange ndetse n’uburyo iki gikorwa cyazarushaho kugenda neza ubutaha.

-Ababyeyi bifuje ko iyi gahunda yakomeza, ndetse bamwe batanga ibitekerezo ko no mu gihe cy’amasomo habaho gahunda ya “week-end sports” nibura abana bakajya baza gukora sports ku wa gatandatu ndetse no ku Cyumweru, kugira ngo siporo bakomeze kuyigira umuco.

-Binyuze muri siporo rusange itegurwa n’umujyi wa Kigali imenyerewe ku izina rya “Car free day”, twakanguriye abana kujya bazana n’ababyeyi babo, hategurwa siporo zabo zihariye, ibi ni mu rwego rwo gukomeza gukundisha abana sports kugira ngo bayigire umuco.

Mukasa Nelson niwe washinze ikitwa "Children and Youth Sport Organization" umuryango ufasha abana gukora siporo

Mukasa Nelson ni we washinze ikitwa "Children and Youth Sport Organization" umuryango ufasha abana gukora siporo 

2.Ibikorwa umuryango uteganya gukora

- Children & Youth Sports Organization irimo gutegura uburyo binyuze mu mashuri atandukanye yo hirya no hino mu gihugu, abana b’abanyarwanda bagira umuco gukora sports, aho duteganya gukorana na MINEDUC ndetse na Federation Rwandaise du Sport Scolaire kugira ngo habeho amahugurwa ku bantu bafite siporo mu nshingano zabo mu bigo by’amashuri, ari nako hahugurwa abatoza babo,  bityo bafashe abana gukora siporo zigendanye n’ikigero barimo ari nako babafasha kuzamura impano zabo bizanatuma tubona abakinnyi b’ejo hazaza mu mikino itandukanye.

-Binyuze muri iyi mikino mu mashuri kandi Children & Youth Sports Organization yifashishije inzobere zitandukanye izajya itanga ubutumwa ku rubyiruko bwo kwirinda icyorezo cya SIDA ndetse n’ibiyobyabwenge, dore ko ibi ari bimwe mu byibasira urubyiruko by’umwihariko urukora sports; bigatuma impano zabo zirangirira aho.

-Uretse urubyiruko ruri mu mashuri kandi, turateganya kuzajya dukora ibiganiro mbwirwaruhame n’abakinnyi ndetse n’abandi bakora sports ku bufatanye n’amashyirahamwe atandukanye y’imikino kugira ngo natwe nk’umuryango ufasha mu guteza imbere sports mu Rwanda tugire uruhare mu guca burundu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenga mu basportifs ndetse banirinda SIDA.

3. Children & Youth Sports Organization bishimira ko bamaze kubona abafatanyabikorwa.

Nyuma yo guhabwa icyangombwa na RGB(Rwanda Governance Board) kitwemerera gukorera mu Rwanda, kugeza ubu dufite abafanyabikorwa batandukanye tunashimira inkunga zabo zitandukanye.Muri abo bafatanyabikorwa  barimo; Minisiteri y’umuco na siporo(MINSPOC), Minisiteri y’uburezi(MINEDUC), Komite olempike, Rwanda Bio-medical Center(RBC), Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana(NCC), SULFO Rwanda,  UPHLS.

MU MAFOTO: "Car Free Day" ya 8 yanyeretse ikintu kinini-Mukasa Nelson

Kuri ubu abana babarizwa muri Children & Youth Sports Organization bafite umwanya bakoreramo siporo muri Car Free Day 

Car free day

Abitabira Car Free Day Sports batozwa na Mukasa Nelson

Mukasa Nelson umutoza wa Car Free day

Mukasa Nelson ni umutoza ubifitiye ibyangombwa kuko yabyize anafite License

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND