Tizama Bar & Restaurant yadabagije bakiriya bayo muri izi ntangiriro z'umwaka, ibazanira ubwoko bw'inyama utasanga ahandi. Inyama Tizama yazaniye abakiriya bayo ni Michopo na Zingaro.
Michopo ni ubwoko bw'inyama z'ihene zikaranze mu buryo bwihariye. Ziraryoha cyane kurusha izindi nyaba waba warariye. Tizama yazaniye kandi abakiriya bayo Zingaro nini cyane ndetse ziryoshye cyane. Ibiciro bya Michopo na Zingaro byahananuwe cyane muri Tizama mu rwego rwo kudabagiza abakiriya bayigana muri iyi minsi.
Tizama Bar & Restaurant iherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, ikaba ikora amasaha 24/24 mu kurushaho gufasha abakiriya bayo. Icyo Tizama itandukaniyeho n’ahandi henshi ni uko ifite amafunguro y’ubwoko bwose aba ateguranywe ubuhanga n'isuku kuko ategurwa n’abakozi b’inzobere mu mwuga wo guteka.
Twabibutsa kandi ko abakiriya ba Tizama bashyizwe igorora dore ko babasha kureba imipira yose itandukanye yaba iyo mu Bwongereza no mu bindi bihugu bigira shampiyona ishyushye. Ikindi cyiza bagira ni umuziki mwiza, amajwi meza aba yumvikana neza.
REBA AMAFOTO
Inyama za Michopa nta handi wazisanga keretse muri Tizama
Inyama za Zingaro ziryoshye cyane uzisanga muri Tizama
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO