RFL
Kigali

AMAGARE: Abakinnyi bazaserukira u Rwanda muri shampiyona Nyafurika barakomereza umwiherero i Nyamata

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/02/2018 11:26
0


Itsinda ry’abakinnyi 15 bari bamaze iminsi mu mwiherero urarayo mu kigo giteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda kiri i Musanze (African Rising Cycling Center) bahinduye ikirere kuko bagomba gukomeza kwitegurira i Nyamata mu Karere ka Bugesera bacumbika kuri Golden Tulip Hotel.



Shampiyona Nyafurika y’uyu mwaka turimo izabera mu Rwanda kuva kuwa 13-18 Gashantare 2018. Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, abakinnyi bamaze iminsi mu myitozo i Musanze muri Africa Rising Cycling Center, bafashe umuhanda wa Musanze-Nyamata mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki ya 5 Gashyantare 2018.

Mu bakinnyi bari bari i Musanze barimo; Ndayisenga Valens watwaye Tour du Rwanda inshuro ebyiri mu mateka (2014, 2016), Nsengimana Jean Bosco wayitwaye mu 2015, Patrick Byukusenge na Niyonshuti Adrien.

Aba bakinnyi baraza kwiyongeraho itsinda ry’abakinnyi ba Team Rwanda bamaze iminsi bahatana muri Tour de l’Espoir yaberaga muri Cameroon ikaba yaregukanwe na Areruya Joseph, umunyarwanda uheruka gutwara La Tropicale Amisa Bongo 2018 na Tour du Rwanda 2017.

Dore abakinnyi bari mu mwiherero wa shampiyuona Nyafurika:

Abakobwa bakiri bato (WOMEN Junior)

1. Mushimiyimana Samantha

2. Irakoze Neza Violette

Abakobwa bakuzemo (WOMEN ELITE)

 1. Ingabire Beathe

2. Girubuntu Jeanned'arc

3. Manizabayo Magnifique

4. Tuyishimire Jacqueline 

Abahungu bakiri bato (MEN Junior )

1. Habimana Jean Eric

2. Nkurunziza Yves

3. Gahemba Barnabé

4. Nzafashwanayo Jean Claude

Abahungu bakuze (Men Elite)

1. Bosco Nsengimana

2. Patrick Byukusenge

3. Jean Claude Uwizeye

4. Valens Ndayisenga

5. Adrien Niyonshuti

Ndayisenga Valens umukinnyi nawe utanga ikizere cyo kuzitwara neza

Ndayisenga Valens umukinnyi nawe utanga icyizere cyo kuzitwara neza

DOre uko gahunda y'irushanwa iteye:

Kuwa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018:

-Ibirori byo gutangiza isiganwa ku mugaragaro

Kuwa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2018:

-Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abakobwa bakuru n’abato, ingimbi):18.6 Km

-Gusiganwa n’igihe ku makipe (Abakobwa n’abahungu bakuru): 40 Km

 Ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018:

-Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abakobwa b’abangavu n’ingimbi) : 18,6 km

-Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abakobwa n’abahungu bakuru) : 40 Km

Kuwa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2018: Inama ya CAC

 Ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018:

-Gusiganwa mu muhanda (Ingimbi) – 72 km

-Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa b’abangavu) :60 km

-Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa bakuru) : 84 km

Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018:

-Gusiganwa mu muhanda (Abahungu bakuri na U23): 168 km

Areruya Joseph watwaye Tour du Rwanda 2017, La Tropicale Amisa Bongo 2018 na Tour de l'Espoir 2018 azaba ari muri Team Rwanda 2018 izakina shampiyona Nyafurika 

Abatuye i Nyamata bazongera bareba abahanga ku igare nyuma yuko agace ka Musanze-Nyamata-Rwamagana muri Tour du Rwanda kabaneje

Abatuye i Nyamata bazongera bareba abahanga ku igare nyuma yuko agace ka Musanze-Nyamata-Rwamagana muri Tour du Rwanda kabanejeje






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND