RFL
Kigali

Ndayishimiye Celestin ntazakina umukino Police FC igomba gusuramo Kirehe FC kuri uyu wa Kabiri

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/02/2018 20:04
0


Ndayishimiye Celsetin bita Evra myugariro w’ibumoso mu ikipe ya Police FC n’Amavubi ntazatangira imikino y’igikombe cy’Amahoro 2018 ubwo Police FC izaba ihatana na Kirehe FC kuri uyu Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2018 i Nyakarambi bitewe n’ikibazo afite mu rubavu rw’ibumoso.



Ikibazo uyu mugabo afite yakigize tariki ya 1 Gashyantare 2018 ubwo hakinwaga imikino isoza irushanwa ry’Intwari 2018, Police FC yakinaga na AS Kigali. Ubwo yari afashe umupira ku ruhande rw’ibumoso mu mpera z’umukino, Ndayishimiye Celestin yagonganye na Murengezi Rodrigue wa AS Kigali ahita ababara mu mbavu.

Byahise biba ngombwa ko bamusohora mu kibuga bamutwaye ku ngombyi ndetse Seninga Innocent ahita amusimbuza Muvandimwe Jean Marie Vianney wari wabanje ku ntebe y’abasimbura.

Kuri uyu wa Mbere, mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Ndayishimiye yavuze ko abaganga bafashe umwanya bakamwitaho ariko bakamubwira ko nyuma y’icyumweru kimwe azasubirayo bakareba niba hari kuzamo agahenge kugira ngo bamenye icyo bakora kindi mu gihe yaba akomeje kumererwa nabi.

“Ndacyamerewe nabi. Bambwiye ko nzamara icyumweru, cyashira ngasubirayo bakareba uko bimeze. Ni ikibazo cy’imbavu”. Ndayishimiye Celestin

Ndayishimiye Celestin ubwo yari amaze kugwa hasi

Ndayishimiye Celestin ubwo yari amaze kugwa hasi

Ndayishimiye Celestin myugariro wa Police FC ubwo bamusohoraga mu kibuga

Ndayishimiye Celestin (wambaye amasogisi y'umuhondo) ahagaranye na Muvandimwe JMV bakina ku mwanya umwe

Ndayishimiye Celestin myugariro wa Police FC ubwo bamusohoraga mu kibuga

Icyo gihe Muvandimwe Jean Marie Vianney yahise amusimbura kuko bakina ku mwanya umwe

Icyo gihe Muvandimwe Jean Marie Vianney yahise amusimbura kuko bakina ku mwanya umwe

Mu mubare w’abakinnyi Seninga Innocent agomba kuba amanukana i Nyakarambi ntabwo haraza kuba harimo Ndayishimiye Celestin ufasha Police FC inyuma ahagana ibumoso. Police FC iraba ikina na Kirehe FC umukino ubanza wa 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro 2018.

Muvandimwe Jean Marie Vianney atera umupira ugana mu izamu rya AS Kigali ryari ririnzwe na Hategekimana Bohneur

Muvandimwe Jean Marie Vianney atera umupira ugana mu izamu rya AS Kigali ryari ririnzwe na Hategekimana Bohneur ibikorwa asabwa i Nyakarambi kuri uyu wa Kabiri

Dore uko amakipe azahura:

Kuwa Kabiri tariki 6 Gashyantare 2018

-Giticyinyoni vs APR Fc (Stade de Kigali, 15:30)

-Rwamagana City Fc vs Amagaju Fc (Rwamagana, 15:30)

-Gasabo United vs AS Kigali (Ferwafa, 15:30)

-Unity Fc vs Bugesera Fc (Indera, 15:30)

-Kirehe Fc vs Police Fc (Kirehe, 15:30)

-Heroes Fc vs Musanze Fc (Kicukiro, 15:30)

-Esperance fc vs SC Kiyovu (Mumena, 15:30)

Kuwa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2018

-Sorwathe Fc vs Espoir Fc (Kinihira, 15:30)

-Aspor Fc vs Rayon Sports Fc (Stade de Kigali, 15:30)

-Intare Fc vs Marines Fc (Ferwafa, 15:30)

-Pepiniere Fc vs Gicumbi Fc (Ruyenzi, 15:30)

-Hope Fc vs Mukura VS (Rutsiro, 15:30)

-Vision Fc vs AS Muhanga Mumena, 15:30)

-Etoile de l’est Fc vs Etincelles Fc (Mumena, 15:30)

-Miroplast Fc vs Sunrise Fc (Sade Mironko, 15:30)

-United Stars vs La Jeunesse (Kabagali, 15:30)

Ndayishimiye Celestin acenga ikipe yahize akinira

Ndayishimiye Celestin (3) ni umukinnyi ukina aturuka inyuma ku ruhande rw'ibumoso

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND