RFL
Kigali

BASKETBALL: Niyonkuru Pascal umukinnyi wahize abandi mu mikino y’Intwari 2018 avuga ko byose byatewe n’imbaraga yashoye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/02/2018 16:50
0


Niyonkuru Pascal bita Kaceka kapiteni akaba n’ishyiga ry’inyuma mu ikipe ya Espoir Basketball yitoreza ku kibuga cya Club Rafiki, niwe mukinnyi wahize abandi mu mikino y’irushanwa ry’Intwari rya 2018 muri Basketball.



Uretse kuba yaragiye atsinda amanota atubutse mu mikino ikomeye irimo uwo batsinzemo Patriots BBC na REG BBC, Niyonkuru ni we mukinnyi ukora ikinyuranyo kinini gifasha ikipe ya Espoir BBC gukomeza kuba ikipe ikomeye no kuba amakipe yandi atayisuzugura nubwo nta bakinnyi bakuze iba ifite mu kibuga.

Nyuma yo guhabwa igihembo cy’umukinnyi wabaye intyoza mu cyiciro cy’abagabo (MVP), Niyonkuru yavuze ko ari umusaruro w’imbaraga n’ubwitange yakoresheje mu gihe irushanwa ryakinwaga. “Ndishimye cyane…Biranshimishije cyane kuko bigaragaje ko ibyo nakoze ari byo bikwiye iki gihembo. Ibyo nakoze mfatanyije n’ikipe yanjye byari iby’agaciro”. Niyonkuru

Niyonkuru Pascal Kaceka (Ibumoso) ahabwa igihembo cy'umukinnyi wahize abandi (MVP)

Niyonkuru Pascal Kaceka (Ibumoso) ahabwa igihembo cy'umukinnyi wahize abandi (MVP)

Abakurikirana bya hafi babonaga ko ikipe ya Espoir BBC izaba ifite imbaraga nke muri uyu mwaka w’imikino kuko abakinnyi bayo bakomeye bari bamaze kugana mu makipe akomeye nka REG BBC yanabatwaye Shyaka Olivier wari kapiteni, inabatwara Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson mu gihe abakinnyi nka Emmmanuel Iyakaremye na Mbanze Bryan bamaze kuba abakinnyi ba APR WBBC.

Gusa byaje kuba nk'aho bibaye ugutungurana kuko yaba mu mikino ya shampiyona n’imikino y’Intwari 2018, ikipe ya Espoir BBC yagiye itsinda amakipe nka REG BBC, Patriots nk’amakipe aba afite amahirwe ku gikombe.

Niyonkuru avuga ko ikintu kibatera imbaraga ari ukuba bari bazi ko amakipe asa naho abafata nk’ikipe idakanganye kandi ko hari abakinnyi Espoir BBC yazanye bayifasha. Espoir BBC yarangije ku mwanya wa kabiri mu irushanwa ry’Intwari 2018.

Mu magambo ye yagize ati“Ikintu kidutera imbaraga ni ugukora cyane kuko mu by’ukuri twatakaje abakinnyi benshi ariko hari abandi bongeyemo, hari abo batuzaniye bavuye muri REG n’andi makipe kandi duhuriza hamwe kugira ngo tuzamure urwego rwacu n’ikipe yacu”.

Mu itangwa ry’ibihembo, ikipe ya REG BBC yahawe igikombe n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (500.000 FRW) nk’ikipe yatwaye igikombe mu bagabo biba ari nako bigenda kuri IPRC South Women Basketball Cluh yagitwaye mu bagore.

Ikipe ya APR Women Baskteball Club yahembwe ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda (300.000 FRW) mu gihe ikipe ya Espoir BBC ariyo yatahanye umwanya wa kabiri mu bagabo. Mu bihembo by’abantu ku giti cyabo (Individual Awards), Niyonkuru Pascal Kaceka Kapiteni wa Espoir BBC yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu irushanwa mu cyiciro cy’abahungu

Niyonkru ashyikirizwa ibahasha yarimo agashimwe kiyongera ku gikombe

Niyonkru ashyikirizwa ibahasha yarimo agashimwe kiyongera ku gikombe

Muri iyi mikino itambutse muri uyu mwaka w’imikino, abasesengura umukino wa Basketball bagenda babona ko uyu musore narangiza uyu mwaka w’imikino akiri ku rwego rwiza nk’urwo ariho, ikipe ya Espoir BBC yazayivamo akajya mu makipe azwiho ubushobozi mu bijyanye n’imali.

Niyonkuru avuga ko ari ibintu bishoboka ko yava muri iyi kipe ariko ko hakiri kare ko yabivugaho byinshi. Espoir BBC kuri ubu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota icumi mu mikino irindwi (7) , Patriots BBC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 13.

Dore uko amakipe akurikirana nyuma y’imikino ibanza:

1.Patriots BBC  ifite amanota 13 mu mikino 7

2.REG BBC ifite amanota 12 mu mikino 7

3.APR BBC ifite amanota 12 mu mikino 7

4.IPRC South BBC ifite amanota 11 mu mikino 7

 5.Espoir BBC ifite amanota 10 mu mikino 7

 6.IPRC Kigali BBC ifite amanota 10 mu mikino 7

 7.UGB ifite amanota 9 mu mikino 7

8.Rusizi BBC ifite amanota 7 mu mikino 7

Niyinkuru Pascal (ibumoso) na Rutagarama Fidele (iburyo) perezida wa Espoir BBC bishimira ibyo bagezeho mu mikino y'Intwari 2018

Niyonkuru Pascal (ibumoso) na Rutagarama Fidele (iburyo) perezida wa Espoir BBC bishimira ibyo bagezeho mu mikino y'Intwari 2018

Niyonkuru Pascal bita Kaceka ahana ikosa

Niyonkuru Pascal ahana ikosa ubwo batsindaga Patriots BBC

Niyonkuru Pascal (iburyo) nka kapiteni aba afite icyo yabwira Sangwa Armel (ibumoso)

Niyonkuru Pascal (iburyo) nka kapiteni aba afite icyo yabwira Sangwa Armel (ibumoso)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND