RFL
Kigali

RURA yemeje bidasubirwaho ko imigabane yose ya Tigo Rwanda yeguriwe Airtel Ltd

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/01/2018 22:23
0


Kuri uyu wa 23 Mutarama 2018 ni bwo Ikigo cy'igihugu gishinzwe imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyashyize hanze itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko imigabane yose ya Tigo Rwanda yeguriwe Airtel Ltd.



RURA yemeje ibi nyuma y'iminsi micye Bharti Airtel ibarizwamo Airtel Rwanda itangaje ko yaguze imigabane ya Tigo Rwanda ibarizwa muri Millicom International Cellular SA, ibi kandi byaje kwemezwa na none na Tigo Rwanda. Tariki 18/12/2017 ni bwo hasinywe amasezerano yemeza ko Airtel yegukanye ku mugaragaro Tigo Rwanda. 

Nkuko biri mu mwanzuro wa RURA, Nº 001/BD/RURA/2018 wo kuwa 23 Mutarama 2018, mu itangazo rigenewe abanyamakuru ndetse rikaba riri no ku rubuga rwa RURA, igurwa rya Tigo Rwanda nta ngaruka rizagira ku bafatabuguzi bayo dore ko batazirirwa bahindura imirongo yabo ya Tigo na serivisi za Tigo cash. Kuba imigabane yose ya Tigo yeguriwe Airtel Ltd, RURA ivuga ko bizatanga umusaruro wa serivisi nziza ku bakiriya ndetse hakazabaho n'umusaruro mu guhanga udushya. 

Abakiliya bari basanzwe ari aba Tigo Rwanda barahita biyongera ku bandi barenga miliyoni 370 Airtel Ltd yari isanganwe ku isi hose mu bihugu 17 ikoreramo. Airtel yegukanye 100% imigabane yose Millicom yari yarashoye muri Tigo Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko. Sunil Bharti Mittal, umuyobozi wa Bharti Airtel yagize ati:

Airtel yateye intambwe mu kuzamura ibikorwa byayo mu bihugu bya Afiruka, Airtel na Tigo byarafatanye bikora umuyoboro ukomeye muri Ghana none uyu munsi yateye indi ntambwe ikomeye igura Tigo Rwanda kugira ngo ihinduke umurongo ufite ingufu ku isoko rya babiri.

Icyicaro gikuru cya Airtel mu Rwanda

Millicom International Cellular SA ivuga ko kugurisha Tigo Rwanda kuri Airtel, ari ikintu bishimiye na cyane ko ari inyungu ku banyarwanda. Nyuma yo kugurwa na Airtel Ltd, umuyobozi wa Millicom International Cellular SA, Mauricio Ramos yagize ati:

Kugurisha business yacu mu Rwanda bijyanye na gahunda dufite yo kwibanda ku gutanga serivisi z'itumanaho muri Amerika y'amajyepfo. Turashimira cyane guverinoma y'u Rwanda ubufasha baduhaye mu myaka umunani twari tumaze, byadufashije kwagura serivisi z'itumanaho ku bihumbi by'abanyarwanda. Turashimira n'abakozi bacu ku muhate n'imbaraga bakoresheje ngo Tigo igere ku rwego rwiza yari iriho mu Rwanda. turizera ko Bharti Airtel izahera ku byo Tigo yari yarubatse ikongera ingufu muri serivisi zahabwaga abakiliya.

Airtel Ltd kandi irateganya kuvugurura imikorere yayo mu bihugu nka Kenya na Tanzania kugira ngo muri 2018 ibihugu 15 byose byo muri Afurik ikoreramo bigire uruhare mu kuzamura ubukungu ndetse no kubaka Airtel Africa ikomeye. Ikiruta byose muri uku kugura Tigo Rwanda, ni uko Airtel igamije gukomeza kunoza serivisi igeza ku bakiriya bayigana yaba mu kubaha interineti nziza ndetse n’izindi serivisi zijyanye n’itumanaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND