RFL
Kigali

Urban Boys yatangaje izina rya Album yabo ya karindwi ikaba iya mbere bazakora ari babiri

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/01/2018 9:22
4


Urban Boys, itsinda ry’abantu babiri Humble Jizzo na Nizzo Kaboss, mu minsi ishize nibwo batandukanye na mugenzi wabo Safi Madiba. Kuri ubu aba basore babiri basigaye mu itsinda bari gukora cyane kuri ubu bakaba bamaze gutangaza ko bageze kure imyiteguro ya Album ya karindwi yabo ikaba iya mbere bazaba bakoze ari babiri.



Binyuze ku mbuga nkoranyambaga Nizzo Kaboss na Humble Jizzo batangaje ko bagiye gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise ‘Kigali Love’ iyi ikaba ari indirimbo bitiriye Album yabo ya karindwi ari nayo ya mbere bazaba bakoze ari babiri. Kigali Love ni indirimbo nshya Urban Boys bitegura gushyira hanze mu minsi mike iri imbere.

Urban BoysNizzo niwe watangaje bwa mbere iby'iyi Album yabo nshya

Mu kiganiro kigufi twagiranye na Nizzo Kaboss umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys yabwiye Inyarwanda.com ko bari gutegura ukuntu Album yabo ya karindwi yarangira kare cyane ko nkuko abantu babimenyereye bagomba kongera gukora igitaramo cyo kuyimurikira abakunzi babo. Yagize ati "Mu myaka icumi tumaze kuba turi gukora kuri Album ya karindwi ni iby’agaciro, kuba hari imyaka tutakoze cyane byo si ikibazo ahubwo ubu icy'ingenzi ni uko abantu bumva ko turi gukora kandi cyane. Vuba aha turabamenyesha ibya Album yacu nshya.”

UMVA HANO INDIRIMBO ‘MPFUMBATA’ URBAN BOYS YAHERUKAGA GUSHYIRA HANZE 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Abanabo mbona byarabacanze
  • 6 years ago
    Niwowe byacanze, bo bafite imibare sinkuriya Safi na kiriya gisazi birirwa bajugunya bajugunya amafranga
  • kirenga6 years ago
    Ahhhh woya safi arabarusha icyindi NGO igisazi oya aho uribeshya sinzi gusebya ntacyo bimara utuka umuntu gusa uwuwatangiye atukana sibyo kandi iyo baririmba ubawumva haricyibura gusa harimo ubwiyemezi bwishi
  • 6 years ago
    Urinjiji pe ntacyo wageraho utashoye papa





Inyarwanda BACKGROUND