RFL
Kigali

Perezida Paul Kagame yatangiye kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU)-AMAFOTO&VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/01/2018 9:53
0


Kuri iki Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018 ni bwo Perezida w'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yatangiye inshingano nk'Umuyobozi w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), akaba azamara umwaka wose wa 2018 ayobora uyu muryango.



Perezida Paul Kagame yatangiye manda ye nk'umuyobozi w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu birori byahuriranye n’Inteko Rusange ya 30 ya AU. Ubwo yatangiraga imirimo ye Perezifa Kagame yagize ati:"Mwarakoze ku cyizere cyanyu gikubye kabiri. Ubwa mbere nk’umuyobozi w’amavugurura nanone ubu nk’umuyobozi w’umuryango wacu. Ndabizeza kuzakora akazi uko nshoboye ariko nzanakenera ubufasha bwanyu."

Perezida Kagame na Alpha Condé asimbuye ku buyobozi bwa AU

Mu ijambo rye nk'umuyobozi mushya wa AU, Perezid Kagame yavuze ko igihe ari iki kugira ngo Afrika ive mu bibazo imaze igihe. Yahamagariye Afrika gukorera hamwe bagafatana urunana kuko ari bwo bazihuta cyane mu iterambere. Ku ikubitiro Perezida Kagame yavuze ko bagomba gushyiraho isoko Afrika yose izajya ihuriramo, bagahuriza hamwe ibikorwa remezo, bakinjiza ikoranabuhanga mu bukungu bwa buri gihugu. Yagize ati:

Igihe kiri kuducika ariko tugomba kugira icyo dukora nonaha kugira ngo tuvane Afurika mu bibazo imazemo igihe. Tugomba gushyiraho isoko umugabane wose uhuriraho, tugahuza ibikorwaremezo byacu kandi tukinjiza ikoranabuhanga mu bukungu bwacu. Nta gihugu cyangwa akarere kabigeraho konyine.Tugomba gukora cyane kandi tugakorana.

Perezida Kagame ubwo yatangiraga kuyobora AU

Perezida Kagame yagaragaje imbogamizi Afrika yahuye nazo kugira ngo itere imbere, anatangaza ko iki ari cyo gihe cyo gukiza Afrika ubukene karande kabone nubwo abanyafrika batinze cyane gukemura iki kibazo. Yagize ati: "Imbogamizi Afurika ifite ni ugushyiriraho abaturage bacu inzira zibaganisha ku bukire, cyane cyane abakiri bato. Ahandi babigezeho kubera guteza imbere inganda. Ariko urugendo Aziya yanyuzemo ngo itere imbere ntirwaba rugishobotse kuri Afurika. Twe twaratinze. Igihe cyatugendanye ariko tugomba guhindura imikorere ubu ngubu kugira ngo dukize Afurika ubukene karande."

AMAFOTO

Inteko rusange ya AU yari yitabiriwe cyane

Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat 


Perezida Kagame na bagenzi be bafashe ifoto y'urwibutso

REBA HANO MU GUFUNGURA INTEKO RUSANGE YA AU


AMAFOTO&VIDEO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND