RFL
Kigali

Miss Iradukunda Elsa yatangaje ibyo ashaka kwiga muri kaminuza ku buryo atabibonye mu Rwanda yajya no hanze

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/01/2018 15:12
5


Muri iki gihe abarangirije amashuri yisumbuye rimwe na Miss Elsa Iradukunda amasomo yabo ya kaminuza bayageze kure. Ubwo yari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa byavuzwe ko ari umwe mu banyeshuri bagize amanota meza mu mashuri yisumbuye icyakora kuri ubu uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ntaratangira amasomo ye.



Ibi byatumye Inyarwanda yibazaga igituma uyu mukobwa adatangira amasomo ye imwegera maze imubaza byibuza niba yaba ateganya kujya kwiga ndetse n'aho azajya kwiga. Mu kiganiro kigufi, Miss Elsa Iradukunda yadutangarije ko ataratangira kwiga ariko ko mu minsi ya vuba agomba kuba yatangiye kwiga cyane ko yabanje kwiha umwanya ngo abanze asoze inshingano yari afite z’ibijyanye na Miss Rwanda.

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yabajijwe niba aziga mu Rwanda maze nawe atangaza ko atarabimenya neza kuko atarafata icyemezo. Abajijwe byibura niba azi kaminuza bamuhaye azigamo yatangaje ko atabyibuka kuko atigeze abijyamo. Umunyamakuru yahise amubaza niba ibi atari ibimenyetso by'uko yaba ashaka kujya kwiga hanze y'u Rwanda, maze Iradukunda Elsa avuga ko atarabimenya.

Miss Elsa Iradukunda

Abajijwe niba ajya yumva aziga mu Rwanda aho bamwohereje, Miss Iradukunda Elsa yatangaje ko aramutse asanze ibyo ashaka kwiga bihari yabyiga nta kabuza, aha yahise abazwa ibyo ashaka kwiga maze nta kuzuyaza agira ati “Mineralogy". Yunzemo ko ibyo ashaka kwiga abibonye muri Kaminuza y’u Rwanda cyangwa hano imbere mu gihugu yabyiga ariko ngo ku bwe anabibuze yajya kubishaka hanze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Miss Urasetsa6 years ago
    Mineralogy? Ariko mwagiye muhitamo ibyo mushoboye..., ubona koko uri uwakwambara ya casque y'abafundi ukamanuka mwisimu? Turetse nibyo se amabuye yo gucukura uzayakurahe?
  • Pierre6 years ago
    Hhh mukobwa we wakihitiyemo ibyo ushoboye ko ubwenge bwawe ari hafi ya ntabwo koko mining ko utazayishobora rwose
  • 6 years ago
    Arko byo uteye nka abasore rwose ,utuguru ni utuboko dukomeye kabisa dukwiye gucukura kabisa .
  • 6 years ago
    Sha,miss Jolie mwese abarusha ubwenge niyo mpamvu azahora ari miss rwanda .cyokora na aba ni abandi rwose aka ko sinigeze nkamenya narimwe pe
  • Aninonimas6 years ago
    Ayo magambo ni inyandagazi wikubite agashyi





Inyarwanda BACKGROUND