RFL
Kigali

Mu Rwanda hagiye kuba shampiyona y’umukino wa Billard uwa mbere azahembwa ibihumbi 800

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/02/2018 10:49
2


Mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare 2018 ni bwo hazaba imbanziriza gikorwa yo kumurika uko shampiyona y’umukino wa Billard izakinwa mu mijyi 16 iri mu Rwanda. Shampiyona nyiri zina izatangira mu mpera za Kamena irangire mu ntangiriro za Nyakanga 2018.



Niyonsaba David umunyarwanda wazanye iki gitekerezo cyo kuba umukino wa Billard wava mu kuba ukinwa mu buryo bwo kwishimisha ahubwo ukaba wakinwa abantu bahatanira amafaranga, avuga ko ubwo yari mu gihugu cya Kenya yaje kubona bo bagira irushanwa rihuza abakina umukino wa Billard bityo akaza kwibuka ko no mu Rwanda hari umubare munini w’abakina uyu mukino bityo akumva ko ari ibintu yazana mu Rwanda. Niyonsaba David yagize ati:

Kuri njye ubundi nsanzwe nkina Billard nyuma y’akazi, nkora akazi nyuma nkishimisha nkina Billard. Ahantu igitekerezo cyavuye, nari mu butembere hanze y’igihugu mbona bagenzi banjye bakina Billard babihemberwa. Hanyuma ndavuga nti imyaka ndimo sinakina ngo mbigire umwuga ariko ntekereza ko hari abana b’abanyarwanda bazi kuyikina no kundusha bashobora kubikina bikabagirira akamaro.

Niyonsaba uzakoresha aya marushanwa abinyujije mu cyo yise “Just Gaming Ltd” avuga ko bizabera mu ma santere 16 akomeye mu Rwanda bityo bazagende bakina bityo hazahembwe abitwaye neza. Umukinnyi uzaba ari nimero ya mbere azahembwa ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda. Mu magambo ye yagize ati:

Dufite icyo twise Pre-Launch (Gutangiza ibibanziriza igikorwa) kizaba mu mpera z’uku kwezi kwa kabiri no mu ntangiriro z’ukwa Gatatu (Werurwe 2018). Tuzabyerekana ku mugaragaro hanyuma dutangire dusabe tunereke abantu uko bakwiyandikisha, tubabwire icyo bisaba hanyuma tuzabasaba ko bitegura. Igikorwa nyirizina ni muri Kamena irangira kikarangira mu ntangiriro za Nyakanga ari nabwo tuzaba twamaze kubona abakinnyi batatu ba mbere. Ntabwo twabasha kumenya amafaranga muri rusange ariko navuga ko igihembo gikuru ari hagati y’ibihumbi 800 na miliyoni imwe n’igice.

Niyonsaba David wazanye igitekerezo cya shampiyona ya Billard izaba ngaruka mwaka

Niyonsaba David wazanye igitekerezo cya shampiyona ya Billard izaba ngaruka mwaka 

Abakinnyi bazitabira iri rushanwa bagomba kuba bari mu myaka 18 kugeza kuri 45, abakinnyi bazaba bahatanira mu mujyi itandukanye 16 irimo nka; Rubavu, Musanze, Huye, Kigali, Rwamagana n’indi mijyi igiye irimo abantu bazi gukina uyu mukino ukunze kwiganza cyane mu tubari n’amaresitora akomeye cyo kimwe n’amahoteli.

Umukino wa Billard wakinwaga mu buryo bwo kwishimisha gusa nta gihembo gifatika

Umukino wa Billard wakinwaga mu buryo bwo kwishimisha gusa nta gihembo gifatika

Iyi shampiyona izakinwa n'abari hagati y'imyaka 18-45 yab aabahungu n'abakobwa

Iyi shampiyona izakinwa n'abari hagati y'imyaka 18-45 yab aabahungu n'abakobwa

Iyi shampiyona izakinwa n'abari hagati y'imyaka 18-45 yab aabahungu n'abakobwa

 Abakobwa bakuru n'abato basanzwe bakina Billard mu buryo bwo kwishimisha  

Muri Billard naho bsihimira intsinzi nk'indi mikino(Celebration)

Muri Billard naho bsihimira intsinzi nk'indi mikino(Celebration)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jonas6 years ago
    courage david!
  • birbatov6 years ago
    nones tuziyandikisha hee





Inyarwanda BACKGROUND